RFL
Kigali

Ikiganiro n’umugore wa Clapton Kibonke wahishuye uko bahuye ndetse n’umunyarwenya akunda uvanyemo umugabo we-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/04/2019 10:42
0


Muri 2018 ni bwo Mugisha Emmanuel (Clapton Kibonke) umunyarwenya w’icyamamare hano mu Rwanda yasezeranye n’umufasha we Mutoni Jacky banamaze kubyarana umwana wabo w’imfura. Uyu mugore wa Clapton Kibonke mu mpera z’icyumweru turangije yagiranye ikiganiro kigufi na Inyarwanda atuganiriza byinshi kuri we n’umugabo we.



Mutoni Jacky mu kiganiro na Inyarwanda.com yaduhishuriye ko we n’umugabo we bahuye bwa mbere bahujwe n’inshuti yabo bombi, aba bahuye bagiye kumureba i Remera aho atuye bityo bitangira uko bemeranya kubana. Umugore wa Clapton yatangarije umunyamakuru ko kimwe mu byo yakundiye uyu munyarwenya harimo no kuba akunda gushimisha abantu.

Kibonke

Clapton Kibonke n'umugore we basezeranye muri 2018,...

Umugore wa Clapton Kibonke yabwiye Inyarwanda ko kenshi ari umwe mu batera umugabo we imbaraga zo gukomeza gukora cyane ibijyanye no gutegura urwenya. Mutoni Jacky wari witabiriye igitaramo cyiswe “Bigomba guhinduka” yatangarije Inyarwanda ko usibye umugabo we undi munyarwenya afana ari nawe yamenye mbere ari Nkusi Arthur.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUGORE WA CLAPTON KIBONKE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND