RFL
Kigali

Abagabo 3 bakatiwe imyaka irenga 20 y’igifungo bazira gusambanya indogobe, inka, imbwa n’ihene

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/04/2019 14:29
0


Mu gihe kigeze ku myaka 5, abagabo 3 bo muri Clearfield, Pennsylvania muri Amerika basambanyije amatungo 12 ariko imbwa, inka, indogobe n’ihene. Aya mahano kandi banifataga amashusho bari kuyakora, bakaba bakatiwe gufungwa imyaka hagati ya 20 na 41.



Abagabo Matthew Brubaker,w’imyaka 31, Terry Wallace wa 41, and Marc Measnikoff wa 34 bakatiwe imyaka kuva kuri 20 kugera kuri 41 y’igifungo. Aba bagabo bakatiwe iyi myaka nyuma y’uko muri Kanama 2018 polisi yasuye ahantu hororerwaga amatungo hagasangwa ibimenyetso bigaragaza ko amatungo yariyo ahohoterwa bishingiye ku gitsina.

Amakuru bari bayahawe n’umwana wavugaga ko aba bagabo basambanya amatungo umunsi ku wundi mu gihe cy’imyaka 5. Aba bagabo ngo nibura basambanyije indogobe 9, inka, ihene ndtse n’imbwa. Uyu mwana w’umuhungu wabatanze kuri polisi ngo yategekwaga kubafasha aya matungo mu gihe bari kuyasambanya. Aya matungo yashoboraga kuba ashaka gutoroka, gutera imigeri cyangwa gutaka uyu mwana agategekwa kuyabuza kubangamira ibyishimo aba bagabo babaga bayashakaho.

Uwitwa Brubaker yiyemerera ko indogobe yose y’ingore iba kuri iyo farm yayisambanyije, kimwe n’inka, ihene ndetse n’imbwa ye. Ibi ngo yabikoraga buri munsi, ni mu gihe mugenzi weMeasnikoff we avuga ko yasambanyaga indogobe inshuro ziringaniye mu cyumweru, ariko ngo ntiyigeze asambanya imbwa. Bahaniwe ibyaha byo gushuka umwana (wa muhungu wabafashaga ayo matungo), guhohotera amatungo ndetse babazwa niba bari bafite gahunda yo kugurisha amashusho bifashe basambana n’ayo matungo.

Abacamanza b’iki kirego bavuze ko ari ubwa mbere bari babonye ikirego giteye isesemi kuva bakora ako kazi kabo. Umwe muri bo yavuze ko aya mashusho aba bagabo bifashe basambanya amatungo yamwangije amaso kandi akaba atazigera amuva mu bwonko.

SRC: DailyMail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND