RFL
Kigali

Kwibuka25: BBOXX yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, banagira icyo bafasha abacitse ku icumu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/04/2019 10:04
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2019, BBOXX Rwanda Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi hakoreshejwe imirasire y’izuba mu gihugu yakoze igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 ruri mu Karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana.



Ni igikorwa cyari cyitabiriwe na Muhoza Alphonse akaba umujyanama wa komite nyobozi y’akarere ka Nyanza, Kananura Vincent de Paul umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyanza. BBOXX yari ihagarariwe na John Uwizeye wari mu mwanya w’umuyobozi mukuru utabashije kuboneka muri iki gikorwa.





Ubwo abakozi ba BBOXX bari bageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza

John Uwizeye wari mu mwanya w’umuyobozi mukuru wa BBOXX yavuze ko iki gikorwa bagikoze mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 no by’umwihariko abo mu Karere ka Nyanza kandi ko abacitse kw'icumu bagomba kugira icyizere cyo kongera kubaho kuko Jenoside itazongera ukundi.

“Twaje hano nka BBOXX kugira ngo dukomerane n'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Ingaruka Jenoside yadusigiye turazizi nk’abanyarwanda muri rusange. BBOXX dukwizakwiza urumuri. Urumuri ni rwo n'ubundi ducyeneye kugira ngo tugire u Rwanda twifuza ruzira amacakubiri". Uwizeye


Uwizeye John wavuze mu izina ry'umuyobozi mukuru wa BBOXX mu Rwanda

Kananura Vincent de Paul umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyanza yashimye abakozi ba BBOXX bagize igitecyerezo cyo kujya gusura abatuye i Nyanza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bagasura urwibutso bakamenya amateka yaranze aka gace mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

“Abanyarwanda bafite ibikomere by'umwihariko abacitse ku icumu. Icyo navuga ni uko ubu bagomba gushyira umutima hamwe kuko turi mu Rwanda rwuzuye umutekano.Turashimira BBOXX kuba yadutekereje muri Nyanza, ni igikorwa gishimishije nubwo biba bigoye ko mu bihe nk'ibi umuntu yakwishima ukabibona inyuma. Jenoside yadusize ahantu habi ariko uyu munsi muradusanze. Abacitse ku icumu rya Jenoside bahumure ntibari bonyine". Kananura


Kananura Vincent de Paul umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyanza


Hafashwe umunota umwe wo kwibuka

Muhoza Alphonse umujyanama wa Komite nyobozi y'Akarere ka Nyanza wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 bafite ibikomere bagendana ariko kuri ubu icya mbere bagomba kwizera ari uko u Rwanda rufite umurongo muzima wa politike utuma nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda.

"Kuba uyu munsi nka BBOXX mwaje kwifatanya natwe ni igikorwa cy'ingenzi tutabura gushima nk'akarere ka Nyanza. Abacitse ku icumu bafite ibikomere biremereye kuko nk'ubu hari abamaze imyaka 25 mu nzu bitewe n'ingaruka bagizweho na Jenoside yakorewe Abatutsi, abamugajwe na Jenoside turabafite n’abandi. Gusa twizera ko imbere ari heza Kandi bitazongera ukundi"

Yunzemo ati“Igihugu cyacu gifite umurongo mwiza wa politike uzadufasha kuzongera kubaho neza. Kandi tunashima abafatanya na Guverinoma mu kubaka igihugu no guhumuriza abanyarwanda". Muhoza


Muhoza Alphonse umujyanama wa Komite Nyobozi y'akarere ka Nyanza



Imwe mu miryango yasizwe iheruheru na Jenoside yahawe impano zirimo amafunguro ndetse banishyurirwa ubwisungane mu kwivuza mu buhsobozi bwa BBOXX

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ruri mu Karere ka Nyanza, ruherereye mu murenge wa Busasamana, akagari ka Rwesero mu mudugudu wa Murambi.Uru rwubutso ruruhukiyemo imibiri 24,357 ndetse kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2019 mu gikorwa cyo kwibuka ku rwego rw’akarere ka Nyanza bikaba biteganyijwe ko hazashyingurwa mu cyubahiro imibiri 57.


Hashyirwa indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994


Ni ibihe biba bitoroheye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakozi ba BBOXX ubwo bari ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza kuri uyu wa Gatanu

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INYARWANDA.COM)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND