RFL
Kigali

EXCLUSIVE: Alka Mbumba yadusobanuriye impamvu yiyise ‘Umusazi wa Yesu’, Gaby Kamanzi avuga uko yabonye ‘Easter Celebration 2019’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/04/2019 16:37
0


Alka Mbumba wo muri Congo Kinshasa ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Fanda Nayo’ yaraye ataramiye abanyarwanda mu gitaramo cya Pasika yatumiwemo na Patient Bizimana cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2019. Nyuma y’iki gitaramo Alka Mbumba yatangarije Inyarwanda.com akari ku mutima we.



Alka Mbumba yatumiwe mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere na Patient Bizimana mu gitaramo Easter Celebration Concert 2019 cyabereye kuri Expo Ground i Gikondo kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2019. Ni igitaramo Alka Mbumba yahuriyemo na Patient Bizimana, Redemption Voice, Simon Kabera, Sam Rwibasira, Healing Worship Team, Gaby Kamanzi na Shekinah worship team ya ERC Masoro.

Aganira na Inyarwanda.com, Alka Mbumba yavuze ko yatunguwe n’uburyo abanyarwanda bamwakiranye urukundo. Yavuze ko icyo yishimiye cyane ari urukundo yagaragarijwe n’abanyarwanda mu buryo budasanzwe. Ngo ni ibintu atatekerezaga, ibyamuteye kwibaza niba ari umunyarwanda cyangwa se umukongomani. Yunzemo ko byamugaragarije ko atari umushyitsi mu Rwanda. Alka Mbumba yasabiye umugisha u Rwanda n’abanyarwanda bose ndetse anasabira umugisha ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.


Alka Mbumba wiyise Umusazi wa Yesu

Ku bijyanye n’impamvu yiyise umusazi wa Yesu, Alka Mbumba yabwiye Inyarwanda.com ko kuva yakiriye Yesu mu mutima we yabaye umuntu udasanzwe ku buryo ibintu bimwe na bimwe akora abantu bashobora kutabyumva neza, ibi akaba yabigereranyije n’ibyo umuntu ufite uburwayi bwo mutwe akora, gusa we yavuze ko ibyo akora abantu ntibabyumve neza, abiterwa na Yesu yakiriye nk’Umwami n’Umukiza we. Yavuze kandi ko Umwuka Wera uri muri we ari we umutera gukora ibitandukanye n’iby’abandi bantu basanzwe bakora, bityo akaba abishimira Imana.

Patient Bizimana hamwe na Alka Mbumba

Patient Bizimana wateguye iki gitaramo 'Easter Celebration' kibaye ku nshuro ya cyo ya gatanu, yadutangarije ko yanyuzwe n'ubwitabire ndetse ashimishwa no kubona abantu bose banezerewe Imana mu gitaramo yateguye cyo kwizihiza Pasika. Gaby Kamanzi waririmbye muri Easter Celebration Concert 2019 nyuma y’igihe kinini dore ko aheruka kuririmba muri ibi bitaramo mu mwaka wa 2014, yabwiye Inyarwanda ko yashimishijwe cyane n’ubwitabire bw’abantu baje ari benshi byongeye bakaza bafite inyota yo guhimbaza Imana.


Gaby Kamanzi ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya Pasika

Gaby Kamanzi yagize ati: “Sinzi ukuntu nabivuga ariko nabibonye neza cyane, abantu bitabiriye. Mu by’ukuri iyo dukoze ibitaramo nk’ibi tuba dushaka ko abantu baza rero ndashima Imana ko abantu babonetse kandi Imana ibahe umugisha, ni cyo kintu cya mbere cyankoze ku mutima. Icya kabiri nakunze, abantu baje baje, baje bashaka guhimbaza Imana. Buri mwaka Patient ategura kino gikorwa kandi abantu ntibajya bamutenguha, buri gihe baraza. Abajijwe icyo ahishiye abanyarwanda, yavuze ko afite igitaramo tariki 25/08/2019 azamurikiramo album ye ya kabiri. Yanavuze ko mu mpera z’ukwezi gutaha azashyira hanze indirimbo nshya izaza isanga ‘Nzahora Nshima’ aherutse gushyira hanze.


Alka Mbumba, Patient Bizimana na Gaby Kamanzi 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALKA MBUMBA NA GABY KAMANZI


REBA UKO ALKA MBUMBA YARIRIMBYE MU GITARAMO CYA PASIKA


REBA UKO PATIENT BIZIMANA YARIRIMBYE MU GITARAMO CYA PASIKA


REBA UDUKORYO TWABEREYE MU GITARAMO CYA PATIENT BIZIMANA


REBA HANO ICYO PATIENT YATANGAJE N'ICYO MISS JOSIANE YAMUTANGAJEHO


REBA UKO GABY KAMANZI YARIRIMBYE


VIDEO: NIYONKURU Eric-Inyarwanda Tv

IBIGANIRO: Joselyne KABAGENI-Inyarwanda.com

AMAFOTO: CYIZA Emmanuel-Inyarwanda Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND