RFL
Kigali

Byamaze kumenyekana ko burya isukari atari ngombwa mu gikombe cy'icyayi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/05/2019 11:29
0


Bishobora kuba bisigaye ari nk'umugenzo kuri benshi, ariko abahanga muri siyansi bavuga ko mu by'ukuri igikombe cyawe cy'icyayi bidacyenewe ko ugishyiramo isukari yuzuye ikiyiko.



Ubushakashatsi bwasanze ababukoreweho barashoboye kugabanya ingano y'isukari banywa kandi ntibyagira icyo bihindura ku buryohe bivuze ko mu gihe kirekire guhindura ingano y'isukari bishoboka.

Abahanga muri siyansi bavuga ko kureka kunywa isukari ako kanya cyangwa kuyivaho buhoro buhoro, byombi ari ingamba zishobora gutanga umusaruro mu kugabanya ingano y'isukari.

Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko bicyenewe ko hakorwa ubundi bushakashatsi bwisumbuyeho bwo kwemeza ibi bagezeho.

Itsinda ry'abashakashatsi bo kuri Kaminuza za University College London na University of Leeds zombi zo mu Bwongereza basesenguye amakuru mu gihe kirenga ukwezi y'abagabo 64 akenshi banywa icyayi bagishyizemo isukari.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bivuga ko abagabanyije ingano y'isukari banywa, bashoboye gukomeza kuryoherwa n'icyayi batarinze kongeramo ikiyiko cy'isukari.

Itsinda ry'aba bashakashatsi ryagize riti: "Kugabanya isukari mu cyayi ntacyo bigabanya kukugikunda, bivuze ko kuyivaho mu buryo burambye bishoboka".

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagenzuwe n'abahanga bitabiriye inama y'akanama k'Uburayi yiga ku mubyibuho ukabije iri kubera i Glasgow muri Scotland.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND