RFL
Kigali

Ababyinnyi b’Itorero Urukerereza bitabaje Minisitiri w’Umuco na Siporo, Menya uko bigaragambirije muri FESPACO yabereye muri Burkina Faso

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/04/2019 13:11
2


Muri iyi minsi mu itorero ry’Igihugu Urukerereza umwuka si mwiza dore ko iyo winjiye imbere muri iri torero ukaganira n'abarigize bakubwira ko bafite ibibazo byinshi bifuza kuganiriza Minisitiri w’Umuco na Siporo. Kuri ubu abagize iri torero bamaze gufata icyemezo cyo kwandikira Minisitiri bamusaba kuganira ku kibazo cy’iri torero.



Umwe mu bagize Itorero Urukerereza waganiriye na Inyarwanda.com yadutangarije ko kuri ubu bakeneye guhura na Minisitiri w'Umuco na Siporo ngo bamugezeho ibibazo byabo. Ikibazo cyatumye barya karungu ni icyabaye mu minsi ishize ubwo iri torero ryajyaga muri Burkina Faso ahabereye iserukiramuco rya FESPACO aho u Rwanda rwanatahanye igikombe kubera filime nziza ya Joel Karekezi.

U Rwanda rwari umutumirwa w’umwihariko rwari rwitabiriye kugeza kuri Perezida wa Repubulika nawe ubwe wari wagiye muri iri serukiramuco. Iri serukiramuco ryatangiye tariki 23 Gashyantare 2019 risozwa tariki 2 Werurwe 2019. Ubusanzwe iyo umubyinnyi w’itorero Urukerereza agiye hanze mu kazi ahabwa hagati y’amadorali 50-100 ku munsi y’insimburamubyizi.

Urukerereza

Abantu 40 ni bo bagiye mu itorero ry'igihugu Urukerereza ryari ryitabiriye FESPACO

Ubwo bajyaga muri Burkina Faso bitabiriye FESPACO abagize itorero bahagurutse mu Rwanda tariki 17 Gashyantare 2019 bagaruka mu Rwanda tariki 3 Werurwe 2019 bivuze ko bamaze iminsi hafi 15 bari mu kazi. Wakuba agahimbazamusyi bagenerwa ugasanga byibuza buri mubyinnyi wagiyeyo yaragombaga gutahana atari munsi y’amadorali 750.

Ubwo rero iri serukiramuco ryari rigeze hagati ababyinnyi bagenewe amadorali 200 bategereza andi barayabura. Uku kuyabura byatumye buri buke bagataramira mu mugoroba wo gusangira w’u Rwanda na Mali ahari hitabiritye na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, aba babyinnyi banze kuva kuri Hotel ngo bajye kubyina badahawe amafaranga yabo. Nyuma y’impaka ndende ndetse no gushyira mu gaciro bagiye gutarama muri uyu mugoroba ariko bagenda batanyuzwe cyane ko ikibazo cyabo cyari kigihari.

Umwe mu baganiriye na Inyarwanda.com wari kumwe nabo muri FESPACO yagize ati” Urumva ubundi tuzi ko iyo tugiye hanze kuriya twandikirwa 50$ ku munsi cyangwa 100$ bitewe n’igihugu, rero Bourkina Faso twamazeyo hafi iminsi 15 barangije baduha 200$ gusa. Ni uko umunsi wabanzirizaga uwa nyuma twagombaga kubyina muri soiree y’u Rwanda na Mali kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yari ahari, mu gitondo tubwira abatoza ko tutari bukine tudahawe andi mafaranga yacu turiryamira.”

Yakomeje ahamya ko habayeho ibiganiro binyuranye icyakora ku bwa burembe birangira biyemeje kujya kubyina ati”Icyo gihe Masamba Intore yahamagaye uhagarariye Umuco muri Minispoc Mutangana Steven amumenyesha uko ikibazo giteye, undi aje kutureba tumubwiza ukuri icyabaye. Tumubwira ko umuntu wadukura kuri Hotel ari Minisitiri kandi nawe aduhaye igisubizo cy’amafaranga yacu byabaye ngombwa ko nawe aduterefona atwizeza ko nitugera i Kigali azaduha umwanya tukamubwira ibibazo byacu. Ni uko turihagana turagenda turakina.”

Minispoc

Aba babyinnyi bataramiye muri FESPACO barasaba guhura na Minisitiri w'Umuco na Siporo ngo bamugezeho ibibazo byabo, ndetse anabishyurize amafaranga yabo asigaye,...

Uyu wahaye ubuhamya Inyarwanda yatangarije umunyamakuru ko ubwo bageraga i Kigali banditse bishyuza amafaranga yabo ariko ntibasubizwa, bandika iya kabiri basaba umwanya wo guhura na Minisitiri ariko bamenyeshwa ko ahuze ariko azabashakira umwanya. Icyakora hagati aho ngo ubuyobozi bw’Itorero ry’Igihugu Urukerereza rwagerageje kubaha amadorali ijana buri wese aba nabo baba ibamba banga kuyafata bahamya ko bakeneye kuganira na Minisitiri w’Umuco na Siporo ngo baganire ku bibazo byabo bibaye kenshi.

Kugeza magingo aya amakuru ahari ni uko abagize iri torero bategereje igisubizo cyo mu biro bya Minisitiri mu gihe nyamara umwe mu bakozi ba MINISPOC cyangwa se Minisiteri y’Umuco na Siporo (tutashatse gutangaza) waganiriye na Inyarwanda yatangaje ko n'ubwo atabizi neza ariko icyo kibazo yacyumvise kandi azi neza ko inzego zigishinzwe ziri kugikurikirana.

Tariki 17 Gashyantare ubwo bahagurukaga mu Rwanda ababyinnyi n’abayobozi b’itorero Urukerereza bagera kuri 40 ni bo berekeje muri Burkina Faso bayobowe na Mutangana Steven umuyobozi w’Umuco muri MINISPOC. Nyuma yo kumva ko ikibazo cy’aba babyinnyi muri MINISPOC bakizi ndetse gihari Inyarwanda.com turakomeza gukurikirana icyo ubuyobozi bw’iyi Minisiteri bukivugaho ndetse n’uburyo biteguye kugikemura. Ibi bikazasohoka mu nkuru zacu zitaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gatera4 years ago
    Mbega ibintu Bibi!kuki tudaha ibintu agaciro koko?nyamara delegation ya minispoc iba yahawe frais de mission y'umurengera?30$ si ayo guha umuntu uhagarariye igihugu,ubwo c murumva uwo mubyinnyi yagera kuki?mu gihe atorengarwa nayo natangwe ntihakishimirwe ishema baduhesheje nk'igihugu ngo twirengagize ababigizemo uruhare.
  • René SHYORONGI 4 years ago
    Muraho neza, mbifurije amahoro n’umugisha bituruka kwa Rugira, Rugaba, Gihanga wahanze u Rwanda. Birababaje kubona abashinzwe guteza imbere umuco wacu aribo bawica ( abayobozi) ahubwo ndumva abo babyinnyi baragize neza peee. Byabayeho kenshi hambere ko abagenda bayoboye itorero ry’igihugu Urukerereza baryungukiraho batitaye kubatuma iryo zina rigaragara kdi rigakomera ( ababyinnyi). Hari umuhanzi w’umuhanga cyane wagize ati : «  nitutiha agaciro n’inde uzakaduha, niba tutubatse uRwanda mbega ruzubakwa na nde,... ? » Abayobozi bo ku magambo ntibagikenewe muri iki kinyejana, hakenewe abayobozi mu bikorwa. Ubwose niba unyereje duke tw’uwo mwana w’umubyinnyi wabigize umwuga, kdi wowe ufite umushahara wa buri kwezi, hakiyongera n’utwo dufaranga tw’ubutumwa ( frais de mission ) urumva uwo mwana cg se umubyinnyi yatera imbere ate ? Naho ibyo byo kubabeshyeshya Ngo minisiteri irimo kubyiga, ntabyo iri kwigaho rwose, baragirango muzacururuke, kuko si ubwa mbere bibaye, niko byahoze. *Abo bayobozi bahanwe* kuko ibyo ni ukunyereza umutungo wabo uyobora, kandi nzi neza ko amafaranga aba yasohotse, kuko akenshi buri mukinnyi aba yabisinyiye mbere y’uko ajya kurira indege Murakoze , murakarama





Inyarwanda BACKGROUND