RFL
Kigali

Umukobwa yakubiswe arapfa kuko yanze gukora ubukwe n’uwamukoye inka 40

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/05/2019 15:38
1


Umukobwa witwa Nyaluk Magorok w’imyaka 20 y’amavuko wo muri Sudani y’Epfo yakubiswe n’abavandimwe be kugeza ashizemo umwuka nyuma y’uko yanze gukora ubukwe n’umugabo watanze inka 40 mu muryango we nk’inkwano.



Taban Abel, Minisitiri Ushinzwe itumanaho muri Sudan y’Epfo, yavuze ko uyu mukobwa yakubitiwe mu Mujyi wa Yirol n’abavandimwe be nyuma y’uko ahagaritse ubukwe n’umugabo umuryango we wari wamuhitiyemo.

Bwana Abel yabwiye Radio Tamazuj ko uyu mukobwa witwa Nyaluk Magorok yahatirijwe n’ababyeyi be bamusaba ko yashyingiranwa n’umugabo wabahaye inka 40 nk’inkwano. Yongeraho ko abagize uruhare mu rupfu rw’uwo mukobwa batawe muri yombi barimo na Se.  

Yagize ati “Se ni we muntu wa mbere watanze itegeko ryo kwica umukobwa we kubera ko yanze gushyingirwa.” Yamaganye ubwicanyi bwakorewe uwo mukobwa, avuga ko hakiri imiryango muri Sudan y’Epfo ihatira abana babo gushakana na bo badakunda.

Uyu muyobozi yavuze ko Guverinoma igiye kwinjira muri iki kibazo kuko kuva umwaka ushize ibyaha nk’ibi bifitanye isano bibaye ubugira kabiri, aho umukobwa wa mbere umwaka ushize yatewe inda, undi nawe akaba yakubiswe kugeza apfuye.

Ikinyamakuru The Independent cyanditse ko imiryango myinshi yo muri Sudani y’Epfo ishyingira ku gahato abana babo bakabagurana inkwano, cyane cyane abari mu munsi y’imyaka 18.  

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) bwasohotse mu 2017, bwagaragaje ko 52% by’abakobwa bo muri Sudani y’Epfo barushinze bafite imyaka 18 y’amavuko.    

Nyaluk w'imyaka 20 yiciwe mu cyaro cya Yirol.

Inka muri Sudani y'Epfo itangwa nk'inkwano mu miryango myinshi.            





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maman bebe4 years ago
    Mbega ihohoterwa rikorerwa abana b' abakobwa! Birababaje. Icyo gihugu kiracyari inyuma mu myumvire pe!





Inyarwanda BACKGROUND