RFL
Kigali

Umukinnyi mpuzamahanga w'u Burundi Pappy Fatty yitabye Imana aguye mu kibuga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/04/2019 18:20
2


Pappy Fatty umukinnyi ukomeye w’i Burundi wakiniraga ikipe y’Igihugu Intamba mu Rugamba ndetse akaba umwe mu bafashije iyi kipe kubona itike yo gukina igikombe cya Afurika batsinze Gabon, kuri uyu wa kane tariki 25 Mata 2019 yitabye Imana azize indwara y’umutima ubwo yari mu kibuga.



Uyu mukinnyi mu myaka ishize yahagaritswe muri Shampiyona ya Afurika y’Epfo kubera ko bari bamaze kumenya ko afite ikibazo cy’uburwayi bw’umutima. Nyuma yo kwivuza, yaje gukira icyakora ahita ajya gukina mu gihugu cya Swaziland ubu kitwa Eswatini mu ikipe ya Melanti Chiefs FC, iyi kipe akaba ari nayo yitabye Imana akinamo.

Pappy Fatty yitabye Imana aguye mu kibuga nk'uko amakuru Inyarwanda.com twahawe n’ushinzwe itangazamakuru muri Federasiyo y’u Burundi abivuga. Mu Kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com uyu mugabo ushinzwe itangazamakuru nawe yahamije ko iyo nkuru y’akababaro yabagezeho icyakora bitewe n'uko yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2019 ngo imihango yo kumushyingura ntabwo baramara kuyishyira ku murongo.

Pappy Fatty

Pappy Fatty nyuma yo guhesha u Burundi itike yo gukina imikino ya CAN 2019

Yatangaje ko Abarundi batuye muri Eswatini bari mu myiteguro yo kumusubiza muri Afurika y’Epfo nyuma bakaba ari bwo bazamenya gahunda zizakurikira. Pappy Fatty ni umukinnyi wanyuze mu makipe anyuranye mu Burundi mbere y'uko aza mu Rwanda aho yakiniye ikipe ya APR FC akahava yerekeza muri Afurika y’Epfo. Aha akaba yarahavuye ahagaritswe nyuma y'uko bari bamenye ko arwaye umutima nyuma aza kwerekeza muri Eswatini.

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyandwi faustin 4 years ago
    Imana imwakire mubayo. Twifatanyije numuryango we mukababaro
  • brino4 years ago
    footballmuyohereze





Inyarwanda BACKGROUND