RFL
Kigali

Zahara, Nyanshinski na Amalon batumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka ine ya Kigali Jazz Junction

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/05/2019 9:40
0


Umuhanzi ukomoka muri Afurika y’Epfo akaba n’umwanditsi w’indirimbo Bulelwa Mkutukana wamenyekanye ku izina rya Zahara mu muziki, we na Nyanshinski wo muri Kenya ndetse na Amalon wo mu Rwanda batumiwe mu gitaramo Kigali Jazz Junction izizihirizamo imyaka ine imaze ibera mu Rwanda.



Mu butumwa ubuyobozi bwa RG Consult bategura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction bamenyekesheje ko iki gitaramo batumiyemo aba bahanzi bakomeye mu muziki kizahuzwa no kwizihiza imyaka ine ishize ibitaramo bya Kigali Jazz Junction bibera mu Rwanda bikanyura benshi bataramiwe n’abahanzi b’abahanga.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 31 Gicurasi 2019, kizabera Kigali Conference& Exhibition ahazwi nka Camp Kigali. Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza kwinjira bizaba ari 10,000Frw mu myanya isanzwe, muri VIP ni 20,000Frw, muri VVIP ni 30,000Frw. Ibi biciro ni ku bantu bazagura amatike mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera.  

Ku munsi w’igitaramo kwinjira bizaba ari 15,000Frw mu myanya isanzwe, muri VIP ari 30,000Frw, muri VVIP ari 40,000Frw. Imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyeri z’umugoroba (18h:00’), gutangira ni saa mbiri n’igice (20h:30’) z’ijoro.

Zahara yatangiriye umuziki muri korali y’abana y’ishuri yigagaho ubwo yari afite imyaka itandatu y’amavuko. Bitewe n’ubuhanga bwe mu kuririmba, ku myaka icyenda yasabwe kujya mu korali y’abakuru. Yujuje imyaka 30 y’amavuko, yaboneye izuba East London muri Afurika y’Epfo, afashwa byihariye n’inzu ikomeye mu muziki Warner Music Group. 

Zahara ahuza kuririmba anicurangira gitari.

Si ubwa mbere aje mu Rwanda kuko umwaka ushize w’2018, yaririmbye muri Kigali Jazz Junction mu gitaramo gikomeye yahuriyemo n’umuhanzi w’umunyarwanda Socila Mula. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Loliwe’, ‘Mgodi’, ‘Ndize’, n’izindi.

Umuraperi Nyanshinski watumiwe muri Kigali Jazz Junction, ni umunya-Kenya kavukire. Yitwa Nyamari Ongegu agakoresha izina rya Nyanshinski mu muziki ni umwe mu banyempano bakomeye Kenya ifite. Yanyuze mu itsinda rya Kleptomaniax ryari rigizwe n’abantu batatu barimo Nyanshinski, Collo (Collins Majale) ndetse na Roba (Robert Manyasa). 

Nyanshinski amaze kugira umubare munini w’abafana bo muri Kenya no muri Afurika y’Uburasirazuba banyuzwe n’ubuhanga bwe. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Bebi bebi’, ‘Now you know’, ‘Malaika’, ‘Mungu Pekee’, n’izindi.

Umuhanzi Bizimana Amani wamenyekanye nka Amalon ari mu bahanzi b’abanyarwanda bahagaze neza mu kibuga cy’umuziki. Yavukiye i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba ubu abarizwa mu mujyi wa Kigali. Yabyawe na Amran ndetse na Uwamahoro Habiba. Amashuri abanza yize Camp Kigali, icyiciro rusange yiga Eto’o Kicukiro, asoreza ayisumbuye Kagarama High School muri 2013.  

Indirimbo ye ‘Yambi’ yatumye ahangawa amaso na benshi. Yakoranye indirimbo ‘Derilla’ na Ally Soudy yaguye igikundiro cye, yungamo indirimbo ‘Byakubaho’ ikunzwe muri iyi minsi aho icurangwa ubutitsa mu tubyiniro, utubyiniro, kuri Radio no kuri Televiziyo zitandukanye.

Ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda batanga icyizere mu muziki. Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA, yavuze ko afite intumbero y’uko mu myaka itanu azaba ari ku rundi rwego rurenze urwo ariho uyu munsi. Yavuze ko yiteguye gukora ukoashoboye akageza kure mu muziki. Niwe muhanzi rukumbi w’umunyarwanda waririmbye mu gitaramo umunya-Nigeria, Burna Boy yakoreye i Kigali.

Nyanshinski umunya-Kenya uhagaze neza mu muziki.

Amalon yatumiwe kuririmba muri Kigali Jazz Junction.

RG Consult yateguye kwizihiza imyaka ine Kigali Jazz Junction imaze ibera mu Rwanda.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND