RFL
Kigali

‘Nyirantarengwa’ yahawe yo gukora ubukwe ikarangira butabaye yaba ari yo mpamvu ababyeyi ba Patient Bizimana batitabiriye igitaramo cye ?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/04/2019 13:22
0


Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo 'Menye neza', 'Ubwo buntu', 'Andyohera' n'izindi, buri mwaka kuri Pasika akora igitaramo 'Easter Celebration Concert' cyitabirwa cyane. Ababyeyi be ni bamwe mu bitabira ibi bitaramo, gusa igitaramo cyo muri uyu mwaka ntabwo bacyitabiriye.



Easter Celebration Concert 2019 yabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2019 ibera i Gikondo kuri Expo Ground aho Patient Bizimana yari ari kumwe na Alka Mbumba wo muri DRC wamamaye mu ndirimbo 'Fanda Nayo', Gaby Kamanzi, Simon Kabera, Redemption Voice, Healing Worship Team, Sam Rwibasira, Kanuma Damascene na Shekinah worship team ya ERC Masoro.


Patient Bizimana mu gitaramo Easter Celebration Concert 2019

Ababyeyi ba Patient Bizimana ntabwo bitabiriye iki gitaramo mu gihe ibitaramo by'ubushize byose babyitabiraga yaba ibyabereye muri Kigali ndetse n'ibyo uyu muhanzi yakoreye ku ivuko mu karere ka Rubavu. Kuba ababyeyi ba Patient Bizimana bataritabiriye igitaramo Easter Celebration Concert 2019, hari ababihuza no kuba 'nyirantarengwa' Patient Bizimana yahawe n'ababyeyi be yo gushaka umugore yararangiye ubukwe butabaye, bityo ababyeyi be bagahitamo kutitabira igitaramo cya Pasika cy'uyu mwaka kuko 'basuzuguwe n'umwana wabo'. Umwe mu bo mu muryango wa Patient Bizimana yadutangarije ko ababyeyi b'uyu muhanzi barwariye rimwe ku munsi w'igitaramo bituma batabasha kucyitabira.

Andi makuru ariko avuga ko ababyeyi ba Patient Bizimana bashobora kuba bataratumiwe n'uyu muhanzi mu gitaramo cy'uyu mwaka bitewe n'uko 'iyo bacyitabira nta kabuza bari kongera bakamusaba gukora ubukwe cyangwa se bakamubaza mu ruhame impamvu ibyo bamusabye umwaka ushize atabyubahirije'. Twabibutsa ko umwaka ushize muri Easter Celebration 2018 yabaye tariki 1 Mata 2018 Se wa Patient Bizimana yahagaze imbere y'imbaga yari yitabiriye igitaramo cyatumiwemo icyamamare Sinach, 'asaba umuhungu we Patient Bizimana gukora ubukwe' bitarenze umwaka wa 2018.


Patient Bizimana mu ihurizo rikomeye ry'ababyeyi be bashyizeho igitutu cyo gushaka vuba

Icyo gihe Munyaribanje Leonard se wa Patient Bizimana yagabiye inka Patient ariko amusaba kuyibyaza umusaruro agashaka umugore bitarenze umwaka wa 2018. Mu yandi magambo yamuhaye ‘inkwano’. Iyi nka yamugabiye ariko ni iya kabiri dore ko no muri Easter Celebration Concert 2017 yabereye muri Kigali Convention Center nabwo yamugabiye inka, icyakora icyo gihe bwo ntabwo yasobanuye neza niba yarayimuhaye nk’inkwano. Muri Easter Celebration Concert 2018 ni bwo uyu mubyeyi yasobanuye neza ko ahaye Patient Bizimana inka ya kabiri ariko akaba agomba kuyibyaza umusaruro agashaka umugore.

Muri Easter Celebration Concert 2018, ubwo yari ahawe umwanya ngo agire icyo abwira abari muri icyo gitaramo, Se wa Patient Bizimana yaragize ati: “Ikindi cya kabiri nashima, ndashimira Patient ndashimira n'aba bana bari bano bose uru rubyiruko mureba, bakaba badushimishije,...None rero Patient Concert yawe y'ejo bundi kuri Convention Centre naguhaye inka, none iyo nka irimo konsa, ubu ngubu ngiye kuguha inka ariko turifuza kugira ngo hazavemo umusaruro, uti kuki? Tuzajya tuza tuvuga urugo rwa Patient ntabwo ari urwa Leonard w'umusaza, none rero muri aka ka mwanya mu mwaka wa 2018 nifuza ko nawe ugira urugo rwawe.”

KANDA HANO WUMVE SE WA PATIENT ASABA UMUHUNGU WE GUKORA UBUKWE VUBA


Patient Bizimana na Se muri Easter Celebration Concert 2018

Umwaka wa 2018 warangiye Patient Bizimana adakoze ubukwe ndetse kugeza ubu iyo muganira kuri iyi ngingo akubwira ko abifite muri gahunda, gusa ntavuge igihe ubukwe buzabera na cyane ko atangaza ko ‘nta mukunzi afite’. Aherutse kubwira Inyarwanda ko ‘azakora ubukwe kuko nta gahunda afite yo kuzaba Padiri’. Kuba umubyeyi we ataritabiriye igitaramo cya Pasika cy’uyu mwaka, Inyarwanda.com twagize amatsiko yo kumenya impamvu, twegera Patient Bizimana tumubaza impamvu yabiteye na cyane ko hari harimo kuvugwa amakuru ko ashobora kuba ataramutumiye cyangwa se umubyeyi we akaba yaranze kwitabira nkana kuko icyifuzo cye kuri Patient kitubahirijwe aho yari yamusabye ko umwaka wa 2018 ugomba kurangira akoze ubukwe.


Patient Bizimana na Se muri Easter Celebration Concert 2017

Aganira na Inyarwanda.com Patient Bizimana yavuze ko Se atitabiriye Easter Celebration Concert 2019 kubera uburwayi , gusa ngo bari bari kumwe mu buryo bw’umwuka kuko yamuhamagaraga kenshi amubaza uko byifashe mu gitaramo. Patient Bizimana yagize ati: “Papa ntabwo yaje muri concert kuko ntabwo yari ameze neza mu mubiri, rero gukora urugendo ntabwo byari kumworohera ariko ni yo mpamvu ataje. Yanyiseguyeho ariko twari turi kumwe, yarampamagaraga ambaza uko bimeze kandi yarishimye n’ubwo tutabanye. Sawa merci.”  

"Ntabwo nzaba Padiri nzashaka, umukunzi arahari "Patient wavuzwe mu rukundo na Miss Doriane n'umukobwa wa Masasu-VIDEO

Tariki 14 Mata 2018 ni bwo Inyarwanda yasohoye inkuru ya Patient Bizimana mu buzima bw’urukundo.  Patient Bizimana uri ku gitutu cy’ababyeyi be bamusaba gushaka umugore, icyo gihe yavuze ko azashaka na cyane ko atazaba Padiri. Yavuze ko umukunzi amufite, gusa ngo ntabwo barahura kuko yizeye ko ‘hari uwo Imana yamuteganyirije’. Patient Bizimana nawe yifuzaga ko umwaka wa 2018 urangira akoze ubukwe, gusa siko byaje kugenda. Mu ntangirizo za 2018 ubwo yaganirizaga Inyarwanda.com ku bijyanye n’umukunzi we na gahunda y’ubukwe bwe yaragize ati:

"Umuntu nshakisha ni umuntu wanjye Imana yandemeye...arahari ari ahantu runaka, ni igihe cy'Imana gusa (bagahura). Kimwe mu bintu maze kubona ni uko inzira z'Imana zitandukanye n'izacu, kandi Imana izi ibyo yibwira kutugirira si ibibi ni ibyiza, icyo dusabwa gusa ni ugutegereza twihanganye. Uyu mwaka (2018) numva Imana yabikora ukuntu, uyu mwaka bikarangira (ubukwe) ariko ntibiranarangira wasanga Imana idukoreye surprise, gusa iyo mishinga (ubukwe) irahari mu mishinga yanjye yihuse. Ndimo ndasenga kugira ngo Imana idufashe itugirire neza, na cyane ko njye ntazaba Padiri nzashaka, bishobora kuba vuba cyangwa kera, bizaterwa."


Ibitaramo bya Patient Bizimana byitabirwa ku rwego rwo hejuru,..hano ni muri 2017

Patient Bizimana yavuzweho gukundana na Gaby Kamanzi, Miss Kundwa Doriane n’umukobwa wa Apotre Masasu

Mu kwezi kwa Werurwe 2018, hatangajwe inkuru zivuga ko Patient Bizimana na Deborah Masasu umukobwa w'Intumwa y'Imana Masasu baba bari mu rukundo rw'ibanga. Iyo nkuru yagiye hanze nyuma y'aho tariki 14 Gashyantare 2018 ubwo Isi yose yizihizaga umunsi wahariwe abakundana, Patient Bizimana na Masasu Deborah bandikiranye ubutumwa busa n’ubukomoza ku rukundo aho Deborah Masasu yagaragaje ko Patient Bizimana yamuteye indobo, ubu akaba yaramaze kubyakira. Patient Bizimana yabajijwe na Inyarwanda.com niba koko yarateye indobo umukobwa wa Apotre Masasu, asubiza iki kibazo muri aya magambo: "Ibyo ntacyo mbivugaho".


Mu gihe gishize haciwe amarenga y'urukundo hagati ya Patient Bizimana na Debora Masasu

Patient Bizimana yanavuzweho gukundana na Gaby Irene Kamanzi, gusa we avuga ko ‘atari ukuri’. Mu magambo azimije yadutangarije ko umukunzi we ahari, gusa avuga ko atari yahura nawe (bataziranye) kuko ngo igihe cy'Imana kitari cyagera. Abajijwe icyo avuga ku rukundo rwe na Miss Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015, Doborah Masasu na Gaby Kamanzi, Patient Bizimana yagize ati: “Nta mukobwa n'umwe twakundanye (Miss Doriane, Gaby Kamanzi na Deborah Masasu). Uwo tuzakundana muzamumenya kandi nzamubabwira, umukobwa wese tuzakundana nzamubabwira, nzamutangaza ntabwo ari ibanga kandi ubukwe buzaba abantu bose babireba.”


Patient Bizimana na Gaby Kamanzi...hari ibyo bahuriyeho; bose ni abahanzi, bose basengera muri Restoration church ndetse banavuzweho gukundana

Ibintu bitanu Patient Bizimana yifuza ku mukobwa bazabana

Kuri ubu Patient Bizimana avuga ko yifuza gukora ubukwe vuba, gusa agatangaza ko nta mukunzi afite. N'ubwo ariko kuri ubu adashaka gutangaza ibyo yifuza ku mukobwa uzamubera umugore, mu myaka ibiri ishize yabitangarije itangazamakuru. Icyo gihe ku mwanya wa mbere w'ibyo yifuza ku mukunzi we yahashyize 'Kuba akijijwe afite imico myiza', ku mwanya wa gatanu ahashyira 'Kuba amwumva kandi yubaha impano ye (umuziki)' Yaragize ati:

“Ibintu bitanu nifuza ku mukobwa wazambera umugore ndetse tukanabana, ni ibi bikurikira: Kuba akijijwe afite imico myiza, Kuba ankunda by’ukuri kandi nanjye mukunda, Kuba yubaha umurimo w’Imana cyangwa igikorwa cyose gifitanye isano no kwagura ubwami bw’Imana, Kuba ari umuntu usabana, uzi kubana neza n’abandi, uca bugufi kandi urangwa n’urugwiro no Kuba anyumva kandi yubaha impano yanjye.” 

N’ubwo umuramyi Patient Bizimana adatobora ngo avuge byeruye iby’ubukwe bwe, birashoboka ko uyu mwaka warangira abukoze na cyane ko yakabaye yarabukoze muri 2018 nk’uko yari yabisabwe n’ababyeyi be ndetse na we ubwe agahamiriza Inyarwanda ko yifuzaga gukora ubukwe muri 2018. Gusa biragoye kumenya umukobwa ukundana na Patient Bizimana, icyakora biranoroshye cyane ku nshuti ze za hafi na cyane ko ibyo azagenderaho amutoranya bizwi. Ku bijyanye n'ubusabe bwa se atari yashyira mu bikorwa, Patient Bizimana yavuze ko ari kubikoraho ndetse ngo yizeye ko Imana izamushoboza. Yunzemo ko arimo gusenga yinginga Imana kugira ngo igire icyo ibikoraho kandi vuba.


Muri 2016 hari abaketse urukundo hagati ya Patient Bizimana na Miss Kundwa Doriane


Miss Kundwa Doriane mu birori by'isabukuru ya Patient Bizimana muri 2016

REBA HANO UBWO PATIENT YASABWAGA NA SE GUKORA UBUKWE VUBA


REBA HANO PATIENT BIZIMANA AVUGA KU RUKUNDO RWE NA MISS DORIANE NA DEBORAH MASASU


REBA UKO PATIENT BIZIMANA YARIRIMBYE MURI EASTER CELEBRATION 2019


REBA HANO UKO ALKA MBUMBA YARIRIMBYE MURI EASTER CELEBRATION 2019


VIDEO: NIYONKURU Eric-Inyarwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND