RFL
Kigali

Police FC na Kiyovu mu rugamba rwo kuzasoza mu makipe ane ya yambere muri shampiyona 2018-2019 - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/04/2019 15:06
0


Police FC ni imwe mu makipe abaho neza muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri rusange kuko udashobora kuyumvamo amakuru y’ibura ry’imishahara, uduhimbazamusyi n’ibindi bibazo byose biba bifite aho byahurira n’ibura ry’umusaruro.



Akenshi usanga abasesenguzi b’uyu mukino bahuriza ku ngingo yo kwibaza igituma iyi kipe itsindwa n’urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona bityo ugasanga no mu gikombe cy’Amahoro kiba buri mwaka nta jambo igizemo kuko ikunze kuviramo mu mikino ya ¼ cy’irangiza.




Ndayishimiye Antoine Dominique (14) azamukana umupira imbere ya Hakizimana Abdoul Kalim (15) myugariro wa Etincelles FC

Buri mwaka ikipe ya Police FC ijya ku isoko ry’abakinnyi ikagura abakinnyi batari bacye ari nako isezerera bamwe muri bo bitewe n’uburyo baba baritwaye mu mwaka uba ushize kuko hari abajya mu yandi makipe abandi bakaba nk’aho baruhutse gato.






Iyabivuze Osee (22) umwe mu bakinnyi bashya muri Police FC wavuye muri Sunrise FC


Nzabanita David (8) ku mupira hafi ya Rucogoza Aimable Mabo (2)

Umwaka w’imikino 2017-2018, ikipe ya Police FC yabuze mu makipe ane ya mbere muri shampiyona kuko ikipe ya Etincelles FC niyo yari iya kane mu gihe APR FC yatwaye igikombe ari iya mbere, AS Kigali na Rayon Sports ziyiza inyuma muri ubwo buryo.


Nsabimana Aimable (13) myugariro wa Police FC


Muvandimwe JMV myugariro w'ibumoso muri Police FC

Intangiriro za shampiyona 2018-2019 ntabwo zabaye amahire kuri Police FC kuko yagiye ihindagura imyanya uko bwije n’uko bucyeye. Nyuma yo gutandukana na Albert Mphande uri mu bihano, ikipe ya Police FC yakomeje kuba ku mwanya wa gatanu (5) inyuma ya Kiyovu Sport iri ku mwanya wa kane.

Kuri iki Cyumweru ubwo hakinwaga umunsi wa 23 wa shampiyona 2018-2019 , ikipe ya Police FC yabonye amanota atatu (3) y’umunsi itsinze Etincelles FC ibitego 2-0.





Nzabanita David (8) aryamye hasi


Rachid Mutebi (9) rutahizamu wa Etincelles F ashaka inzira


Ngabo Mucyo Fred azamukana umupira


Hakizimana Kevin (25) imbere ya Rachid Mutebi (9) babanye muri Mukura VS

Byaje kuba imibare myiza kuri iyi kipe kuko Kiyovu Sport barwanira umwanya wa kane yatsinzwe na Gicumbi FC igitego 1-0 cyatsinzwe  na Olulu Okenge Kevin i Gicumbi kuri iki Cyumweru.

Police FC yahise igira amanota 37 ku mwanya wa gatanu mu gihe ikipe ya Kiyovu SC iri ku mwanya wa kane n’amanota 38. Hagati y’aya makipe yombi hasigayemo inota rimwe ku buryo igisigaye ari uko buri imwe nta kosa igomba gukora mu mikino iri imbere. Mu gihe SC Kiyovu yazatakaza bikaba ikinyuranyo Police FC igatsinda, Police FC yafata umwanya wa kane igasigara icungana no kuwugumaho.

Kiyovu Sport izacakirana na Police FC tarii 19 Gicurasi 2019 mu mukino wo kwishyura kuko uwubanza SC Kiyovuu Sport yatsinze Police FC ibitego 2-0.

Mu gihe kandi ikipe ya Police FC yazatsindwa umukino bityo SC Kiyovu ikaba yabona andi manota atatu, ikinyuranyo cyazamuka kikaba amanota ane (4) bikaba urugamba rukomeye kuri Police FC ko yazafata uyu mwanya byoroshye.

Police FC yabonye amanota atatu itsinze Etincelles FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mata 2019.

Songa Isaie yafunguye amazamu ku munota wa 56’ mbere y'uko Hakizimana Kevin bita Pastole ashyiramo ikindi ku munota wa 58’.

Mu buryo bwo gupanga ikipe mu kibuga, Nshimiyimana Maurice umutoza ufite Police FC yari yahisemo gukoresha 11 bagizwe na Bwanakweli Emmanuel (G,27), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe JMV 12, Manzi Huberto 16, Nsabimana Aimable 13, Ngendahimana Eric (C,24), Nzabanita David 8, Hakizimana Kevin 25, Iyabivuze Osee 22, Songa Isaie 9 na Ndayishimiye Antoine Dominique 14.

Aha haburagamo Mushimiyimana Mohammed ukina hagati mu kibuga bityo ahitamo kwitabaza Ngendahimana Eric, Nzabanita David na Hakizimana Kevin wabakinaga imbere. Police FC yari ifite uburyo bwo guhanahana umupira (Ball Possession) kurusha Etincelles FC nayo itaragize umukino mubi ariko ikabura uburyo bwo kubyaza umusaruro imipira ica imbere y’izamu.

Hakizimana Kevin bita Pastole yakunze guhinduranya na Ndayishimiye Antoine Dominique mu gukina inyuma y’abataha izamu ndetse na Osee Iyabivuze akahajya iminota micye.

Gusa ubwo Nshimiyimana Maurice yari amaze kubona ko Etincelles FC bari gutakaza imipira hagati mu kibuga, yahise afata Hakizimana Kevin amugumisha inyuma y’abataha izamu kugira ngo akoresheje ubuhanga afite bwo gutindana umupira bityo awutange kwa Songa Isaie na Ndayishimiye Antoine Dominique cyangwa kwa Osee Iyabivuze.

Ibi byaje gutanga umusaruro mu minota ibiri gusa kuko ku munota wa 56’ Songa Isaie yari yamaze kubona igitego ndetse ku munota wa 58’ Hakizimana Kevin abona umupira awiterera mu izamu kuko ubwugarizi bwa Etincelles FC bwarimo Rucogoza Aimable Mambo na Nshimiyimana Abdul Kalim wabonaga bamaze kuruha batanahuza neza.



Etincelles FC ubu iri ku mwanya wa 13 n’amanota 24 mu mikino 23 ya shampiyona 2018-2019. Mu mwaka w’imikino 2017-2018, Etincelles FC yasoje ku mwanya wa kane.


Nsabimana Aimable yahuye na Nduhirabandi Abdoulkalim wamutoje muri FC Marines

Etincelles FC bari bafite abakinnyi barimo; Dominique Nsengimana (GK,35)Hakizimana Abdoulkalim Benzema 15, Rucogoza Aimable Mambo 2, Nshimiyimana Abdoul Kalim 16, Nahimana Isiaq 11, Muhanuka Eric 6, Kaliba Muganga Joackim 25, Ngabo Mucyo Fred 4, Mumbele Saiba Claude (C, 13), Yves Manishimwe 10 na Mutebi Rachid 9.











Joackim Muganga Kailba ashaka aho yanyuza umupira imbere ya Hakizimana Kevin Pastole 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND