RFL
Kigali

Imbuto z’ipapayi, umuti wo kuboneza urubyaro ku bagabo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/04/2019 13:36
1


Muri iki gihe, kuboneza urubyaro ahanini hakoreshwa uburyo bwa kizungu aho dukoresha uburyo butari ubw”imisemburo cyangwa se ubw”imisemburo, ari na bwo bukoreshwa cyane dore ko buba bwizewe kurenza ubudakoresha imisemburo.



Ibi  yose iyo bikorwa bikorerwa ku bagore, keretse gufunga burundu bikorerwa no ku bagabo.

Nyamara ubushakashatsi ntibuhwema gukorwa ngo harebwe nib anta buryo bwakoreshwa n’abagabo mu kuboneza urubyaro

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uburyo bubiri bivugwa ko bwakoreshwa n’abagabo bifuza kuboneza urubyaro.

 Amazi ashyushye

Ubushakashatsi kuva na kera bugaragaza ko n’ubundi intangangabo zitihanganira ubushyuhe bwinshi ari nayo mpamvu babuza abagabo gukoresha sauna cyane kimwe no gutereka laptop ku bibero igihe kinini. Ibi kandi binagaragazwa n’ibiba ku mabya uko ubushyuhe buhindagurika. Iyo hakonje usanga yiyegeranyije nuko haba hashyushye akirekura akoroha ndetse ukabona anagana cyane. Ibi ni ukugirango ubushyuhe bwo mu dusabo tw’intanga butaba bwinshi cyane.

Bivuze ko ubu bushyuhe buramutse bubaye bwinshi bwatuma intanga zitabasha gukora.

Ubushakashatsi rero bwagaragaje ko gushyira amabya mu mazi ashyushye ku gipimo cya 47°C akamaramo iminota 45 buri munsi ukabikora mu gihe cy’iminsi 21 ikurikirana byica intanga kandi bikakurinda gutera inda mu gihe cy’amezi 6.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko kuyashyira mu mazi ya 43°C nabwo mu gihe cy’iminota 45 ukabikora iminsi nubundi 21 bikurinda gutera inda mu gihe cy’amezi 4.

Ubusanzwe intangangabo zitangira kwangirika ku bushyuhe bwa 35°C mu gihe utundi turemangingo tw’umubiri two dutangira kwangirika ku bushyuhe bwa 42°C. niyo mpamvu rero amabya ahora anagana, ni ukugabanya ubushyuhe.
 

Imbuto z’ipapayi

Mu mico myinshi yo mu bihugu bya Aziya na nubu baracyakoresha ipapayi nk’urubuto rwo kuboneza urubyaro haba ku bagabo ndetse no ku bagore.

Ubwo hakorwaga ubushakashatsi ku mbeba, byagaragaye ko intanga zigabanyuka cyane iyo hakoreshejwe imbuto z’ipapayi.

Ndetse n’inkende nazo ubu bushakashatsi bwagaragaje ko intanga zazo zigabanyuka iyo ziriye imbuto z’ipapayi.

Ubu bushakashatsi bwanzuye ko gukoresha imbuto z’ipapayi igihe kinini byatuma abagabo nabo baboneza urubyaro ndetse ntibabe batera inda mu gihe kirekire.

Kandi ubushakashatsi bugaragaza ko ibi ntacyo bihungabanya ku buryohe bw’imibonano no kurangiza.

Tugarutse kuri bya bihugu byo muri Aziya, cyane cyane Ubuhinde, Pakistan na Sri Lanka, gukoresha akayiko gato k’izo mbuto buri munsi mu gihe cy’amezi atatu nibyo bitanga igisubizo cyuko waba utabasha gutera inda.

Src: doctrissimo.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MAJAMBERE Sylvain 9 months ago
    Mwaramuts barimu beza. None ko muvuze akayiko k'imbuto buri munsi, ako kajako imbuto zingana gute? Ikindi , iyo utanguy kuzihereza wotangura gukora amabanga ryari kugira ntutere inda? Hoba hariho ikintu cokugaragariza k'umubiri wawe cotuma umenya ko utateye inda? Mumpe umuco mwiza mwoba mukoze.





Inyarwanda BACKGROUND