RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Umugore wari umaze imyaka 27 muri 'Coma' yakangutse

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/04/2019 12:14
1


Amazina ye bwite ni Munira Abdulla, akaba yari afite imyaka 32 y'amavuko ubwo yakoraga impanuka. Yakomeretse bikomeye mu bwonko ubwo imodoka yari arimo yagonganaga na bisi mu nzira avuye kuvana umuhungu we ku ishuri.



Uyu mwana we Omar Webair wari ufite imyaka ine y'amavuko, yari yicaranye na nyina mu ntebe z'inyuma mu modoka, we akaba ntacyo yabaye kuko nyina yahise amubumbatira mu maboko nk'uko ikinyamakuru The dailybeast kibivuga

Madamu Abdulla wari utwawe na muramu we yarakomeretse bikomeye ajya muri coma, umwaka ushize akaba ari bwo yatangiye kuva muri coma mu bitaro byo mu Budage. Umuhungu we Omar yatangarije ikinyamakuru The National cyo muri UAE iby'ubuzima bwa nyina n'uko ubu amerewe nyuma y'imyaka avurwa.

'Yarambumbatiye arandengera'

Ku wa mbere, Omar yabwiye icyo kinyamakuru ati: "Sinigeze mutererana kuko nahoraga ntekereza ko umunsi umwe azakanguka. Impamvu ntangaje ibi ni ukugira ngo abantu ntibagate icyizere cyo kubaho, ntibakumve ko bapfuye mu gihe bageze hariya". Yongeyeho ati: "Mama twari twicaranye inyuma. Abonye impanuka ije ambumbatira mu maboko ye andengera ngo ntakomereka".

Omar ntacyo yabaye uretse agasebe yagize ku mutwe, ariko nyina wari wakomeretse bikomeye yamaze amasaha ataravurwa. Uyu mugore yaje kuvurirwa mu gihugu cyabo, nyuma yoherezwa mu bitaro i London mu Bwongereza, aza gusubizwa iwabo akorerwa ubuvuzi bunyuranye ngo akomeze guhumeka nubwo yari muri coma.

Yakangutse ahamagara umwana we

Mu mwaka wa 2017, yoherejwe mu bitaro byo mu Budage abagwa ibice by'umubiri ngo bimere neza ndetse ahabwa imiti yatuma yoroherwa kandi agakanguka.

Mu mwaka ushize wa 2018, umuhungu we Omar hari umunsi yashyamiranye n'abo kwa muganga ari mu cyumba nyina arwariyemo. Icyo gihe ngo nyina yahise atangira kugaragaza ibimenyetso ko ari kumva ndetse atangira gushaka kuvuga.

Omar yagize ati: "Nuko hashize iminsi itatu, nakanguwe no kumva umuntu ari kumpamagara. Yari mama! Yarimo ahamagara izina ryanjye, numva ndi nko kuguruka kubera ibyishimo. Imyaka yose yari ishize ndota izi nzozi, izina ryanjye ni ryo jambo rya mbere yavuze".

Nyuma y'imyaka 27 uyu mugore yagarutse ibuntu, yasubiye iwabo aho akivurwa cyane cyane ibijyanye no kurambura umubiri we, ubu kandi abasha kuganira byoroheje.

Src: Thedailybeast.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUMARARUNGU YVES4 years ago
    Imana ishimwe cyane irakora iteka ryose





Inyarwanda BACKGROUND