RFL
Kigali

USA-South Bend: Romeo Dallaire yavuze ko kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ari ugutsinda igitego amahanga - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/04/2019 17:26
0


Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire wayoboraga ingabo z’umuryango w’abibumbye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yabwiye Abanyarwanda ko kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside muri Mata 1994 ari ugutsinda igitego amahanga yatereranye abanyarwanda ubwo bicwaga.



Ibi Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa South Bend muri Indiana, bibutse kandi baha icyubahiro Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye muri Kaminuza ya Notre Dame habereye ibiganiro by’iminsi ibiri bijyanye no kwibuka.  Ibiganiro byatanzwe n’impuguke zirimo abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’abanyarwanda bifatanyije na bagenzi babo mu bikorwa bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 25, barimo na  Lt General Romeo Dallaire.

Ibiganiro byibanze ku kumenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, intwaro zidasanzwe zakoreshejwe nko gufata ku ngufu bigamije kwangiza no kwanduza icyorezo cya Sida ku bushake, ibikorwa bigamije gupfobya no gukahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’imbabazi zigamije ubumwe no kwiyubaka.

Nk’uko tubikesha One Nation Radio, Radio ya Diaspora Nyarwanda www.onenationradio.org , yavuze ko ibyo biganiro byateguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri iyo leta, Ambassade y’u Rwanda i Washington DC ndetse n’umuryango utegamiye kuri Leta ‘Peace Center for Forgiveness and Reconciliation’ uhagarariwe na Bwana Kizito Kalima. 

Uyu muryango akaba ari wo wagize uruhare rukomeye batumira Lt. General Romeo Dallaire.  Uyu muhango wabereye muri kaminuza ya Notre Dame kuko ari imwe mu zifite intiti zize kandi zagiye zikurikirana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bamwe muri bo bakaba baranigereye mu Rwanda. 

Gusa icyagiye kigarukwaho cyahawe agaciro gakomeye, ni uburyo inshuti z’u Rwanda zikomeje kuvuga zisobanura neza ibyabaye biganjemo cyane cyane abashakashatsi, abarimu n’abashinzwe inzu zikomeye ndangamateka.

Bwana Nxumalo Louis, uhagarariye abanyarwanda mu gace ka Midwest, yavuze ko kwibuka atari umwanya wo kurira ahubwo ari akanya ko kwibuka ko abishwe barimo ababyeyi, abavandimwe n’inshuti , bari bafite amazina, bafite imigambi n’ibyo bifuza kumarira igihugu, ‘bakagenda tukibakeneye, kubibuka bikaba ari inshingano’. 

Ati “Bitabaye ibyo byaba ari intsinzi y’ababishe n’abahakana ko Jenoside itabayeho, kimwe n’abasigaye biyita impuguke muri Jenoside yakorewe abatutsi, batazi n’icyerekezo cy’aho u Rwanda ruherereye”.


Madame Dr Usta Kayitesi, Umuyobozi Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB

Kayitesi yatangaje ko kwibuka ari inshingano ‘ndakorwaho ya buri munyarwanda kubera ko amateka ari bo areba bwa mbere’. Yagize ati “Nta guhana Jenoside udahana ikiyitera”. Ibyo yabihereye ko nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, hagiye hagaragara ibikorwa byinshi by’abashakaga kuyihakana.

Ati “Aha rero, ibipimo biyihakana bigera ku icumi, bidahanwe, abayikoze bayikora n’ahandi, bagakorera ibibi abandi, kimwe n’ahandi.” 

Kuba nk’igihugu cy’u Bubiligi cyarafashe gahunda yo guhana abapfobya Jenoside, Kayitesi yavuze ko ari intambwe nziza. Ati “Umutwaro uremereye abanyarwanda bafite nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kuwita uko bashatse.”

Ngo kuba umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka bigomba kutagira aho bihurira no guhindura amateka y’abantu, ko ntawabyifashisha ngo akomeretse ngo anatoneke abandi. 

Yashimye cyane kandi inshuti z’abanyarwanda zikomeje kubafata mu mugongo, cyane ko ngo uko inshuti yacu ‘imenya ukuri’, umuryango wayo uzamenya ukuri , kuko amaherezo ukuri  kuragenda kwigaragaza.

General Romeo Dallaire, yabanje kwihanganisha abanyarwanda bunamira ababo muri ibi bihe, aho yashimye iki gikorwa cyo kwibuka. Ati “Igihe ntabwo gishobora gusibanganya ibyo twabonye, mwe mwarokotse, iyo mwibuka abatutsi bazize jenoside, muba mutsinda ikindi gitego amahanga, cyo kubereka ko buri gihe ikibi gihora gitsindwa.” 

Kuri we rero, ngo igihe nk’iki, nk’uwiboneye uko Abatutsi bicwaga, umuryango w’abibumbye waramwimye amatwi, agomba guhora yunamira abishwe, atari uko amahanga yananiwe, ahubwo yasetaga ibirenge abishaka ngo adatabara abicwaga. Yavuze ko Kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside ari rimwe mu masomo amahanga yari akwiriye kwigiraho ngo amaraso yamenetse ngo atazongera kumeneka ukundi. 

Mu izina rya Ambassador w’u Rwanda muri USA, Bwana Manzi Lawrence ati “ibyabaye ntibizongera kubaho kuko abasore n’inkumi bahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi biteguye gukora ibishoboka byose ngo amaraso  atazongera kumeneka.”

Ibyo kandi bakaba banabifashwamo n’andi mahanga aho u Rwanda ruza ku mwanya wa Gatatu mu bikorwa byo kugarura amahoro ku isi. Aha cyakora akaba yasabye amahanga guta muri yombi abakoze Jenoside, bakaburanishirizwa mu Rwanda bikaba akarusho cyane ko ari naho bakoreye ibyaha. Urubyiruko yarusabye gufatanya n’ababyeyi babo n’inshuti mu kwandika amateka kugira ngo ibyabaye bitazibagirana.

Madame Immaculee Songa wavuze mu izina ry’akanama kateguye #Kwibuka25 muri Indiana akanagira uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya byinshi mu bikorwa byaranze iminsi ibiri yo kwibuka yashimiye byimazeyo abo bafatanyije gutegura igikorwa. 

Yashimye abafatanyabikorwa ndetse by’umwihariko urubyiruko rwateguye rukanayobora igikorwa cya ‘Walk to Remember’ yabaye umunsi ubanziriza Kwibuka taliki ya 26 Mata 2019,  rwari ruhagarariwe na Mucyo Philbert, Apotre Karambizi ndetse na Olivier Ishimwe.

Manzi Lawrence, Umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda i Washington Dc akaba ari nawe wari uhagaragariye Ambasaderi muri uyu muhango.


Bakoze urugendo rwo kwibuka ruzwi nka 'walk to remember'.

Umunyamakuru Pierre Disire nyuma yo kugirana ikiganiro na Romeo Dallaire kuri One Nation Radio.

Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bahuriye hamwe bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND