Manzi Kagame Justin azwi nk’umuvugabutumwa ndetse akaba n'umunyamakuru kuri Sana Radio. Aherutse kwinjira mu muziki wa Gospel ndetse magingo aya yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Abera Turacunguwe’ anakomoza kuri Manager we baherutse gusinyana amasezerano y’imikoranire.
Ev Manzi Kagame Justin yabwiye Inyarwanda.com impamvu yanditse
indirimbo yise ‘Abera turacunguwe’. Yagize ati: “Iyi ndirimbo nyandika nashakaga
kwibutsa abantu ko hirya y’iy'isi turimo hari indi mibereho ibindi biremwa
bibayeho twe tutarimo ariko dusigarijwe kugira ngo mu gihe gikwiriye natwe
tuzayibemo. Yakomeje avuga ibyo ateganya nyuma y’iyi ndirimbo. Ati: “Nyuma y’iyi
ndirimbo akazi k'Ivugabutumwa karakomeje ku bufatanye na Sky label mu bikorwa
bitandukanye nk’uko tuzakomeza kubitangariza abantu.”
Ev Kagame Manzi Justin asigaye afatanya ivugabutumwa n'ubuhanzi
Ku bijyanye n’intego afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza
Imana, Kagame Manzi yadutangarije ko ari ugutanga umusanzu we mu isezerano ry’agakiza Yesu
yasigiye abo yacunguye. Yagize ati: “Ninjiye mu muziki ngamije gukora cyane kugira ngo
ntange umusanzu wanjye mu isezerano ry'Agakiza twasigiwe na Kristo aho yagize
ati nimugende mwamamaze inkuru nziza mu mahanga yose, mukoresha ingabire
mwahawe.”
Kagame Manzi yadutangarije ko kuri ubu afite Manager uri
gukurikirana ibijyanye n’umuziki we mu gihe cy'umwaka umwe. Ati: “Ni byo mfite Manager kuva ntangiye
umuziki umwaka ushize, nagize amahirwe yo kubengukwa na SKY label nyuma yo
kumva ibihangono byanjye bakabyishimira, baranyegera twumvikana uko tugiye
gukorana. Twasinyanye amasezerano y'umwaka umwe. Mu masezerano hakubiyemo
ibintu byinshi harimo nko kunkorera amashusho y'indirimbo.”
TANGA IGITECYEREZO