RFL
Kigali

Rev Kayumba yaciye amarenga ko ‘yatewe indobo’ anatangaza ibintu 5 bituma ab’ubu batinda gushaka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/04/2019 20:11
0


Rev Kayumba Fraterne umuraperi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yaciye amarenga ko ‘hari abakobwa yabengutse bakamutera indobo’ anatangaza ibintu bitanu biza ku isonga bituma urubyiruko rwo muri iki gihe rutinda gushaka.



Rev Kayumba Fraterne ni umusore w’imyaka 38 y’amavuko akaba ahimbaza Imana mu njyana ya Hiphop.Hejuru y’ibyo ni umuyobozi wa ‘Jehovan Tsdikenu Ministries’ bisobanuye ‘Uwiteka gukiranuka kwacu’, uyu akaba ari umuryango w’ivugabutumwa ukorera kuri interineti aho ahugura abantu ku ijambo ry’Imana. Yamamaye cyane ubwo yahishuriraga Inyarwanda.com ko yasengeye Miss Rwanda 2009 Bahati Grace agakizwa. Aherutse gushimagiza uburanga bwa Zari anatangaza ko yifuza guhura nawe akamubwiriza ijambo ry'Imana.


Rev Kayumba Fraterne uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop

Mu bijyanye n’umuziki akora wo kuramya no guhimbaza Imana, Rev Kayumba Fraterne azwi cyane mu ndirimbo ‘Mureke ibiyobyabwenge’ yakoranye na P Fla ndetse na Jack B. Izindi ndirimbo Rev Kayumba azwiho twavugamo; Ntimugire ubwoba, Waratoranyijwe, Imbuto, Worship God in Hiphop, Holy people, Love, Umukunzi wanjye yakoranye na Jack B na Diana Kamugisha, Nzateta, Imana yageneye ikintu cyose igihe cyacyo, Africa n’izindi. Mu gihe urubyiruko rw’ubu rutinda gushaka ugereranyije n’urwo mu bihe byashize, Rev Kayumba Fraterne yadutangarije impamvu eshanu zibitera.


Rev Kayumba, Jack B hamwe na P Fla

Rev Kayumba yaciye amarenga ko ‘yatewe indobo’, icyakora abajijwe niba kugeza ubu nta mukunzi arabona, yabigize ibanga, avuga ko azabitangaza igihe cyabyo cyageze. Mu kiganiro mpaka aherutse gutanga muri 'All Gospel Today' ahuriraho n’abakristo b’amatorero atandukanye, Rev Kayumba yaragize ati: “Ikibazo rero utereta umukobwa akabanza akirebesha inyanza akakurushya, ngo agiye kubitekerezaho. Izo stress wapi njyewe sinzikunda, ukinginga umuntu nk’aho utamika umwana umuneke yanze.”


Rev Kayumba mu mashusho y'indirimbo yakoranye na Jack B 

Aganira na Inyarwanda.com Rev Kayumba yabajijwe niba yaba ‘yaratewe indobo’ (kwangwa n’uwo wabengutse), yirinda kugira icyo abitangazaho, icyakora avuga ko ‘hari igihe ukundana n’umuntu byagera kure akaguhemukira bigatera igikomere.’ Abajijwe niba yaratewe indobo yagize ati: “Gusa hari ubwo umuntu akundana n'undi ariko byagera kure akamuhemukira kandi baba bamaze igihe kinini bakundana nyuma ntumenye uko abivuyemo ibyo bitera igikomere ku mutima k'umusore cyangwa umukobwa ugasanga bamwe gushaka babivuyemo burundu kuko igikomere ntigipfa gukira vuba, biterwa n’uko umuntu akira igikomere vuba hari n'uwo gitinda gukira.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IMBUTO' YA REV KAYUMBA

REV KAYUMBA YATANGAJE IBINTU 5 BITUMA AB’UBU BATINDA GUSHAKA

Inyarwanda.com yabajije Rev Kayumba w’imyaka 38 y’amavuko impamvu urubyiruko rw’ubu rutinda gushaka, nuko adutangariza ibintu bitanu bibitera. Yagize ati: “Hari ibituma abantu bituma badashaka ni byinshi harimo n’ibi bikurikira; 1.Urubyiruko rusigaye rwita ku bintu kurusha urukundo. 2. Abantu basigaye bahura bataziranye buri wese acunga inyungu abona kuri mugenzi we. 3. Nta mpanuro urubyiruko rukibona za kibyeyi cyangwa n’abo ababyeyi babuza kujya mu ngeso mbi ntibabumvire bagakora ibyabo kandi ingaruka zikaba mbi ku rubyiruko.

4. Buri wese yifuza gushaka nka mugenzi we kandi amahirwe aratandukanye. 5 Hasigaye habaho ibintu bituma ubukwe buhenda kandi bidafite umumaro Salle, decoration,....Ikindi nk’abemera Imana buri muntu wese afite uwo Imana yamugeneye, urugo n’amatungo ubihabwa n’ababyeyi ariko umugore witonda umuhabwa n'Uwiteka.” Amaze kuvuga ko umugore witonda umuhabwa n’Uwiteka yahise yongeraho ati: “Urumva ko ahari nzamubona”. Nyuma yo kubona ko ari guca amarenga y’uko yaba ‘yaratewe indobo’ twamusabye kugira icyo abivugaho mu buryo bweruye, nuko ati: “Ibyo ntacyo nabivugaho,..” Umunyamakuru yabajije Rev Kayumba niba afite umukunzi, nuko amusubiza agira ati: “ Ibyo biracyari ibanga ryanjye ntacyo nabivugaho nzabitangaza igihe nikigera.”


Rev Pastor Kayumba Fraterne


Rev Kayumba yifuza guhura na Zari uherutse gutandukana na Diamond 

KANDA HANO WUMVE 'NZATETA' INDIRIMBO YA REV KAYUMBA

KANDA HANO WUMVE 'IMBUTO' INDIRIMBO YA REV KAYUMBA

KANDA HANO WUMVE 'MUREKE' YA REV KAYUMBA FT JACK B & P FLA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND