RFL
Kigali

Amatariki y’ubukwe bw’umunyamakuru Dushime Jean Nepo na Liliane Uwase yagiye hanze

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/04/2019 9:38
0


Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwandikwaho amatariki agaragaza igihe ubukwe buzabera, biboneka ko tariki 14 Nyakanga 2019 ari bwo Dushime Jean Népomscene umunyamakuru w’imikino kuri City Radio na BTN TV azatangira urugendo rwo kubana na Liliane Uwase.



Dushime Jean Népomscene umunyamakuru w’imikino kuri City Radio na BTN TV wanaciye kuri Radio Salus, yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe na Liliane Uwase umukobwa bamaranye imyaka itanu (5) bakundana. Dushime Jean Nepo yamenyekanye akora ikiganiro kigaruka kuri siporo kuri Radio Salus i Huye mbere yo kugana kuri City Radio nyuma akaza no kubifatanya no gukora ikiganiro cy’imikino kuri BTN TV.


Dushime Jean Nepo na Liliane Uwase bafite ubukwe muri Nyakanga 2019

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rurarika inshuti n’abavandimwe (Save the Date), tariki ya 14 Nyakanga 2019 hazabaho umuhango wo gusaba no gukwa ndetse n’ubukwe muri rusange.


Dushime Jean Nepo umunyamakuru w'imikino kuri City Radio na BTN TV  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND