RFL
Kigali

Intumwa za FIFA ziri mu Rwanda muri gahunda yo gutegura amarushanwa mu bigo by’amashuri-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/04/2019 14:43
0


Itsinda ry’intuma z’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku rwego rw’isi (FIFA) riri mu Rwanda aho ryaje muri gahunda yo kurangiza imyiteguro ya gahunda nshya ya FIFA y’imikino mu bigo by’amashuri igomba gutangira muri Gicurasi 2019.



Izi ntumwa ziri mu nama y’iminsi ibiri mu Rwanda zirimo n’abakozi bavuye mu kigo mpuzamahanga gishinzwe ibiribwa ku isi (UN WFP), FERWAFA, MINISPOC na MINEDUC. Iyi nama izasozwa kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2019 ku biro bikuru by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) biri i Remera.


Ifoto ya nyuma y'inama yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2019

Intumwa za FIFA ziri mu Rwanda zigizwe na Myriam Burkhard umukozi ushinzwe itumanaho n’ubutwererane ndetse no guhuza FIFA n’abayigana ku bijyanye na rubanda, Philip Zimmermann ushinzwe kuzamura impano z’abana n’iterambere na Marie-Florence Mahwera (Regional Office Development Manager).

Aganira n’abanyamakuru, Philip Zimmermann yavuze ko iyi gahunda izareba abana biga mu mashuri abanza yose ari mu gihugu cy’u Rwanda kandi ko intego ari uko muri Kamena 2019 gahunda izaba yamaze gutangira ku mugaragaro nyuma y'uko inama ya FIFA izaba yamaze kuba ikanareba kuri iyi gahunda muri rusange.

Philip Zimmermann avuga ko mu ingengo y’imari ya miliyono 100 z’amadolari ya Amerika agenewe ibihugu byatoranyijwe ku rwego rw'isi, u Rwanda ruzaba rufitemo ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika mu ntangiriro, aya madolari akaba angana na miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda (45,000,000 FRW).

“Ni gahunda izaba ireba abana biga mu mashuri abanza kuko iyo urebye ubona ari benshi kuko 20% by’abaturage usanga abana biga mu mashuri abanza. Bazahabwa imipira yo gukina kuko mu mipira ingana na miliyoni 11, u Rwanda ruzaba rufitemo imipira ibihumbi 39. Muri miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika, u Rwanda ruzahabwa ibihumbi 50 mu ntangiriro y’igikorwa kandi twizera ko byose biteguye neza”. Zimmermann


Philip Zimmerman umwe mu ntumwa za FIFA aganira n'abanyamakuru

Gahunda nshya ya FIFA ijyana umupira w’amaguru mu mashuri ifite intego yo korohereza abana b’abakobwa n’abahungu bari hirya no hino ku isi kuba bamenya ibijyanye na siporo cyane umupira w’amaguru biciye mu kuba byakwiyongera ku masomo biga umunsi ku munsi.Muri iyi gahunda, hazatangwa ibikoresho nkenerwa ndetse abarimu bashyirirweho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bubafasha kwigisha abana.


Myriam Burkhard indi ntumwa ya FIFA iri mu Rwanda

Muri iyi gahunda, FIFA izasohora imipira yo gukina ingana na miliyoni 11 (11,000,000 Footballs) izajya ku butaka bwa bimwe mu bihugu 211 bibarizwa muri FIFA. Iyi mipira izagera ku bana bangana na miliyoni zirindwi (7,000,000 Kids) nyuma ni bwo abarimu bazahabwa uburyo bazajya baboneraho amahugurwa yo kwigisha umupira w’amaguru biciye mu burere basanzwe baha abana bigisha.

Rurangayire Guy umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC) avuga ko uyu mushinga usa neza n’ubundi bufatanye basanzwe bagira mu yandi mashyirahamwe nka Basketball na Volleyball.Gusa ngo kuba muri MINISPOC babonye iyi gahunda ibafasha mu iterambere ry’imikino bagomba kureba imbaraga FIFA ifite ndetse na FERWAFA bityo nabo nka MINISPOC bakagira aho bahera bazamurana.

Rurangayire avuga ko izi ari imbaraga ziba zihuje kugira ngo zizatange umusaruro mu myaka iri imbere.“Ntabwo twagendera kuri iyi gahunda gusa kuko iyi ni imwe mu zihari. Ni ubufatanye bw’inzego zitandukanye kuva kuri MINISPOC, amashyirahamwe y’imikino n’abandi. Ntitubirebere mu nguni y’ikintu gito ahubwo turebe ko ari imbaraga zigomba guhuzwa nk’inzego zitandukanye. Izo mbaraga nizihuzwa ibyo twifuza kugera ku mupira w’amaguru tubigeraho. Ahubwo ubu turebe uko twabyaza umusaruro izi gahunda kugira ngo ubutaha tuzabe turi gusuzuma umusaruro twibaza aho twavuye n’aho tugeze”. Rurangayire


Rurangayire Guy umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC

By’umwihariko, iyi gahunda FIFA izaba ifatanya na UNESCO nk’umuryango mpuzamahanga k’uburezi, ubumenyi n’umuco w’ibihugu biri mu muryango wunze ubumwe cyo kimwe na WFP umuryango wita ku mirire ku isi usanzwe ufasha bimwe mu bigo by’amashuri kugaburira abana bityo bikazafasha abana gukora siporo bakabona icyo barya nyuma mu bigo 100 bigerwamo n’iyi gahunda mu Rwanda.

Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda rizareba bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, Asia na Amerika y’Amajyepfo.

Uwayezu Francois Régis umunyamabanga mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FIFA) yabwiye abanyamakuru ko nk’ishyirahamwe bishimiye ko u Rwanda ruri mu bihugu bitatu bya Afurika byatoranyijwe muri iyi gahunda kandi ko nka FERWAFA bazakomeza gufasha abatoza kugira ngo babone amahugurwa azaba agendanye neza n’iyi gahunda bazafatanyamo na MINEDUC na MINISPOC.

“FERWAFA twishimiye ko igihugu cyacu cyatoranyijwe mu bihugu bitatu bizaba birimo iyi gahunda muri Afurika. Muri uyu mushinga w’umupira w’amaguru mu mashuri, uruhare rwacu nka FERWAFA ni ugukomeza gukorana na FIFA n’izindi nzego bireba zirimo MINISPOC na MINEDUC mu rwego rwo kugira ngo ibyateganyijwe byose bizajye mu bikorwa”. Uwayezu


Uwayezu Francois Regis umunyamabanga mukuru muri FERWAFA aganirizia abanyamakuru

Miliyoni ijana z’amadolari ya Amerika (100,000,000 US$) ni zo FIFA yateguye kugira ngo iyi gahunda izagende neza kuva muri Gicurasi 2019 kuzageza mu 2022.



Nyuma ya gahunda y'uyu wa Gatatu habayeho gusura urwibusto rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 ruri ku Gisozi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND