Mu karere ka Gisagara, umurenge wa Ndora ku musozi wa Kabuye hibutswe ndetse hanashyingurwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abakomeje kugaragaza ubugwari n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside banenzwe ku buryo bukabije.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 23 Mata 2019, hakaba
habanje kuba umugoroba wo kwibuka mu ijoro ryo kuwa 22 Mata 2019. Ku musozi wa
Kabuye ahubatse Urwibutso rukuru rw’akarere, ni naho iki gikorwa cyabereye dore
ko hiciwe imbaga itagira ingano y’Abatutsi muri Jenoside mu 1994.
Mu murenge wa Ndora bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Christine Uwayezu, umubyeyi watanze ubuhamya ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari i Kabuye ndetse
yanagenze henshi ahunga. Yavuze ko ari kenshi yihakanye ubwoko bwe akiyita umuhutukazi
akanagerageza kubishakira ibyangombwa kugira ngo arebe ko yakira, abo yabaga
yizeyeho amakiriro ntibamufashije na gato. Bamwe mu bo bari kumwe biyahuraga mu
mazi ngo bicwe nabo bagapfa abareba ariko nyuma aza gucungurwa n’ingabo zari iza RPA akaba anazishimira cyane ku gikorwa kidasanzwe bafatanyije n’Imana
bagahagarika Jenoside yakorewe abatutsi.
Abaturage bo muri Ndora by'umwihariko abacitse ku icumu bitabiriye iki gikorwa
Umuhanzi Jean Marie yafashije abari aho kwibuka mu
ndirimbo, harimo iyo yise 'Ihwa' avugamo ko 'ihwa ry’abacitse ku icumu rya
Jenoside' nta wabarusha kumenya uburyo ribababaza, hari abasigaye ari intwaza,
hari abapfakazi n’impfubyi bagendera ku mahwa abajomba ariko bagashinyiriza
bagakomeza urugendo.
Madamme Karigirwa uhagarariye imiryango ifite ababo bashyinguye i Kabuye, mu ijambo rye ryuzuyemo agahinda yavuze ko ubwo umwaka ushize hashyingurwaga imibiri 43,000 bumvaga bakoze byose nta gisigaye abantu bose bashyinguwe mu cyubahiro hakurikiyeho gusa kujya bajya kwibuka. Nyamara mu gihe gito harahise haboneka imibiri 522 ari nayo bashyinguwe ku munsi w’ejo harimo imibiri 494 basanze mu cyobo kimwe ndetse ikaba yari iruhande neza rw’urwibutso.
Mu kibazo
yabajije yagize ati “Ese ko byabaye kandi
twabyakiriye, kuki mutatwereka aho abacu bari? Ibi bituma duhora twibaza ngo,
'Ese muracyadufitiye urwango nk'urwo mwatugaragarije mu 1994?' Yaba ari iyihe
nyungu mufite mu kubahisha ?,..
Hashyinguwe imibiri 522 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bwana Jerome Mbonirema uhagarariye IBUKA mu karere ka
Gisagara nawe mu ijambo rye yagarutse ku bakigaragarwaho n'ingengabitekerezo ya Jenoside abanenga avuga ko bitagakwiye ndetse avuga ko n'uburyo iyo mibiri
yabonetse itari yaragaragajwe n'abantu ahubwo bikerekanwa n'isuka ubwo bari
bari guhinga. Mu buvugizi kandi, Jerome yasabye ko bamwe mu bacitse ku icumu
basanirwa amazu yenda kubagwaho, hakubakirwa abadafite aho kuba anashimira cyane
Leta y'Ubumwe bw'abanyarwanda aho igejeje ikora, dore ko ubu hari kubakwa amazu
ya '4 in 1' na '2 in 1' muri Gisagara, azatuzwamo abacitse ku icumu rya Jenoside batishoye.
Yahamagariye inzego za Leta kutazigera na rimwe zima umucikacumu ubufasha
abukeneye ndetse n'abandi banyarwanda bose muri rusange.
Jerome Mbonirema uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gisagara
Mayor w'akarere ka Gisagara, Bwana Jerome
Rutaburingoga wahaye ikaze umushyitsi mukuru, yavuze ku mateka yihariye ya
Gisagara, avuga ko bamwe mu bateguye Jenoside bakomeye bavuka i Gisagara barimo
Sindikubwabo n'abandi, ibyatumye abanyagisagara bumva ko batazakorwaho nyamara
bakaba ari bo bishwe bikabije kuko abo bayobozi babikoze nkana ngo bahe abandi
urugero nyarwo rwo kwica badashyizemo impuhwe na nkeya.
Mayor w'Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga
Hon. Sen Charles Uyisenga wari umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, yatangiye yihanganisha cyane abanyagisagara, by'umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorwe Abatutsi. Yihanganishije cyane cyane abafite ababo bagombaga gushyingurwa uwo munsi. Yabashimiye ubutwari bakomeza kugaragaza muri rya hwa wa muhanzi yaririmbye bagenderaho ariko ntibibabuze gutera intambwe, abashimira ko bazi ubusobanuro bwo kubaho anenga abagaragaza ubugwari.
Yagize ati
"Abacitse ku icumu bariho kandi bazi
kubaho neza no gusa neza n'ubwo bagendana ibikomere, ihwa ryabo babasha
kurigenderaho, turabibashimira cyane. Bityo kandi ndanagaya cyane abakoze
Jenoside n'abatarahigwaga muri icyo gihe kuko bagaragaza kubaho nabi no gusa
nabi. Ahubwo se mbibarize, mufite ubwoba bw'iki ko mukomeje kugaragaza
ubugwari? Mwagakwiye kwigira ku bacitse ku icumu mukabareberaho ubutwari."
Hon. Sen. Carles Uyisenga ni we wari umushyitsi Mukuru
Hon Sen Charles Uyisenga kandi, yahamagariye urubyiruko gukomeza kwigira ku mateka, bakitabira ibikorwa byose birimo gahunda za Leta, bakamenya ukuri kuzuye anasaba ababyeyi kubwiza abana ukuri, kugira ngo bazabashe kubisonurira abazavuka n'abazakura mu gihe kiri imbere kuko ibibazo bazabazwa batabisubiza batarabyize nabo.
Yabasabye kandi kutazaha icyuho uwo ari
we wese wabasubiza mu migambi mibi dore ko urubyiruko ari zo mbaraga z'igihugu. Yanenze
abapfobya n'abagaragarwaho n'ingengabitekerezo ya Jenoside anagaruka ku bihano
bihabwa uwo icyo cyaha cyahamye, aho afungwa igihe kitari munsi y'imyaka 5
ndetse akanacibwa ihazabu y'amafaranga atari munsi ya 500,000 Rwf.
Abahagarariye Inzego z'umutekano bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka
Hakurikiyeho gushyingura mu cyubahiro imibiri 522
yabonetse, hashyirwa indabo ku rwibutso ndetse bunamira inzirakarengane
zishyinguye i Kabuye, hacanwa n’urumuri rw’icyizere. Hahungabanye abantu 15, barimo abakobwa n’abagore n’umugabo 1; bose bakaba bahawe ubufasha bwihariye
bubashoboza gukomera. Nyuma y'igikorwa cyo kwibuka no gushyingura, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba i Kigali, bibumbiye mu ishyirahamwe URUGERO
basuye kandi baremera abakecuru batishoboye 27 barokotse Jenoside yakorewe
Abatutsi, babaha buri wese ibahasha irimo 18,000Frw. Ubufasha bwatanzwe bwose
hamwe ni 486,000Frw.
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 522 yabonetse
ANDI MAFOTO:
Bashyize indabo ku rwibutso bunamira inzirakarengane zihashyinguye
Hacanwe urumuri rw'icyizere
AMAFOTO: Muhinda Justin
TANGA IGITECYEREZO