RFL
Kigali

Mark Zuckerberg nyiri Facebook yakoze agakoresho yise Sleep box kazajya gafasha umugore kubyukira ku gihe

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/05/2019 14:19
0


Umuherwe Mark Zuckerberg nyiri Facebook, kabuhariwe mu ikoranabuhanga rya mudasobwa yakoze ahakoresho yise Sleep box kazajya gafasha umugore kubyukira ku gihe.



Umushoramari akaba n’inzobere mu ikoranabuhanga rya mudasobwa Mark Zuckerberg wubatse urubuga nkoranyambaga rwa Facebook ruri mu za mbere zikunzwe kuri uyu mubumbe dutuye, kuri uyu wa 27 Mata 2019 ni bwo yamuritse ku mugaragraro igikoresho yakoreye umufasha we Pricilla Chan kizajya kimufasha kubyukira ku gihe atarinze kwirirwa areba muri telephone.


Mark Zuckerberg hamwe n'umugore we

Nk'uko yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instragram, Mark Zuckerberg yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye akora Sleep box, ari uko umugore we yari amaze igihe kirekire abangamirwa no gushaka kureba kuri telephone areba isaha. Abyuka hagati ya saa 6-7 z'igitondo akajyana abana ku ishuri rimwe na rimwe, akabyuka zitaragera cyangwa akabyuka zarenze ubundi akamara igihe kirekire acunganwa na telephone areba igihe. Uyu mugabo nk'uko yabitangaje yabonaga umugore we bimubangamira. Mu magambo ya Mark Zuckerberg avuga ko ku mubyeyi biba bitoroshye kuba yaba muri ubu buzima.


Sleep Box yakozwe na Mark Zuckerberg

Nk'umunyabwenge akaba n’inzobere mu ikoranabuhanga niko gufata umwanzuro wo gufasha umufasha we, ahita ashaka igisubuzo byihuse kuri iki kibazo. Yihaye umugambi wo kubaka Sleep box , ibyaje kurangira bigenze nk'uko yari yawupanze. Kuri ubu umufasha wa Mark Zuckerberg iyi Sleep box iri kumufasha kubyuka atarinze kureba kuri telephone ndetse ngo biri kumurinda gushikagurika acunganwa n’isaha.

Sleep box ikora ite?

Mark Zuckerberg yatangaje ko Sleep box ayishyira iruhande rw'igitanda igakurura urumuri rwo hanze iyo hakeye, Pricilla Chan umugore we cyangwa Zuckerburg yabona uru rumuri akamenya ko igihe cyo kubyuka cyageze ibi bikaba buri gihe hagati ya Saa kumi n'ebyiri na Saa Moya (6-7 z'igitondo.)

Gusa Sleep box ntabwo yerekana igiye nyakuri, icyo ikora ni uko iyo abyutse agasanga urumuri rutari kwaka ahita amenya ko igihe kitaragera akaba aryamye yasanga rwaje akamenya ko igihe cyageze, ikindi ntabwo iyi Sleep box ifite ubushozi bwo kuvana mu bitotsi umuntu nk'uko izindi ngengabihe ndegerwa zibikora (Alarms).


Mark Zuckerberg hamwe n'umuryango we

Uyu mukire wahiriwe n'ikoranabuhanga avuga ko byose yabikoze mu rwego rwo kunganira umugore we, ngo yasanze kuba umubyeyi ari ibintu bigoye cyane. Nk'uko tubikesha urubuga rwa Entrepreneur.com Mark Zuckerberg yakoze ibi anashaka gutungura umugore we mu rwego rwo kumwereka ko amwitayeho cyane ni ko kumutunguza iri koranabuhanga rya Sleep box rigiye kujya rimufasha umunsi ku wundi.

Uyu mushoramali yavuze ko hari bamwe mu nshuti ze zamusabye ko yabakorera iki gikoresho gusa ngo ntawe yabyemereye. Nk’umushoramali nyuma yo kubona ubusabe bwa bamwe mu nshuti ze ari bwinshi yahise atakereza kabiri abona ko iyi ari imwe mu nzira y’ubucuruzi bw'iki kinyejana. Inkuru dukesha urubuga rwa cnbc.com ni uko Mark Zuckerberg yasabye abandi ba rwiyemezamirimo ko uwashaka kuba yakoresha aya mahirwe yo gukora za Sleep box zo kugurisha nyinshi yamwegera bakabivugana.


Mark Zuckerberg hamwe n'umugore we

Umwanditsi: Eric Misigaro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND