RFL
Kigali

Tricia wujuje imyaka 30 yabwiye Tom Close ko amukunda birenze ‘ijambo’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/05/2019 11:40
1


Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali), Dr Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yandikanye ishema n’isheza yifuriza isabukuru nziza y’amavuko urugingo rw’ubuzima bwe, Niyonshuti Ange Tricia wujuje imyaka 30 y’amavuko.



Imyaka ibaye itandatu umuryango ufatwa nk’uwa mbere mu byamamare byashinze urugo ubayeho. Tom Close na Ange Tricia bahamije isezerano ryabo kuya 30 Ugushyingo 2013, umunsi ku wundi bahamya urukundo rwabo binyuze mu magambo aryoheye amatwi babwirana bigasemburwa no kuba umuryango waragutse.

Kuri uyu wa 03 Gicurasi 2019, Tricia arizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 30. Yanditse agaragaza ko yatunguwe n’imyaka yujuje, asaba Tom Close kumwibutsa niba koko ari byo.

Yagize ati “Ohhhh Mana yanjye ntabwo nabyizera peee!Tom Cl ose mfasha unyibutse byaba ari byo koko? Umutima wanjye uratera cyane. Uyu munsi nujuje imyaka 30 y’amavuko.” 

Tricia yabwiye Tom Close ko amukunda birenze.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ya instagram, Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Tom Close yifurije umugore we isabukuru nziza y’amavuko amubwira ko ari urugingo rw’ubuzima bwe rumwuzuza iteka.

Ati “Isabukuru nziza kuri wowe rugingo rwanjye rwuzuza ubuzima bwanjye. Ndakunda birenze buri munsi tumarana. Isabukuru nziza kuri wowe @Tricia-tclose,”

Mu gusubiza, Tricia yabwiye Tom Close ko byinshi agezeho n’amazina yagezeho byose byanyuze mu biganza bye. Yamubwiye ko amukunda birenze ijambo ‘ndakunda’.

Ati  “Urakoze cyane rukundo rwanjye Tom Close. Imana yarakoze ku kumpa. Amazina menshi nayagezeho biciye kuri wowe. Ndagukunda birenze ijambo.” 

Umunyamakuru Tidjara Kabendera wa RBA, inshuti ya hafi y’umuryango wa Tom Close yanditse yifuriza isabukuru nziza y’amavuko Tricia amubwira ko atangiye kumusatira mu myaka. Yabwiye Tricia ko yabaye umugisha mu muryango we amwifuriza gukomeza ari imfura.

Yagize ati “Ugire umunsi mwiza sinjya mbasha kuguha umutoma kuko bwakwira...bukira..gusa uri imfura kandi uzabe utyo! Umunsi uvuka wabaye umugisha mu muryango wawe none wanabaye umugisha kuri twebwe!” [arenzaho utumenyetso tw’umutima]. 

Tricia yanditse asubiza Kabendera ko ‘Ntawabana namwe ngo areke kuba Imfura; warakoze cyane kuba hafi yacu igihe cyose . Nakiriye ibyiza byose unyifurije.”

Ni kenshi Tom Close na Ange bahuriza ku kuba umukobwa w’imfura bise Ineza Ella n’umuhungu witwa Ella barabaye isoko y’ibyishimo birenze mu rugo rwabo.  

Muri muzika, Tom Close amaze imyaka irenga icumi aririmba abifatanya no kwandika ibitabo. Ni umwe mu bahanzi bakomeye batwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Stars anaherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ni wowe ndeba’.

Ange Tricia yujuje imyaka 30 y'amavuko.

Tom Close yabwiye umugore we ko ari urugingo rw'ubuzima bwe.

Imyaka itandatu irashize Tom Close na Ange Tricia bateye intambwe idasubira inyuma.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • chantal4 years ago
    sha biragaragarako ariwe wagufunguye pe





Inyarwanda BACKGROUND