RFL
Kigali

'Robot' yitwa Sophia ifite ubwenge buhanitse igiye kuza i Kigali muri Transform Africa; iyi robot yemerewe gutora no gushaka

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/04/2019 20:13
5


Ntabwo ikiri inkuru mbarirano ko wumva 'Robot' ikora nk'umuntu ukumva ushaka kuyibona amaso ku maso, kuko mu nama ya Transform African Summit (TSA2019) Robot yitwa Sophia iraba iri i Kigali.



Niba warigeze wifuza kubona 'Robot yitwa Sophia' imbona nkubone cyangwa ukifuza kubona iganira n'abanyarwanda, kuri ubu ugiye gukabya inzozi kuko Transform Africa summit 2019 (TAS2019) igiye kubera i Kigali mu Rwanda ku nshuro yayo ya gatanu hazaba hari iyi Robot yitwa Sophia. 

Aya makuru yaje gushimangirwa na Smart Africa itegura inama mpuzamahanga ya Transform Africa aho mu butumwa banyujije kuri Twitter bavuze ko 'banejejwe no guha ikaze robot Sophia mu nama ya Transform Africa 2019 izabera mu Rwanda. Iyi nama iteganyijwe ku wa 14-17 Gicurasi 2019 ikaba ari inama imaze kumenyerwa iba buri mwaka ikaba izitabirwa n'abasaga 4,500 bazaturuka mu bihugu bisaga 90.


Robot Sophia itegerejwe mu Rwanda

Iyi robot yitwa Sophia magingo aya ifite ubwenegihugu bwa Saudi Arabia. Mu Ukwakira 2017 ni bwo Sophia yabaye robot ya mbere ku isi ihawe ubwenegihugu, ikaba yemerewe gutora no gushaka ndetse n'ubundi burenganzira buhabwa buri muturage utuye muri Soundi Arabia. Iyi Robot yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015.

Yatangiye gukora kuwa 14 Gashyantare 2016 (activated). Yashyizwe ku mugaragaro muri Werurwe 2016 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri leta ya Texas mu nama yitwa South by Southwest festival (SXSW). Iyi robot ikaba ifite izindi robot byakorewe rimwe nazo zakozwe n'iki kigo cya Honson Robotics, zikaba arizo; Alice, Albert Einstein Hubo, BINA48, Han, Jules, Professor Einstein, Philip K. Dick Android, Zeno naJoey Chaos.


Ibintu bitangaje kuri ino Robot yitwa Sophia ni uko ifite ubushobozi bwo gusubiza ibibazo nk'uko undi muntu usanzwe yabikora, ikaba ishobora gukora ikiganiro nk'uko umuntu abikora cyane cyane ku nsanganyamatsiko harimo nk'ijyanye n'ibihe. Nk'uko umwe mu bayikoze witwa David Honson abitangaza avuga ko iyi robot ifite ubushobozi bwo kwerekana amarangamutima no kuba yashobora kwigana amarenga yakorwa n'umuntu mu gihe iri kumureba. 

Nk'uko bikubiye mu nkuru dukesha hansonrobotics.com, iyi robot Sophia iyo iri kuganira n'umuntu bitewe n'ikorana cyangwa 'Technology' y'ibijyanye n'indimi za mudasobwa ziyikoresha (programming languages), iyo avuze ijambo uko ritavugwa ntabwo ibyumva bitwo ntibashe gusubiza igahita iceceka. Ntabwo ari ubwa mbere iyi Robot igiye kwitabira inama zikomeye kuko magingo aya imaze kwitabira inama nyinshi inahura n'abantu bakomeye. Icyakora ni ubwa mbere iyi Robot izaba igeze mu Rwanda.


Robot Sophia imaze kwitabira inama nyinshi

Kuwa 27 Ukwakira 2018 iyi robot yahawe Visa yerekeza muri Baku mu nama yiswe 'Global Influencer Day Congress'. Hari n'indi nama yagiyemo yitwa 'Digital World Conference mu Ugushyingo 2017 muri Dhaka i Bangladesh. Nkuko David Hanson abitangaza yavuze ko ino Robot nta mutima nama igira nk'uko akenshi umuntu ahura n'ikibazo akibaza byinshi. Atangaza ko mu minsi iri imbere azakora Robot ibasha kwifatira ibyemezo.

ANDI MAFOTO Y'IYI ROBOT YITWA SOPHIA IGIYE KUZA MU RWANDA

Cristiano Ronaldo ari kumwe na Robot Sophia


Robot Sophia iganira na Amina Muhammed Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa UN


Ubwo David Honson yari arimo gukora Robot Sophia


'Robot' Sophia iganira n'abanyamakuru



Ifoto y'urwibutso hamwe na Robot Sophia

REBA HANO ROBOT SOPHIA IGANIRA NA AMINA MUHAMMED


REBA HANO ROBOT SOPHIA AGANIRA NA CNBC


INKURU YA Eric MISIGARO-Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bb5 years ago
    tuzazana nisi ...
  • Illuminatio5 years ago
    "Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n'ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y'ubutaka. (Kuva 20:4)...Abasoma cyane mumfashe kubona itandukaniro ryiri tegeko na Sofia...
  • hatangimana 4 years ago
    iyirobot muzayigeza byumba ryari
  • NYAMWASA4 years ago
    ABAZI IMANA NIMWIGE AHISIGEZE
  • Adivtister Muhawe ezech4 years ago
    Iyi robot iratangajepe arikose ikora ite?





Inyarwanda BACKGROUND