RFL
Kigali

Korali Shalom y'i Nyarugenge yatumiwe na Danny Mutabazi mu gitaramo 'Calvary Album Launch'

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/04/2019 15:09
0


Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge yamaze kwiyongera mu bazaririmba mu gitaramo cy'umuhanzi Danny Mutabazi kizaba tariki 02/06/2019. Danny Mutabazi yahamirije Inyarwanda.com ko korali Shalom izaririmba mu gitaramo cye.



Ni igitaramo cyiswe 'Calvary album launch' kizaba tariki 02/06/2019 kibere ku Gisozi muri Dove Hotel aho Danny Mutabazi azaba amurika album ye ya mbere yise 'Calvary'. Danny Mutabazi yadutangarije ko korali Shalom izaririmba mu gitaramo cye. Abandi yari aherutse gutangaza bazifatanya nawe ni umuramyi Simon Kabera ndetse na korali Siloam ya ADEPR Kumukenke.


Danny Mutabazi agiye kumurika album ya mbere

Danny Mutabazi ni izina rimaze igihe gito cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, icyakora ni umusore uri gukora cyane ndetse usanga abantu batari bacye bishimira cyane ibihangano bye. Ibi ubibonera ku butumire yakira bw'ababa bifuza gufatanya nawe kuramya no guhimbaza Imana mu bitaramo n'ibiterane bitandukanye yaba ibibera mu ntara ndetse n'ibibera mu mujyi wa Kigali. Akunzwe cyane mu ndirimbo 'Calvary', 'Ntiwanyihakanye', 'Binkoze ku Mutima' n'izindi.


Simon Kabera ni umwe mu bazifatanya na Danny Mutabazi


Korali Shalom izaririmba mu gitaramo cya Danny Mutabazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND