RFL
Kigali

Steven Karasira yasuwe na All Gospel Today avugwa imyato anagabirwa inka na Apotre Mignonne na Kalimba Julius-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/04/2019 12:22
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2019 umunyamakuru Steven Karasira wa Radio Umucyo yasuwe n'abakozi b'Imana babarizwa muri All Gospel Today bamuvuga imyato ku bw'ishyaka agirira umurimo w'Imana. Steven Karasira yagabiwe inka na Apotre Mignonne Kabera ndetse n'umuhanzi Kalimba Julius.



All Gospel Today (AGT) ni ihuriro ry'abakozi b'Imana barimo; abahanzi, abanyamakuru, abavugabutumwa, abayobozi b'amatsinda n'amakorali, abategura ibitaramo (Event Organisers), abapasiteri n'abandi banyempano bafite ishyaka ryo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Abagize iri huriro kuri uyu wa wa Gatandatu berekeje mu karere ka Gicumbi basura umunyamakuru Steven Karasira umaze imyaka hafi 15 mu mwuga w'itangazamakuru rya Gikristo dore ko yatangiranye na Radio Umucyo (Radio ya mbere ya Grikristo mu Rwanda) yashinzwe muri 2005 kugeza n'ubu akaba akiyikorera.


Apostle Mignonne hamwe na Steven Karasira n'umugore we

Abo muri All Gospel Today n'inshuti zabo basuye umuryango wa Steven Karasira harimo; Apotre Mignonne, Pastor Liz, Aime Uwimana, Simon Kabera, Dinah Uwera, Tonzi, The Pink, Stella Manishimwe, Pastor John Kaiga, Ev Uwagaba Joseph Caleb, Janvier Muhoza, C John, Ev Ernest Rutagungira, Satura, Natukunda Apophia, Pastor Bernard Habimana, Rev Baho Isaie, Hagumakubaho Germain ukora mu Nama Nkuru y'Itangazamakuru (MHC), Pastor Gaudin, Innocent wa BTN Tv, Danny Mutabazi n'abandi. Rev Baho Isaie wavuze ijambo mu izina rya All Gospel Today, yavuze ko basuye Steven Karasira mu rwego rwo gushima Imana iherutse kubaha umwana w'ubuheta. Ni umwana bibarutse nyuma y'iminsi itari micye bari bamaze mu bitaro bya CHUK. 

UMVA HANO IJAMBO REV BAHO YAVUZE MU IZINA RYA AGT


Aime Uwimana n'umugore we ubwo bari bakikiye umwana wa Steven & Grace

Apotre Mignonne Alice Kabera umushumba mukuru wa Noble Family Church akaba n'umuyobozi wa Women Foundation Ministries, ni umwe mu babarizwa muri All Gospel Today basuye Steven Karasira. Yavuze ko Steven Karasira baziranye kuva cyera cyane. Yamushimiye ishyaka agirira umurimo w'Imana, nuko amugabira inka. Yabasabiye umugisha w'uburyo bunyuranye anasaba Imana kubakorera ibyo abantu babona ko bidashoboka. Kalimba Julius umuhanzi w'umuhanga mu muziki wa Gospel unabimazemo imyaka itari micye na we yagabiye inka Steven Karasira amushimira ko yamubereye inshuti y'akadasohoka. 


Apostle Mignonne akikiye umwana wa Steven & Grace

Vava Mudogo ushinzwe ibikorwa by'urukundo muri All Gospel Today yashimiye Imana ko igikorwa cyo gusura uyu munyamakuru cyagezweho na cyane ko ari we wazanye iki gitekerezo, Yavuze ko yamenyanye na Steven Karasira kuva kera cyane ubwo (Vava) yigaga mu mashuri yisumbuye. Yavuze ko Steven Karasira ari we wavumbuye impano afite yo gufasha abatishoboye no gukora ibikorwa by'urukundo muri rusange. Yamushimiye kwitanga agira mu murimo w'Imana n'umutima mwiza afite wo gucyaha abantu agamije ko bikosora.


Rev Baho, Grace Karasira, Apotre Mignonne na Steven Karasira

Vava Mudogo yanamennye ibanga ahishura ko ari we wafashije Steven Karasira 'gutereta umugore we ari we Musayidire Grace'. Steven Karasira ngo yiyambaje Vava amwereka umukobwa yakunze (Musayidire Grace), amusaba 'kumurebera niba yavamo umugore'. Vava ngo yaramushimye cyane nuko Steven Karasira akomeza gahunda z'ubukwe bwe na Musayidire Grace. Mu ijambo rye Steven Karasira yashimiye abantu bose bamweretse urukundo bakamusura i Gicumbi. Yashimiye by'ikirenga Apotre Mignonne ku bw'umutima afite w'urukundo, kwitanga no kwicisha bugufi. Yavuze ko abakozi b'Imana bakwiye kumufatiraho urugero. 

Steven Karasira yunzemo ati "Ntabwo turi abantu bo kubahagurutsa ngo muze i Gicumbi". Icyakora na Apotre Mignonne yahise amusubiza ati: "Mwahagurukije na Yesu ubwe nkaswe twe" Steven Karasira yashimiye kandi Aime Uwimana wari kumwe n'umugore we muri iri tsinda rya All Gospel Today ryamusuye. Yanashimiye kandi Simon Kabera witanze nawe akamusura. Yavuze ko atabona amagambo akoresha ashimira All Gospel Today yamweretse urukundo ikamusura, ibintu avuga ko byamusigiye ibyishimo byinshi bikanamwinjiza neza muri Pasika. Umugore wa Steven Karasira yafashwe n'ikiniga ubwo yashimiraga abashyitsi babasuye. Yavuze ko byamukoze cyane ku mutima. 


Simon Kabera akikiye umwana wa Steven & Grace


Rev Baho Isaie, Simon Kabera na Tonzi ukikiye umwana wa Steven & Grace


Ubwo All Gospel Today bashyikirizaga Steven & Grace impano babateguriye


Apotre Mignonne hamwe na Grace Karasira umugore wa Steven Karasira


Ev Uwabaga na Stella Manishimwe bakikiye umwana wa Steven & Grace


Umunyamakuru Innocent wa BTN Tv, Simon Kabera na C John


All Gospel Today na Steven&Grace n'inshuti zabo bafashe ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: Mutuzo Innocent (Iyobokamana.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND