RFL
Kigali

Rubavu: Bull Dogg na Mc Tino batumiwe mu gitaramo cya 'Bye Bye Vacance' kizafasha abanyeshuri kwitegura ishuri

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/04/2019 18:48
1


Mu gihe abanyeshuri bazaba bitegura kujya ku ishuri, mu karere ka Rubavu hateguwe igitaramo kizitabirwa n'abahanzi nka Bull Dogg na Mc Tino. Iki gitaramo kizaba kigamije gufasha abanyeshuri gusubira ku mashuri mu gihembwe cya kabiri kizatangira tariki 22 Mata 2019.



Nk'uko INYARWANDA ibikesha uwateguye iki gitaramo Mbera yavuze ko bagitumiyemo abahanzi bazwi kugira ngo urubyiruko rwari rumaze hafi ibyumweru bibiri (2) mu biruhuko rubone umwanya wo kwishima no kwitegura gusubira ku masomo ariko banarubasa gukora cyane mu gihe cy'amasomo.

Yagize ati" Buriya rero urubyiruko rwacu rwari rumaze hafi ibyumweru bibiri mu biruhuko,ubu ni igihe cyo kwitegura gusubira kujya kwiga, mu buryo bwo kubafasha rero twateguye iki gitaramo dutumira n'abahanzi bakunda kugira ngo bazaze bishimane. Haba urubyiruko cyangwa ababyeyi babo bazaza bose intego ni imwe ni ukwishima ariko tunasaba urubyiruko kwitonda ndetse rukazarangwa no gukora cyane muri iki gihembwe kigiye gutangira.

Ubusanzwe iyo igihe k'ibiruhuko kigeze, usanga haba mu mujyi cyangwa mu duce tw'ibyaro hari ikibazo cya bamwe mu bana usanga bishora mu ngeso mbi zibangiza, abandi ugasanga ntibumvira ababyeyi cyangwa ababarera. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Mbera wateguye iki gitaramo yavuze ko uyu aba ari wo mwanya mwiza wo gutanga ubutumwa kandi bukagera kuri benshi. 

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2019 kikabera mu karere ka Rubavu ahazwi nko kuri Labamba (kwa Mbera). Bull Dogg na Mc Tino batumiwe muri iki gitaramo ni abahanzi bamaze kumenyerwa muri aka karere ka Rubavu bitewe n'inshuro bahataramira.


Igitaramo cyatumiwemo Bulldogg na Mc Tino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Oliver4 years ago
    Wow,karibuni I Rubavu,bazatembere nahobita kwa CACA Rugerero.





Inyarwanda BACKGROUND