RFL
Kigali

Urukingo rwa Ebola rwageze mu Rwanda

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/04/2019 13:13
0


Mu Rwanda hatangiye gukingirwa indwara ya Ebola bamwe mu bakozi bo mu rwego rw'ubuzima bikekwa ko bashobora kuba bahura n'abarwayi mu gihe iyi ndwara imaze igihe ivugwa muri Kongo ituranye n’u Rwanda.



Uru rukingo rukiri mu rwego rw'igeragezwa ngo ruzahabwa abakozi bo ku rwego rw'ubuzima bakorera imirimo inyuranye mu bitaro n'amavuriro matoya. Abaganga bakunze guhura n'abarwayi bya hafi ni bo bazaherwaho n'iki gikorwa, hakurikireho abandi bakozi kugeza no ku bakora amasuku mu bitaro.

Umujyi wa Rubavu watangiriwemo iri kingira wegeranye bya hafi na Goma ya Kongo, kandi iki gihugu kimaze iminsi kivugwamo iki cyorezo cya Ebola. Umupaka imijyi yombi isangiye yambukwa n'abantu benshi ku munsi berekeza ku mpande zombi.

Nubwo Ebola itaragera ku butaka bw’u Rwanda ariko urujya n'uruza hagati y'ibihugu byombi rushobora gutera impungenge. Ku ikubitiro haravugwa abakozi bo mu rwego rw'ubuzima bakabakaba 8000 bagomba guhabwa uru rukingo mu gikorwa giteganijwe kumara hagati y'amezi 3 na 5.

Nyuma ya Republika ya Demokarasi ya Kongo, u Rwanda ni cyo gihugu kindi kigejejwemo uru rukingo rukiri mu rwego rw'igerageza. Kugeza ubu ntibiramenyekana niba haba hariho ikiguzi cyagenewe abazahabwa uru rukingo kuko rukiri mu igeragezwa. Nta n'ikiravugwa ku ndishyi zahabwa umuntu wagirwaho ingaruka zitari zitezwe ziturutse kuri uru rukingo.

Uretse abakozi bo mu rwego rw'ubuzima hari n'abandi bashobora guhura n'abantu banduye nk'abakozi ba za gasutamo ndetse n'abashinzwe umutekano. Uru rukingo ruje nyuma y'imyitozo myinshi imaze iminsi ihabwa abakozi bo kwa muganga mu duce twegereye umupaka wa Kongo.

Iyi myitozo kandi yanahawe bamwe mu bashinzwe umutekano berekwa uko bakwitwara imbere y'umuntu baketseho indwara ya Ebola ndetse n'uko bafasha uwo bigaragaye ko yanduye iki cyago. Iyi myitozo yiyongera ku bigo byateganyirijwe kwakira abaketsweho icyago cya Ebola byashyizwe hafi y'imipaka ya Congo nka Rubavu na Rusizi.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND