RFL
Kigali

Masud Djuma yahagaritswe mu kazi ko gutoza AS Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/04/2019 6:17
0


Irambona Masud Djuma wari mu minsi ya nyuma ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda atoza ikipe ya AS Kigali, yahagaritswe mu kazi ko gutoza iyi kipe bitewe n’uburyo abayobozi b’ikipe batishimira umusaruro bafite magingo aya.



Masud Djuma wari umaze imikino 23 atoza AS Kigali FC arashinjwa ingingo eshatu (3) zinatumye asezererwa muri aka kazi yagezemo avuye muri Simba SC muri Tanzania.

1.Masud Djuma Irambona arashinjwa ko abakinnyi yabaciyemo ibice kuko ngo abayobozi ba AS Kigali bakunze kwakira ibirego by’abakinnyi bashinja uyu mutoza kugira abo atonesha akabaha umwanya wo gukina abandi agasa n'aho adashaka no kureba uko bahagaze ngo abateho umwanya abatoza.

2.Masud Djuma wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona 2016-2017, arashinjwa ko atajya yubaha abayobozi na komite rusange ya AS Kigali kuko bivugwa ko atajya yemera ko bajya inama cyangwa ngo abe yakubahiriza inama bamuha ku iterambere ry’ikipe.

3.Mu mwaka w’imikino 2017-2018, ikipe ya AS Kigali FC yatozwaga na Eric Nshimiyimana yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona. Kuri ubu iyi kipe yambara icyatsi n’umuhondo iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 30 mu mikino 23 bamaze gukina bityo abayobora iyi kipe bakaba babona bidashoboka ko iyi kipe yazasubira mu makipe ane ya mbere bakaba ariho bahera bamushinja umusaruro udahagije bitewe n’aho ikipe yasanze iri.


Masud Djuma yirukanwe muri AS Kigali atarangije shampiyona 2018-2019

Amakuru ahari ni uko Masud Djuma yahawe ibaruwa imusezerera muri AS Kigali ubwo yari ararangije gukoresha imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2019. Nyuma ni bwo Nshutiyamagara Ismael Kodo na Mateso Jean de Dieu bahawe inshingano zo gukomeza gutoza iyi kipe y’umujyi kugeza igihe umwaka w’imikino uzaba urangiye hagashakwa undi mutoza.


Masud Djuma ashinjwa kuba hari abakinnyi arutisha abandi mu ikipe    


AS Kigali ni imwe mu makipe yagize umwaka mwiza wa 2017-2018 akagira umwaka mubi wa 2018-2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND