RFL
Kigali

Imwe mu mikino utagomba gucikwa kuri Canal+ muri ino Weekend mu ma shampiyona y’i Burayi

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/05/2019 17:00
0


Muri ino weekend imikino ya Shampion ku mugabane w’Uburayi iraba ikomeza, aho amakipe araba ahatanwa amwe ashaka gutwara ibikombe, andi ashaka kurangiza mu myanya myiza.



Premier League iraba yakomeje, aho iba igeze ku munsi wayo wa 37/38

Imikino ya Premier league irakomeza kuri uyu wa Gatanu, kugeza ku wa mbere. Taliki ya 3 Gicurasi 2019, Everton izakira Burley, Taliki ya 4 Gicurasi niho hateganyijwe imikino myishi, aho West Ham United iraba yagiye ku kibuga cya Southampton, Cardiff City iri ku mwanya wa 18 ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri, irakina na Crystal Palace iri ku mwana wa 12, Bournemouth izakira na Tottenham, Newcastle izakira Liverpool naho Manchester United izajya gusura Hudderfield United yamaze kumanuka.

Taliki ya 5 Gicurasi 2019, Chelsea irakira Watford, Arsenal abanyarwanda bakunda kwita Visit Rwanda irakina na Brighton. Ku wa mbere hateganyijwe umukino umwe ukomeye aho Manchester City iyoboye urutonde byagateganyo Izakira Leicester City.

Bundesliga shampiyona y’igihugu cy’u Budage iraba ikomeza, aho igeze kumunsi wa 32/34


James Rodriguez rutahizamu Bayern Munich yaguze muri Real Madrid

Imikino ikomeye iraba yakomeje, kuri uyu wa Gatanu aho Mainz 05 yakira RB Leipzig, Bayern Munich iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona aho irusha ikipe iyikurikira amanota abiri, irakina na Hanova 96, naho Brossia Dortmund irakina na Werden Brem.

La Liga yo yamaze kubona nyirayo, iraza kuba igeze ku munsi wayo wa 36/38

Messi yishimira igikombe cya shampiyona bamaze gutwara

Uyu munsi Seville irakina na Leganes, naho ku wa Gatandatu Espanola Barcelona izakira Atletico Madrid, FC Barcelona yamaze gutwara iki gikombe izaba yagiye gusura Celta Vigo, ku cyumweru Real Madrid y’umutoza Zidane, nyuma yo kutitwara neza mu mikino ibiri iheruka izaba yakiriye Villarreal.

Serie A iraba ikomeza ku munsi wayo wa 35/ 36, aho ikipe ya Juventus yamaze kuyitwara

Ikipe ya Juventus na kabuhariwe wayo mugutsinda ibitego Criatan Rolando

Serie A Irakomeza kuri uyu wa Gatanu, aho hari umukino ukomeye Juventus yamaze gutwara iki gikombwe iraza gukina Derby yo mu murwa mukuru wa w’u Butaliyane Torino, aho iza kwakira FC Torino.

Kuwa Gatandatu hateganyijwe imikino, nk'aho Udinese izakira Iter (international) ku cyumweru hateganyijwe SSC Napoli izakira Cagliari, naho ku wa mbere AC Milan izakira FC Bologna.

Ligue 1 PSG yamaze kuyongera mu zo imaze gutwara, iraba igeze ku munsi wayo wa 35/36


Ikipe ya PSG imaze guca agahigo ko gutwara ibikombe bitandatu yikurikiranya

Iyi shampiyona yo mu gihugu cy’u Bufaransa, irakomeza kuri uyu wa Gatanu aho Marseille iza kujya gusura Strasbourg, naho ku wa Gatandatu PSG izakira Nice. Tubibutse ko izi shampiyona eshanu zikunzwe cyane ku mugabane w’Uburayi kurusha izindi, zizarangira taliki ya 12 Gicurasi 2019, usibye iyo mu Butaliyane Serie A, izarangira taliki ya 13 Gicurasi 2019, aho hateganyijwe, umukino uzahuza Inter na Chievo Verona.

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND