RFL
Kigali

Kwibuka25: Ubusabe bwa Perezida wa IBUKA kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse no ku isi yose muri rusange

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/04/2019 13:05
0


Muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari ubutumwa bwinshi bwatanzwe ndetse n'ubukomeje gutangwa. Perezida wa IBUKA hari ubusabe yatanze kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse agira n’icyo asaba isi yose muri rusange.



Ibyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru ni ubusabe bwa Dr. Jean Pierre Dusingizemungu Perezida wa IBUKA bwo kuwa 11 Mata 2019. Ni ubutumwa yatangiye mu Karere ka Kicukiro mu ijoro ryo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu muhango wari wabereye ku Rwibutso ruri i Nyanza ya Kicukiro.


Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abtutsi rwa Nyanza ya Kicukiro

Ubwo hatangiraga ibihe byo kwibuka ku itariki 07 Mata 2019 muri Kiliziya Gatolika hafi ya zose mu Rwanda, hasomwe ibaruwa aho Kiliziya Gatolika yasabiraga imbabazi abakoze Jenoside bagahamwa n’icyaha bafunze, bakaba bageze mu za bukuru ndetse n’abarwaye cyane ko bafungurwa bagasubira kuba mu buzima busanzwe. Ni ibintu byababaje benshi cyane ndetse na IBUKA na CNLG iza kubivugaho ko ubwo busabe butari bukwiye muri icyo gihe kuko hari abo byakomerekeje. Gusa ku munsi wo gusoza icyumweru cyo Kwibuka, Kiliziya Gatolika, ibinyujije mu Abepisikopi Gatolika basabye imbabazi ku bo baba barakomerekeje bose kuko atari cyo bari bagamije.

Mu busabe bwa Perezida wa IBUKA, Dr. Jean Pierre Dusingizemungu kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, mu ijambo rye yagize ati “Turasaba Perezida ko gufungura abasaza bakoze Jenoside bikwiye gukoranwa ubushishozi bwinshi kuko muri bo harimo abakoze amahano mu 1959, 1973 ndetse no mu 1994.” Ibi Perezida wa IBUKA yavuze, bisa n’ibigaruka ku busabe Kiliziya Gatolika yari yasabiye bafungiye icyaha cya Jenoside ko bakoroherezwa ibihano.


Icyo Perezida wa IBUKA asaba Perezida w'u Rwanda

Mu ijambo rye kandi Dr. Jean Pierre Dusingizemungu yasabye ko amateka yakomeza kwegeranywa ati “Twamagane abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, dukomeze twegeranye amateka yandikwe mu bitabo n’ahandi, asakazwe n’abana bacu bazayamenye bage bibuka.”

Ku busabe bwe ku isi, Perezida wa IBUKA yagarutse ku myigishirize ndetse abenshi bibazaho cyane cyane abakiri bato ko amateka yazibagirana abana b’u Rwanda bazavuka mu bihe biri imbere bakajya bamenya amateka y’ibindi bihugu kurusha ay’u Rwanda nk’uko bamwe mu bariho ubu bigishijwe intambara n’amateka by’amahanga nyamara ibyo mu Rwanda bikaba mbarwa. Yagize ati “Turasaba isi yose ko yashyira mu nteganyanyigisho isomo ryo kwigisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko higishwa Intambara ya 1 n’iya 2 by’isi n’ibindi.”

Ubu busabe bwa Dr. Jean Pierre Dusingizemungu, ni inzozi za benshi mu rubyiruko kuko bahangayikishwa kenshi n’abazavuka nyuma icyo bazabwirwa ku mateka nabo batamenya neza uko ari. Mu gihe bizashyirwa mu nyandiko ndetse bikanigishwa mu mashuri, hari icyizere ko amateka atazibagirana na gato.

Kanda hano urebe andi mafoto yo mu Ijoro ryo Kwibuka Nyanza ya Kicukiro

Amafoto: Kiza Emmanuel-Inyarwanda Ltd.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND