RFL
Kigali

King James mu ndirimbo ‘Ese uracyamukunda’ yaririmbye gukundana n’umukobwa utazibukira gutekereza umusore bakundanye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/04/2019 15:12
1


Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo y’urukundo nshya yise “Ese Uracyamukunda”, yaririmbyemo gukundana n’umukobwa utazibukira gutekereza ku muhungu bakundanye kandi ari mu rukundo rushya n'undi musore.



King James uzwiho kugira amagambo y’imitoma, asohoye iyi ndirimbo “Ese Uracyamukunda”  ikurikira iyo aherutse gusohora yise ‘Meze neza’ imaze kurebwa inshuro 255,506 ku rubuga rwa Youtube, yasohotse ku wa 04 Werurwe 2019.

Iyi ndirimbo “Ese uracyamukunda” itangira humvikana agace gato k’indirimbo uyu muhanzi yise “Uri mwiza”, yashyize kuri Youtube ku wa 24 Mutarama 2018. Iyi ndirimbo nshya yasohoye igizwe n’iminota ine n’amasegonda 20’, ikaba yumvikanamo ibicurangisho byakoze umuziki unogeye ugutwi.

Muri iyi ndirimbo hari aho King James aririmba agira ati “Iyo umubonye uhinduka nkureba. Iyo tumuvuze kwifatanya ntubibasha nyamara umbwira ko uba ari njye njyenyine ukunda. Ese kuki iyo abijemo uhinduka…Ndagusabye mbwira ikintu kimwe, Uracyamukunda? ..Niba koko unkunda zibukira nkwiharire. Ndabizi wamukunze mbere yanjye ariko ntibikuraho ko ubu uri uwa njye,”

Mu mashusho y'iyi ndirimbo King James yifashishije umukobwa n'umusore umwe bakina ubutumwa bw'iyi ndirimbo. Mu bice bitandukanye bigize iyi ndirimbo, uyu mukobwa agaragara yishimanye na King James ariko ntibimubuze gutekereza ku musore bakundanye ndetse bahura bombi bari kumwe akagaragaza kumwishimira bikomeye.

King James yasohoye indirimbo 'Ese uracyamukunda'.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "ESE URACYAMUKUNDA"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Safa4 years ago
    Same style.no change or creativity





Inyarwanda BACKGROUND