RFL
Kigali

Diana Kamugisha yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Yego ni yego' iri kuri album y'ubuhanuzi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/04/2019 11:43
0


Diana Kamugisha witegura kumurika album y'indirimbo z'ubuhanuzi mu gitaramo azakora tariki 16/06/2019, kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho ya 'Yego ni yego' imwe mu ndirimbo zikubiye kuri iyo album. Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe ndetse atunganywa na Producer Fefe uri mu bagezweho muri iyi minsi.



KANDA HANO WUMVE 'YEGO NI YEGO' YA DIANA KAMUGISHA

Aganira na Inyarwanda.com Diana Kamugisha (DK) yavuze ko iyi ndirimbo ye yayise ‘Yego ni yego’ kubera ko iyo Imana ivuze nta muntu n’umwe wahindura icyo yavuze. Yunzemo ko ahamanya n’Umwuka Wera ko iki ari igihe Imana igiye kugenderera abantu benshi bari bategereje ibisubizo byabo biva ku Mana.


Diana Kamugisha yagize ati: “It’s a long story. Nayise Yego ni yego kuko iyo Imana ivuze ntawahindura icyo yavuze. Kandi numva mu Mwuka iki ari igihe cy’Imana aho igiye kugenderera abantu benshi bari bategereje ibisubizo byabo kuva ku Mana. Rero Imana iyo igukinguriye umuryango iwukingura cyane ikagura imbago zawe. Ibitero byayo biri muri Yesaya 43:18-19 ugakomeza ahavuga ko Imana ikoze ikintu gishya.” 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YEGO NI YEGO' YA DIANA KAMUGISHA (DK)









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND