RFL
Kigali

Urubyiruko rwa ERC Masoro rwagize ibihe bidasanzwe mu gusabana no guhugurana uko waba umwizerwa mu kazi ukora

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/05/2019 18:25
1


Urubyiruko rwa Evangelical Restoration church (ERC) Masoro rugera kuri 300 rwagize ibihe bidasanzwe mu gusabana no guhugurana uburyo waba umwizerwa mu kazi ukora. Ni mu gikorwa cyabereye muri Kigali Marriott Hotel tariki 30 Mata 2019.



Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa 30 Mata 2019, ahagana saa Moya z’umugoroba, aho urubyiruko rusaga Magana atatu (300) rwa Evangelical Restoration Church Masoro ku nshuro ya mbere rwahuriye muri Dinner kuri Kigali Marriott Hotel. Uru rubyiruko rwifatanyije kandi n'abatumirwa baruganirije nka Ev Sandrale Sebakara uzwiho kuba ari umuvugabutumwa, Archtect ndetse n’umushoramari ukomeye muri iki gihugu, Bwana Richard Tusabe umuyobozi mukuru wa RSSB na Letitia Kayirangwa 'Procurement Officer' muri MINISPOC.


Baganirije urubyiruko ku nsanganyamatsiko igira iti "Kuba umwizerwa ku murimo ukora"


Ibi birori byitabiriwe n'urubyiruko rusanga 300

Hari kandi n’abashumba batandukanye bo muri Evangelical Restoration Church Masoro, nka Pastor Francis Karasira umushumba w’urubyiruko, Pastor Eugene Rugondihene umushumba wa Discipleship Department na Pastor Jean Claude Muhozi ukuriye amateraniro yo mu ngo (Home Cell) ndetse n’abandi. Hari kandi na Shekinah Worship Team yasusurukije urubyiruko bafatanya mu kuramya no guhimbaza Imana.


Insanganyamatsiko yo kuri uwo munsi yari “Kuba Umwizerwa ku murimo ukora” ikaba yarateguwe hifashishijwe umurongo wa Bibiliya uri mu Abakolosayi 3:22-25 havuga ngo; "Mbata mwumvire ba shobuja bo ku mubiri muri byose, ntimubakorere mukibareba gusa ngo muse nkabanezeza abantu, ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubaha Imana. Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nkabakorera Shobuja mukuru badakorera abantu. Muzi y'uko muzagororerwa nawe muhawe wa murage, kuko mukorera shobuja mukuru Kristo. Ariko ukiranirwa aziturwa nk’uko yakiraniwe, kandi ntihariho kurobanura ku butoni."


Patient Bizimana usengera nawe muri ERC Masoro yitabiriye iyi Dinner

Iyi Dinner yabanjirijwe no guca kuri Red carpet kwa buri muntu uyitabiriye ubundi akabanza no gufata ifoto, nyuma akinjira muri Salle ya Kigali Marriott Hotel yitwa Kilimanjaro. Hakurikiyeho umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, uyu mwanya ukaba warayobowe na Shekinah Worship Team Masoro. Bidatinze, ndetse ibintu bitamenyerewe cyane mu bindi birori, nyuma yo kuramya no guhimbaza Imana hahise hajyaho umwanya wo kurya.

Ibi urubyiruko rwarabyishimiye cyane dore ko bari baje baturutse ahantu hatandukanye bavuye mu kazi bashonje. Muri iyi Dinneridasanzwe,habayemo ibiganiro byo kuri Panel byakozwe na Evangeliste Archtect Sandrale Sebakara akaba na rwiyemezamirimo, Tusabe Richard umuyobozi mukuru wa RSSB na Letitia Kayirangwa, Procument Offcer muri Minispoc n’umuyobozi wa gahunda Christian Manzi, haganirwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Kuba umwizerwa mu murimo ukora”

Dress Code yari umweru n’umukara, na noeud z’umukaraku bahungu n’ikanzu y’ibara rimwe ku bakobwa....Aba mubona ni bo bagize komite y'urubyiruko rwa ERC Masoro

Tusabe Richard umuyobozi mukuru wa RSSB yaragize ati: "Urubyiruko rukwiriye gukora akazi kanoze, kandi bagahora bihugura kugira ngo barusheho gutanga umusaruro." Yashishikarije urubyiruko guhitamo neza icyo bazakora uko Imana ibayobora bakabigendanamo n’Imana, bakaba abizerwa ku buryo ari ntacyo umuntu yabashinja ahubwo bagakora ibirenze inshingano bahawe batitaye ku mushahara bahembwa, ibyo bizatuma bazamurwa mu ntera bakagera kure mu buzima. Yongeyeho ati "Nuzamurwa mu ntera uzakomeze guca bugufi nka Dawidi kuko ni bwo uzakomeza gutera imbere."


Ev Sandrale Sebakara umwe mu batanze ibiganiro

Evangeliste Sandrale Sebakara, uzwiho no kuba ari rwiyemezamirimo ukomeye mu Rwanda, yatanze ubuhamya mu rugendo rwo kwikorera kwe uko yagiye ahura n’imbogamizi zitandukanye harimo no gutsindira amasoko kuko hamwe na hamwe byasabaga ruswa, gusa we yahize umuhigo arangiza agira ati "Nk’umukristo sinzarya ruswa sinzayitanga ndetse nuyirya izamurya." Ahamya ko ku bw’ibyo Imana yamufunguriye imigisha myinshi. Yakomeje avuga ko abanyarwanda bafite igihugu cyiza ku buryo wakora kandi udatanga ruswa ndetse ugatera imbere. Yongeye gutanga icyizere agira ati "Birahoboka ko tubona abasore nka ba Daniel benshi mu gihugu, basenga bafite ubwenge kandi bakora ibikomeye mu Rwanda, muri Afrika ndetse no kw’isi."


Letitia Kayirangwa yokomeje avuga ko bitoroshye gukora muri procurement ariko hamwe no gushobozwa n’Imana abasha gukiranuka yaba mu mikorere igororotse iri mu mucyo ndetse no kunoza akazi ke. Yatanze n’ubuhamya ahugura cyane cyane abakobwa ko bishoboka ko waba umukristo mwiza wiyeguriye Imana, ndetse ukaba n’umugore mwiza wita ku rugo ndetse ukaba n’umukozi mwiza kandi utanga umusaruro. Umunyarwenya uzwi nka Atome cyangwa Gasumuni, yahawe umwanya nawe asetsa abantu cyane nawe agendeye ku nsanganyamatsiko y’umunsi.

Umushumba ukuriye urubyiruko rwa Evangelical Restoration Church Masoro (Youth Pastor) yashiimiye cyane inzego zose zitabiriye cyane cyane urubyiruko rwashyize umuhate mu kwitegurira gahunda nziza kandi arushishikariza gushyira mu bikorwa inyigisho bahumviye. Hashojwe n’ijambo ry’Imana n’isengesho ryayobowe n’umushumba Eugene Rugondihene ukuriye Discipleship Department muri ERC Masoro.


Iyi Dinner yabereye muri salle yari iteguwe neza mu buryo bubereye ijisho


Kurya biri mu bikorwa byakozwe mbere y'ibindi

Leatitia Kayirangwa ari mu batanze ibiganiro kuri Panel


Umugabekazi Rebecca ari mu bayoboye gahunda


Pastor Eugene Rugondihene umuyobozi wa Discipleship Department muri ERC Masoro

Tusabe Richard umuyobozi mukuru wa RSSB ari mu batanze ibiganiro

Atome yari ahibereye maze asetsa benshi


Atome yarwaje benshi imbavu


Patient Bizimana yatashye imbavu zimurya kubera Atome



Christian Manzi ni we wayoboye ibiganiro kuri Panel


Pastor Francis Karasira umushumba uhagarariye urubyiruko muri ERC Masoro


Umuramyi Gaby Kamanzi nawe yari ahari

Pastor Eugene Rugondihene hamwe n'umugore we

Pastor Lysette, umuyobozi wa Shekinah Worship team akaba umufasha wa Pastor Francis Karasira ari mu bagize icyo bavuga

Urubyiruko rwa ERC Masoro rwari rwitabiriye ku bwinshi

Shekinah Worship Team Masoro yahesheje umugisha abitabiriye iyi Dinner


Nyuma ya Dinner bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • faith4 years ago
    this is good. Praise the Lord icyubutswe mugukoranuka cyose kiba cyubatswe kuru tare ntikibasha kunyenyega naho ubiriganya bwose nikumusenyi muri sphere zose z ubuzima . Imana ibahe umugisha abateguye ikigikorwa .





Inyarwanda BACKGROUND