RFL
Kigali

Dore imbuto zagufasha kugabanya ibiro mu buryo bwihuse

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/04/2019 12:57
0


Bitewe na calories nke ziboneka mu mbuto, iyo waziriye nazo zigufasha kumva uhaze igihe kirekire, bityo bikakurinda kurya cyane ari nabyo bituma utakaza ibiro byinshi.



Imbuto zagufasha kugabanya ibiro ni izi zikurikira

Pomme/Apple Niba wifuza kugabanya ibiro pomme ishobora kugufasha kubigabanya mu buryo bwihuse. Pome ibonekamo calorie nke (iringaniye ibonekamo nka calories 50) kandi nta binure cyangwa umunyu ubonekamo, Pomme zibamo amazi menshi ndetse na calories nkeya, bityo zikaba ku isonga mu kugabanya ibiro cyane, Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore, bwerekanye ko abaryaga pomme 1 mbere yo kurya buri munsi batakaje ibiro cyane, ugereranyije n’abatarayiriye, Kurya pomme 1 mbere yo kurya bishobora kukurinda kurya ibiryo byinshi, no kukurinda kwiyongera ibiro cyane.

Umuneke ubonekamo calorie nkeya ugereranyije n’intungamubiri zibonekamo (uringaniye ubonekamo calories 100). Ni isoko nziza y’imbaraga nko mu gihe umaze gukora sport cg utariye. Ufasha mu gutuma igipimo cy’umuvuduko w’amaraso gihora ku rugero rukwiye, kurinda no kurwanya constipation no kurinda aside nyinshi mu gifu.

Avoka ni isoko y’ibinure byiza kandi by’ingenzi cyane ku mubiri bishobora kugufasha guhorana ibiro bikwiye no kukurinda gufata ibinure byangiza ubuzima, Kongera avoka ku mboga cg salad ugiye kurya bifasha kwinjiza intungamubiri zose ziri muri izo mboga mu mubiri.

Watermelon iza mu mbuto z’ingenzi ugomba kurya mu gihe wifuza kugabanya ibiro, zigizwe ahanini n’amazi 90%, ndetse zibonekamo calories nke cyane (zigera kuri 30 calories), Ibonekamo acide amine y’ingenzi yitwa arginine, ifasha mu gutwika ibinure cyane. Watermelon ituma utagira inyota, igafasha no kumva uhaze cyane, byose bikagufasha kutaryagagura cyane no kwiyongera ibiro mu buryo budasobanutse.

Inkeri (strawberries) zibonekamo calories nke cyane, zikaba zikungahaye cyane ku bisukura umubiri n’ibifasha gusohora uburozi (antioxidants), Kurya inkeri kenshi bifasha kwirinda indwara z’umutima n’amaso, ndetse no kongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Amacunga Mu gihe wifuza kugabanya ibiro cg se guhorana ibiro bikwiye ugomba kwibanda ku kurya amacunga kuko abonekamo calorie nke (icunga ringana na garama 100 ryavamo calories 47), bityo kuyarya bikaba byakurinda kuryagagura ibyo udakeneye kenshi, bikagufasha guhorana ibiro bikwiye.

Impamvu abahanga bagaragaza ni uko izi mbuto tumaze kuvuga zibonekamo fibre nyinshi na calories nke ari nabyo bituma umuntu yumva ahaze bityo ntaryagagure cyangwa se ngo arye byinshi bityo ibiro nabyo bikagabanuka byihuse

Santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND