RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe abanya-Armenia: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/04/2019 9:09
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 17 mu byumweru bigize umwaka tariki 24 Mata, ukaba ari umunsi w’114 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 251 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1915: Abanyabwenge b’abanya-Armenia bagera kuri 250 bafatiwe mu mujyi wa Istanbul, bikaba aribyo byatangije Jenoside yakorewe abanya-Armeniya.

1968: Ibirwa bya Maurice byinjiye mu muryango w’abibumbye.

1970: Igihugu cya Gambiya cyabaye repubulika Dawda Jawara aba perezida wacyo wa mbere.

1996: Leta zunze ubumwe za Amerika yashyizeho itegeko ry’igihano cy’urupfu ku byaha by’iterabwoba.

2004: Leta zunze ubumwe za Amerika zakuyeho ibihano mu by’ubukungu cyari cyarafatiye igihugu cya Libya mu myaka 18 yari ishize, nyuma y’uko iki gihugu cyemeye guhagarika icurwa ry’intwaro zihitana imbaga.

2005: Kalidinari Joseph Ratzinger yatorewe kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika wa 265 ahita afata izina rya Papa Benedigito wa 16.

2005: Imbwa ya mbere yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Clonage yaravutse, ikaba yarishwe Snuppy.

2013: Mu gihugu cya Bangladesha habaye impanuka y’inzu ubwo inzu yagwaga mu gce ka Dhaka, igahitana abagera ku 1,129 naho abandi 2500 bagakomereka.

Abantu bavutse uyu munsi:

1581: Vincent de Paul, umupadiri akaba n’umutagatifu w’umufaransa yabonye izuba, ataha mu 1660.

1880: Gideon Sundback, umukanishi akaba n’umushoramari w’umunyamerika ufite inkomoko muri Suwede akaba ariwe wakoze imashini yo ku myenda nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1954.

1947: Claude Dubois, umuhanzi w’umunyakanada nibwo yavutse.

1964: Djimon Hounsou, umukinnyi wa filime w’umunyamerika ukomoka mu gihugu cya Benin, wamenyekanye muri filime nka Blood Diamond yabonye izuba.

1969: Melinda Clarke, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Amanda muri filime za Nikita nibwo yavutse.

1978: Eric Balfour, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye nka Milo muri filime za 24 Heures yabonye izuba.

1980: Fernando Arce, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamegizike nibwo yavutse.

1980: Austin Nichols, umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1982: Kelly Clarkson, umuririmbyikazi w’umunyamerika yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1993: Oliver Tambo, umunyamategeko w’umunya Afurika y’epfo yitabye Imana, ku myaka 76 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

1997: Eugene Stoner, umukanishi w’umunyamerika akaba ariwe wakoze imbunda yo mu bwoko bwa AR-15 yitabye Imana, ku myaka 75 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wa Mutagatifu Vincent de Paul

Uyu munsi ni umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe abanya-Armenia.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe inyamaswa ziremwa n’abantu mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Clonage.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND