RFL
Kigali

Menya ibigize ‘itel P33’ smartphone iri guca ibintu ndetse unamenye igiciro cyayo mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/04/2019 12:29
0


itel Mobile ni kompanyi izwiho gukora telefone zigezweho kandi ku giciro cyoroheye abakiriya. Kuri iyi nshuro, itel yongeye kugaragaza ubudahangarwa mu gukora smartphone, ishyira ku isoko itel P33 ibasha kubika umuriro amasaha agera kuri 80 yose!!




Ikirahure cya itel P33

itel P33 ifite ikirahure kingana na 5.5 inches kandi ikaba igaragaza amashusho mu buryo bwa HD. Wowe ukunda kureba amashusho cyangwa gukina imikino itandukanye menya ko itel yagushyize igorora! P33 uburyo ikozwe iraguha ishusho nyayo yo kuberwa mu gihe uyifite.


Camera

itel P33 ifite camera 2 z’inyuma zifite 8.0MP+VGA ndetse n’ ikoranabunga rya Auto Focus. itel P33 ifite 5.0MP kuri camera ifata selfie. Ifite kandi flash light imbere n’inyuma, nta mpungenge mu gufata amafoto yo mu ijoro.


Battery

itel P33 ikoranye battery ya 4000mAh ndetse ikanagira ikoranabuhanga rya Artificial intelligence biyiha kubika umuriro mu masaha 80 yose utongeye gushyiramo undi! Sezera kugendana charger na Powerbank ukundi.


Ng’ibi ibigize itel P33


Igiciro cya itel P33 ndetse n’aho wayibona

Ntucyeneye kunyeganyeza ibyo utunze byose ngo ubashe gutunga iyi smartphone, ubu kumafaranga ibihumbi mirongo itandatu na bitandatu (66,000frw) yonyine urabasha gutunga smartphone imarana umuriro amasaha 80 wakoze byose ucyeneye. Ubu wabona itel P33 mumaduka ya itel mugihugu hose! Kurikira itel Rwanda kuri Facebook na Instagram umenye byinshi byerekeye P33 buri munsi.

KANDA HANO UMENYE BYINSHI KURI itel S13 YAGIYE HANZE MU MPERA ZA 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND