Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwandikwaho amatariki agaragaza igihe ubukwe buzabera, biboneka ko tariki 14 Nyakanga 2019 ari bwo Dushime Jean Népomscene umunyamakuru w’imikino kuri City Radio na BTN TV azatangira urugendo rwo kubana na Liliane Uwase.
Dushime Jean
Népomscene umunyamakuru w’imikino kuri City Radio na BTN TV wanaciye kuri Radio
Salus, yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe na Liliane Uwase umukobwa
bamaranye imyaka itanu (5) bakundana. Dushime Jean Nepo yamenyekanye akora
ikiganiro kigaruka kuri siporo kuri Radio Salus i Huye mbere yo kugana kuri
City Radio nyuma akaza no kubifatanya no gukora ikiganiro cy’imikino kuri BTN
TV.
Dushime Jean Nepo na Liliane Uwase bafite ubukwe muri Nyakanga 2019
Nk’uko
bigaragara ku rupapuro rurarika inshuti n’abavandimwe (Save the Date), tariki ya
14 Nyakanga 2019 hazabaho umuhango wo gusaba no gukwa ndetse n’ubukwe muri
rusange.
TANGA IGITECYEREZO