Irambona Masud Djuma wari mu minsi ya nyuma ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda atoza ikipe ya AS Kigali, yahagaritswe mu kazi ko gutoza iyi kipe bitewe n’uburyo abayobozi b’ikipe batishimira umusaruro bafite magingo aya.
Masud Djuma
wari umaze imikino 23 atoza AS Kigali FC arashinjwa ingingo eshatu (3)
zinatumye asezererwa muri aka kazi yagezemo avuye muri Simba SC muri Tanzania.
1.Masud
Djuma Irambona arashinjwa ko abakinnyi yabaciyemo ibice kuko ngo abayobozi ba
AS Kigali bakunze kwakira ibirego by’abakinnyi bashinja uyu mutoza kugira abo
atonesha akabaha umwanya wo gukina abandi agasa n'aho adashaka no kureba uko
bahagaze ngo abateho umwanya abatoza.
2.Masud
Djuma wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona 2016-2017, arashinjwa ko
atajya yubaha abayobozi na komite rusange ya AS Kigali kuko bivugwa ko atajya
yemera ko bajya inama cyangwa ngo abe yakubahiriza inama bamuha ku iterambere
ry’ikipe.
3.Mu mwaka w’imikino
2017-2018, ikipe ya AS Kigali FC yatozwaga na Eric Nshimiyimana yasoje ku
mwanya wa kabiri muri shampiyona. Kuri ubu iyi kipe yambara icyatsi n’umuhondo
iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 30 mu mikino 23 bamaze gukina bityo
abayobora iyi kipe bakaba babona bidashoboka ko iyi kipe yazasubira mu makipe
ane ya mbere bakaba ariho bahera bamushinja umusaruro udahagije bitewe n’aho
ikipe yasanze iri.
Masud Djuma yirukanwe muri AS Kigali atarangije shampiyona 2018-2019
Amakuru
ahari ni uko Masud Djuma yahawe ibaruwa imusezerera muri AS Kigali ubwo yari
ararangije gukoresha imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2019. Nyuma
ni bwo Nshutiyamagara Ismael Kodo na Mateso Jean de Dieu bahawe inshingano zo
gukomeza gutoza iyi kipe y’umujyi kugeza igihe umwaka w’imikino uzaba urangiye
hagashakwa undi mutoza.
TANGA IGITECYEREZO