Muri iki gihe, kuboneza urubyaro ahanini hakoreshwa uburyo bwa kizungu aho dukoresha uburyo butari ubw”imisemburo cyangwa se ubw”imisemburo, ari na bwo bukoreshwa cyane dore ko buba bwizewe kurenza ubudakoresha imisemburo.
Ibi yose iyo bikorwa bikorerwa ku
bagore, keretse gufunga burundu bikorerwa no ku bagabo.
Nyamara ubushakashatsi ntibuhwema gukorwa ngo
harebwe nib anta buryo bwakoreshwa n’abagabo mu kuboneza urubyaro
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uburyo
bubiri bivugwa ko bwakoreshwa n’abagabo bifuza kuboneza urubyaro.
Amazi ashyushye
Ubushakashatsi kuva na kera bugaragaza ko
n’ubundi intangangabo zitihanganira ubushyuhe bwinshi ari nayo mpamvu babuza
abagabo gukoresha sauna cyane kimwe no gutereka laptop ku bibero igihe kinini.
Ibi kandi binagaragazwa n’ibiba ku mabya uko ubushyuhe buhindagurika. Iyo
hakonje usanga yiyegeranyije nuko haba hashyushye akirekura akoroha ndetse
ukabona anagana cyane. Ibi ni ukugirango ubushyuhe bwo mu dusabo tw’intanga
butaba bwinshi cyane.
Bivuze ko ubu bushyuhe buramutse bubaye
bwinshi bwatuma intanga zitabasha gukora.
Ubushakashatsi rero bwagaragaje ko gushyira
amabya mu mazi ashyushye ku gipimo cya 47°C akamaramo iminota 45 buri munsi
ukabikora mu gihe cy’iminsi 21 ikurikirana byica intanga kandi bikakurinda gutera
inda mu gihe cy’amezi 6.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko
kuyashyira mu mazi ya 43°C nabwo mu gihe cy’iminota 45 ukabikora iminsi nubundi
21 bikurinda gutera inda mu gihe cy’amezi 4.
Ubusanzwe intangangabo zitangira kwangirika ku
bushyuhe bwa 35°C mu gihe utundi turemangingo tw’umubiri two dutangira
kwangirika ku bushyuhe bwa 42°C. niyo mpamvu rero amabya ahora anagana, ni
ukugabanya ubushyuhe.
Imbuto z’ipapayi
Mu mico myinshi yo mu bihugu bya Aziya na nubu
baracyakoresha ipapayi nk’urubuto rwo kuboneza urubyaro haba ku bagabo ndetse
no ku bagore.
Ubwo hakorwaga ubushakashatsi ku mbeba,
byagaragaye ko intanga zigabanyuka cyane iyo hakoreshejwe imbuto z’ipapayi.
Ndetse n’inkende nazo ubu bushakashatsi
bwagaragaje ko intanga zazo zigabanyuka iyo ziriye imbuto z’ipapayi.
Ubu bushakashatsi bwanzuye ko gukoresha imbuto
z’ipapayi igihe kinini byatuma abagabo nabo baboneza urubyaro ndetse ntibabe
batera inda mu gihe kirekire.
Kandi ubushakashatsi bugaragaza ko ibi ntacyo
bihungabanya ku buryohe bw’imibonano no kurangiza.
Tugarutse kuri bya bihugu byo muri Aziya,
cyane cyane Ubuhinde, Pakistan na Sri Lanka, gukoresha akayiko gato k’izo mbuto
buri munsi mu gihe cy’amezi atatu nibyo bitanga igisubizo cyuko waba utabasha
gutera inda.
Src: doctrissimo.fr
TANGA IGITECYEREZO