RFL
Kigali

Makhtar Sop Diop umuyobozi w’ibikorwa remezo wungirije muri Bank y'isi ku rwego rwa Africa agiye kuza mu Rwanda. Ese ni muntu ki?

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/04/2019 10:31
0


Makhtar Sop Diop umuyobozi w’ibikorwa remezo wungirije muri Bank y'isi ku rwego rwa Africa agiye kuza mu Rwanda mu nama ya Transform Africa summit (TSA2019) igiye kuba ku nshuro yayo ya 5. Ese ni muntu ki?.



Nk’uko tubikesha ubuyozi bwa Smart Africa itegura inama ya Transform Africa, Makhatar Sop Diop azaba ari muri iyi nama iteganyijwe kuba ku wa 14-17 Gicurasi 2019 i Kigali nk’umwe mu bazaba batanga ibitekerezo muri iyi nama dore ko ari inzobere mu icungamali nk’ingingo nyamukuru izaba iganirwaho binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho (Boosting Africa’s Digital Economy) muri iyi nama ya Transform Africa Summit (TSA2019) izabera mu Rwanda.

Makhtar Sop Diop ni muntu ki?

Makhtar yavukiye muri Senegal ku wa 01 Nyakanga 1960.  Akaba yarigeze kuba Minisitiri w’ubukungu n’icungamali muri Senegal. Yatangiye gukora muri Bank y’isi muri 2001, kuva muri 2012 kugeza ubu ni umuyobozi wungirije w’ibikorwa remezo (Vice-president of infrastructures) ku rwego rwa Afrika. Uyu mugabo uyu mwuga w’ibijyanye n’iby’icungamuntungo yabitangiye cyera kuko yatangiye ari umusesenguzi mu bijyanye imali mu ihuriro rya za Banki muri Senegal (Union of Senegalese Banks (USB)) muri Daka.


Kuva mu 1986 kugeza 1993 yakoraga muri Minisiteri y’ubukungo n’icungamutungo (Ministry of Economy and Finance). Kuva muri 1997 kugeza muri 2000 yakoze nk’ushinzwe inkunga z’amahanga nk’inzobere mu bijyanye n’icungamutungo. Muri Mata 2000 yagizwe Minisitiri ushinzwe ubukungu n’icungamali. Nk’uko tubikesha inkuru ya Venturesafrica.com muri 2012 yagizwe umuyobozi wungirije ushizwe ibikorwa remezo muri Banik y’isi ku rwego rwa Africa ari naho agikora magingo aya.


Amashuri yisumbuye yayize muri Ecole Supérieure Libre des Sciences Commerciales Appliquées - ESLSCA (Grande Ecole) mu Bufaransa. Muri kaminuza yize icungamutungo (Econimics) muri Kaminuza ya Warwick ndetse arongera yiga Macroeconomics and econometrics muri University of Nottingham (UK).

Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ya TSA2019 yitwa ‘Boosting Africa ’s Digital Economics’ ni amahirwe adasanzwe kubona mu Rwanda inzobere akaba n’intiti mu bijyanye n’icungamutungu (Economics) , bikongeraho ko ari n’umuyubozi ukomeye muri Banki y’isi ku rwego rwa Africa. Ni amahire kumugira muri ino nama ngarukamwaka igiye kuba ku nshuro yayo ya 5 mu Rwanda.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND