RFL
Kigali

Wari uzi ko ibibabi by’imyembe bishobora guhangana na diabete?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/04/2019 14:16
0


Imwe mu ndwara zihangayikisha abazirwaye dore ko nta n’umuti uhamye uyivura burundu, ni indwara ya diabete.



Iyi ndwara iterwa n'uko igipimo cy’isukari mu maraso cyazamutse cyangwa we ikorwa rya insulin ryagabanyutse itera uyirwaye guhora afata imiti umunsi ku wundi cyangwa yitera inshinge buri munsi. Bumwe mu buryo bwo guhangana na yo ni uguhindura imirire no gukora siporo.

Hano tugiye kukwereka uko wakifashisha ibibabi by’imyembe bikagufasha kugabanya uburemere bw’iyi ndwara. Ibi biterwa nuko muri byo harimo amoko anyuranye ya anthocyanidins zifasha mu guhangana na yo.

Fata Ibibabi 15 bibisi by’umwembe bikiri bito n’Ibikombe 4 (litiro imwe) by’amazi

kamura ya mazi arimo bya bibabi wabanje kubisukura, ubikore nimugoroba, Namara kubira uterure ubike bipfundikiye kugeza mu gitondo, Mu gitondo utaragira ikindi ushyira mu nda, yungurura unywe ya mazi uyamare.

Ibi ubikora buri munsi mu gihe byibuze cy’amezi abiri.

Utabashije kujya ubona ibibabi buri munsi, urabyanika ugakoramo ifu, ukajya ukoresha ibiyiko bibiri byayo muri Litiro y’amazi, Uretse kandi kurwanya diabete bizanafasha;

·         Gusukura mu gifu

·         Kurwanya zimwe mu ndwara z’umutima ziterwa nuko imitsi isa n’iyazibye

·         Kugabanya ibiro

·         Kurwanya uburibwe cyane cyane bw’umutwe

·         Kugabanya ibicece na ya nda benshi bakunze kwita nyakubahwa.

Src: santenutrition.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND