RFL
Kigali

FOOTBALL: South Africa igihugu rukumbi cya Afurika kiri mu 9 ku isi byifuza kuzakira igikombe cy’isi cy’abagore cya 2023

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/04/2019 14:38
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2019 ni bwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yashyize hanze ibihugu icyenda (9) byo hirya no hino ku isi byifuza kuzakira imikino y’igikombe cy’isi cya 2023. South Africa ni cyo gihugu cya Afurika kirimo.



Umubare w’ibihugu icyenda (9) wabaye amateka akomeye kuko nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FIFA, bavuga ko ari wo mubare munini w’ibihugu bakiriye byose bishaka kwakira irushanwa rimwe.

Ibi bihugu uko ari icyenda (9) birasabwa kuba tariki ya 4 Ukwakira 2019 byose byaba byaramaze kugeza inyandiko zuzuye muri FIFA bagaragaza uburyo n’ubushobozi bafite bwo kwakira iyo mikino.

Ibihugu byifuza kuzakira iyi mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’abagore cya 2023 birimo; Argentina, Australia, Bolivia, Brazil, Colombia, Japan, Korea Republic, New Zealand na South Africa.


USA nibo bafite igikombe giheruka cyaberaga muri Canada mu 2015

Igikombe cy’isi cy’abagore cya 2019 kizabera mu Bufaransa muri Kamena 2019 kibere mu Bufaransa. Umukino ufungura irushanwa uzakinwa tariki ya 7 Kamena 2019 mu gihe umukino wa nyuma (Final) uzakinwa tariki ya 7 Nyakanga 2019. Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) nicyo gihugu gifite ibikombe byinshi (3) dore ko ari nabo baheruka gutwara igiheruka. Iri rushnwa riba buri nyuma y’imyaka ine kuva mu 1991.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND