RFL
Kigali

BASKETBALL: U Rwanda mu bihugu byasabye kwakira igikombe cya Afurika cya 2021

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/04/2019 17:16
0


Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryemeye ko bamaze kwandika ibaruwa isaba ko bajya mu bihugu bihatanira amahirwe yo kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (AFROBASKET) kizaba mu 2021.



Nk’uko Mugwiza Desiré yabeyemereye The New Times mu kiganiro bagiranye, FERWABA n’u Rwanda muri rusange babona bujuje ibisabwa byose kugira ngo bakire imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu mukino wa Basketball.

Muri iki kiganiro, Mugwiza Desiré uyobora FERWABA yagize ati “Twohereje ubusabe bwacu mu mpuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball muri Afurika kugira ngo tuzakire imikino y’igikombe cya Afurika mu bagabo bakuru kuko tubona ko twujuje ibisabwa  byose birimo amahoteli n’ibibuga byabugenewe”. Mugwiza


Mugwiza Desire perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda

Muri iyi gahunda yo guhatanira umwanya wo kwakira iyi mikino, u Rwanda ruri kumwe na Mali ndetse na Sénégal kuko nabo bifuza kwakira iyi mikino.

Kimwe mu ngingo zishobora guha u Rwanda umwanya wo kwakiea iyi mikino nuko mu mezi abiri haraba huzuye sitade ya Kigali Arena izaba yakira abantu ibihumbi icumi (10,000) bityo bikaba byaba umwanya mwiza ku gihugu nk’u Rwanda kuab bakwakira iyi mikino yakira umugabo igasiba undi.


Ikipe y'u Rwanda ntabwo ikunze kubona umwanya mwiza mu mikino Nyafurika

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izitabira imikino y’akarere ka gatanu (Zone V)izabera muri Uganda guhera tariki 26 Kamena kugeza tariki ya 1 Nyakanga 2019 hashakwa itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu harebwa abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (FIBAAfro Can) kizabera muri Mali mu mpera za 2019.

FIBA AfroCan izajya izajya iba buri myaka ibiri mu gihe FIBA AfroBasket iba buri nyuma y’imyaka ine.

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND