RFL
Kigali

BASKETBALL: REG BBC yaciwe amande y’ibihumbi 150 FRW mu gihe Espoir BBC izatanga 50,000FRW ku bakinnyi babo bateje imvururu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/04/2019 14:54
0


Kuwa Gatanu tariki 19 Mata 2019 ubwo REG BBC yakinaga na Espoir BBC, abakinnyi barimo Kaje Elie wa REG BBC na Kazeneza Emile Galois kapiteni wa Espoir BBC bagaragaye bashyamirana. Kuri ubu FERWABA yamaze gushyira hanze ibihano amakipe yombi yahawe.



Kaje Elie wa REG BBC wagaragaje uburakari no gushaka kurwana hagati mu mukino, yahagaritswe imikino ibiri ikurikirana ndetse ikipe ya REG BBC icibwa ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000 FRW) naho Kazeneza Emile Galois kapiteni wa Espoir BBC ahagarikwa umukino umwe mu gihe Espoir BBC yaciwe ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (50,000 FRW).


Imyitwarire ya Kaje Elie yatumye REG BBC icibwa 100,000 FRW anahagarikwa imikino ibiri


Kazeneza Emile Galois kapiteni wa Espoir BBC yahagaritswe umukino umwe


Ibaruwa FERWABA yandikiye REG BBBC 


Ibaruwa FERWABA yandikuye Espoir BBC

Ikipe ya REG BBC yongeye gucibwa ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda (50,000 FRW) bitewe nuko umukinnyi wayo Ikishatse Herve yasimbukiye mu kibuga avuye ku ntebe y’abasimbura aje mu bushyamirane bwari mu kibuga. Ikishatse Herve kandi yahagaritswe umukino umwe. 


Ikishatse Herve (7) umwe mu bakinnyi beza ba REG BBC nawe yahagaritswe umukino umwe 

Muri macye ikipe ya REG BBC igomba gutanga amande y’ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda (150,000 FRW) mu gihe Espoir BBC izatanga ibuhumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda (50,000 FRW).

Icyo gihe, Kaje Elie wa REG Basketball, Kazeneza Emile Galois kapiteni wa Espoir BBC na Ikishatse Herve  wa REG BBC basohowe mu mukino nyuma yo kugaragarwaho amakosa yabayeho ubwo abakinnyi bashyamiranaga bagateshwa kurwana.

Ubwo umukino wari winikije, Kaje Elie wa REG BBC yaje kugongana na Habineza Shaffy wa Espoir BBC. Muri uku kugongana, Kaje Elie byamubabaje ashaka kumufata mu ijosi bityo Kazeneza Emile Galois kapiteni wa Espoir BBC atabara bwangu afata Kaje Elie amubuza kumufatira umukinnyi ayoboye.

Ikibazo cyari hagati ya Habineza Shaffy na Kaje Elie cyahise cyimukira hagati ya Kazeneza Emile Galois na Kaje Elie bose bahita barakara bashaka gufatana mu mashati basunikana bikomeye. Gusa abasifuzi bahise bahagoboka bafatanyije n’abakinnyi bagenzi babo barateshatesha, imirwano irapfuba.



Byafahe iminota itatu kugira ngo amahane acogore 

Muri uku gukiza nibwo Ikishatse Herve umukinnyi wa REG BBC wari ku ntebe y’abasimbura yirukiye mu kibuga aza gukiza. Ibi byaje kumuhamya ikosa ryo kwinjira mu kibuga atari mu mukino bityo asohorwa kimwe na Kaje Elie ndetse na Kazeneza Emile Galois.


Ikishatse Herve akururwa n'umutoza we (Ngwijuruvugo Patrick) ngo asohoke mu kibuga

Kaje Elie (13) na Kazeneza Emile Galois (Iburyo) basohowe muri sitade 

REG BBC yatsinze uyu mukino n’amanota 75-57 ihita igira amanota 23 mu mikino 12 ya shampiyona 2018-2019 mu gihe ikipe ya Espoir BBC yashegeshwe no kubura Kazeneza Emile Galois yahise igira amanota 18 mu mikino 11.



Abakinnyi ba REG BBC basaba Kaje Elie (13) gutuza 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND