Ku gica munsi cy’uyu wa Kane ni bwo ikipe ya Kiyovu Sport yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino ifitanye na AS Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2019 bakina umunsi wa 24 wa shampiyona 2018-2019. Kiyovu SC izakina idafite Nizeyimana Djuma urwaye akabombankore.
Kiyovu SC
iri ku mwanya wa kane n’amanota 38 mu mikino 23 imaze gukina ikaba iri mu
rugamba rutoroshye rwo kuzaza mu makipe ane (4) nyuma ya shampiyona 2018-2019.
Nizeyimana
Djuma ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri shampiyona 2018-2019 yari amaze kugwiza
ibitego 12 anganya na Ulimwengu Jules wa Rayon Sports.
Nizeyimana Djuma yari yicayeb muri sitade Mumena
Karera
Hassan myugariro mu mutima w’ubwugarizi nawe ntazakina uyu mukino bitewe nuko
yahawe ikarita itukura ubwo Kiyovu SC yatsindwaga na Gicumbi FC igitego 1-0 mu
mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona.
Karera Hassan ntazakina uyu mukino kuko yabonye ikarita itukura ubwo SC Kiyovu yatsindwaga na Gicumbi FC
Mu myitozo
yayobowe na Alain Kirasa umutoza mukuru wa Kiyovu Sport wabonaga abakinnyi n’ubundi
agomba kwitabaza aribo agenzura cyane.
Mu bakinnyi
11 bashobora kubanza mu kibuga ntagihindutse barimo; Ndoli Jean Claude (GK), Serumogo
Ally, Ahoyikuye Jean Paul, Rwabuhihi Aimée Placide, Ngirimana Alex, Habamahoro
Vincent, Kalisa Rachid , Heron Scarla , Yamin Salum, Gyslain Armel na
Nizeyimana Jean Claude.
Ishimwe Saleh mu myitozo nk'umukinnyi wa SC Kiyovu
Alain Kirasa
umutoza mukuru wa Kiyovu Sport yabwiye abanyamakuru ko muri uyu mukino azaba
adafite Nizeyimana Djuma kugira ngo imvune afite ku kabombankore izabanze ikire
bityo ku mukino bazahuramo na APR FC azabe ameze neza.
“Twiteguye
neza mu buryo bubiri kuko mu mutwe turiteguye ndetse no mu buryo bw’amayeri
turiteguye. Nizeyimana yagize yari anafite dukina na Rayon Sports ariko ni kwa
kundi tudafite abakinnyi bahagije bityo agina kuri Gicumbi na Bugesera FC.
Byageze ku mukino wa Gicumbi FC bigaragara ko ababaye ku buryo tutafata
umwanzuro wo kumukoresha”. Kirasa
Alain Kirasa umutoza mukuru wa Kiyovu Sport
AS Kigali
iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 30 mu mikino 23 , iyi kipe iheruka
kunganya na Bugesera FC igitego 1-1.
Nsanzimfura Keddy umukinnyi ukiri muto ukina hagati muri SC Kiyovu akaba na kapiteni w'Amavubi U17
Serumogo Ally ukina inyuma iburyo muri SC Kiyovu
Habihirwe Arstide umukinnyi wa Kiyovu Sport wavuye muri Mukura VS
Armel Gyslain umukinnyi ukomeye ukian ashaka ibitego muri SC Kiyovu
SC Kiyovu
iheruka gutsindwa na Gicumbi FC igitego 1-0. Kiyovu Sport iri ku mwanya wa kane
n’amanota 38 mu mikino 23 ya shampiyona.
Dore uko
umunsi wa 24 uteye:
Kuwa Gatanu
tariki 26 Mata 2019
-Kirehe FC
vs Gicumbi FC (Nyakarambi, 15h30’)
-AS Kigali
vs Kiyovu SC (Stade de Kigali, 15h30’)
Kuwa
Gatandatu tariki 27 Mata 2019
-FC Marines
vs Musanze FC (Stade Umuganda, 15h30’
-Espoir FC
vs Sunrise FC (Rusizi, 15h30’)
-APR FC vs
Bugesera FC (Stade de Kigali, 15h30’)
Ku Cyumweru
tariki 28 Mata 2019
-AS Muhanga
vs Rayon Sports (Stade Muhanga, 15h30’)
-Mukura
Victory Sports vs Police FC (Stade Huye, 15h30’)
-Etincelles
FC vs Amagaju FC (Stade Umuganda, 15h30’)
Nzeyurwanda Djihad umunyezamu wa kabiri muri SC Kiyovu
Ndoli Jean Claude umunyezamu wa mbere wa SC Kiyovu
Armel Gyslain imbere ya Bunani Janvier
Ishimwe Patrick undi munyezamu wa SC Kiyovu
Imyitozo irangiye nibwo abakinnyi baganiriye n'abatoza n'abayobozi b'ikipe
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO