RFL
Kigali

UBUHAMYA: Yari yararahiye ko atazagaruka mu Rwanda, uwamwiciye yiyahuye avuye muri Gacaca

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/04/2019 13:28
0


Umugabo witwa Munyentwali Theophile warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, avugana intimba inzira y’umusaraba yanyuzemo, agafatwa n’ikiniga akamara iminota acecetse atavuga, akongera kuvuga amarira azenga mu maso.



Agahinda gashengura umutima! Munyentwali abara inkuru y’ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk'aho byabaye ejo. Imyaka 25 ishize agendana ibikomere by’umuryango we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yari umwana muto ukina n’abandi mu mbuga. Bamwe bo mu muryango we barahizwe baricwa, ahungira i Burundi ageze ku mapaka avuga ko atazaguruka ukundi mu Rwanda. Ubuhamya bwe yabusangije abari bakoraniye muri Restoration Church ku Kimisagara mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 14 Mata 2019 aherekanwe umukino ‘Quest to cure’ washushanyije ipfunwe ry’abana bavutse ku babyeyi bakoze Jenoside n’uburyo bitaborohera kwisanga muri sosiyete. 

Uyu mukino kandi warekanye uburyo bwo gukira ibikomere byatewe na Jenoside.

Yakuriye mu muryango w’abana batandatu ari abakirisitu mu Itorero ADEPR yo mu Matyazo y’i Butare.  Nyina na bamwe mu bavandimwe be basengeraga muri ADEPR uretse Se. Ubwo Jenoside yatangiraga i Butare ntabwo bahise batangira kwica nk’uko mu bindi bice by’Igihugu byagenze kuko Perefe wayoboraga i Butare yari umututsi, abuza abahutu kwica.

Muri icyo gihe bamwe batangiye kuhahungira bava ku Gikongoro n’ahandi bumvaga ko ubwicanyi butaragera i Butare. Tariki 18 Mata 1994, Uwari Perezida Sindikubwabo Theodore wari Perezida w'Inzibacyuho, yagiye i Butare akoresha inama ahamagarira kwica. Yari afite pisitiro atanga n’urugero, hishwe Perefe wa Butare n’umuryango we.

Avuga ko babonaga muri Komini Runyinya abatutsi bicwa bakanatwikirwa amazu ntibamenye impamvu. Abahutu n’abatutsi b’i Butare bajyaga gutabara bahosha ubwo bwicanyi. Tariki 19 Mata aho bari batuye haratwitswe barahunga. Interahamwe n’abasirikare bavugije induru n’amafirimbi bihinduka urusaku rukomeye. Ise yamufashe akaboko bahungana n’inka ndetse n’abandi, bageze ku musozi barazambuwe n’Interahamwe.

Yajyanye na Se, nyina nawe atwara abandi bana. Muri iryo joro, inka zatwawe zarariwe. Bucyeye mu gitondo, interahamwe zavugije induru n’amafirimbi zibavumbura aho bari bihishe.

Agace bari bihishemo ni hafi y'aho bari batuye. Birukankanywe n’abantu bari basanzwe baziranye, se abona bose arabazi ahitamo kudakomeza kwiruka arahagarara. Ati “...Papa yararebye abona abantu bose batwirukankanye nta muntu n’umwe batazirinye amaze kubona nta n’umwe batazirinye arahagarara. Mbonye ahagaze nanjye ndahagarara.”

Munyentwali [ubanza ibumoso] yavuze inzira y'umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside.

Umwe mu nterahamwe bari baturanye bazirinye witwaga Stephano yahamagaye Se agira ati ‘Pascal ngwino hano’, yari muremure ahita amubwira ngo ca bugufi’. Uyu mugabo witwaga Stephano ni we watemye bwa mbere Se. Umuvandimwe wa Stephano yamubujije kwicira umwana iruhande rwa Se.

Yahise afata ukuboko Munyentwali aramujyana. Se yasigaranwe n’Interahamwe adashobora kugenda, kuko yari yatemaguwe. Hafi n'aho Se yatemewe hari umugore w’umuhutu uri mu bo yagabiye inka, yamusabye kumuha amazi arayamuha kuko ngo ‘umuntu watemwe aba afite inyota'.

Munyentwali ageze imbere atwawe n’interahamwe, yamubajije aho Mushiki we ari amubwira ko ‘yagiye mu Matyazo gusenga’ kuko ngo yari asanzwe akunda gusenga.  Yamubwiye ko ajya mu Matyazo agasanga yo Mushiki we ariko ngo ntibyari byoroshye kuko hari bariyeri nyinshi z’interahamwe.

Avuga ko uyu mugabo bari kumwe yari umwe mu nterahamwe nkuru kuko yabaye mu gisirikare cya Habyarimana akakivamo arashe mugenzi we nyuma yo gushwana. Muri icyo gihe cya Jenoside yari yarahawe imbunda, ku buryo icyo yavugaga cyose cyumvikanaga.

Yaramuherekeje bageze ku gitero cya mbere bamubaza aho ajyanye amwana, asubiza ati ‘Ngiye kumwicira hano imbere’. Bageze ku gitero cya kabiri nabwo ababwira uko, bageze aho ibitero byagarukiraga yaramurekuye amubwira kujya aho mushiki we ari.

Munyentwali ageze mu Matyazo yaraye mu ishuri bucyeye mu gitondo ajya ku rusengero. Muri iryo joro interahamwe n’abasirikare barashe amasasu menshi ahitana benshi. Yahuye na nyina amubwira ko Se bamwishe arahatiriza ashaka kujya kureba aho umugabo we bamwiciye baramwangira.

Muri ako kanya mushiki we yahise ahagera yarashwe mu kuboko no mu kaguru n’ahandi atibuka neza. Akigera imbere ya nyina ntabwo yamusuhuje, yafashwe n’amarira amubwira ko afite ibibazo bibiri ashaka kumubaza, agira ati ‘Urambwira impamvu twabaye Abatutsi’, ikindi ‘urabwira icyo Abatutsi bakoze kugira ngo bicwe gutya’.

Nyina yafashwe n’ikiniga abura icyo gusubiza umwana we. Avuga ko byari bigoye kwiyumvisha ibyabaga kuko bari basanzwe babanye neza n’abandi.  Ubwo babaye aho hagati y’itariki 20-23 Mata 1994, kuko abantu bose basaga n'aho bahungiye aho interahamwe n’abasirikare bahagabye igitero zitwara abantu benshi mu mashuri kugira ngo babice.

Mu bari bateraniye muri urwo rusengero harimo abaririmbyi benshi bihurije hamwe baririmba indirimbo zitandukanye zo mu gitabo avuga ko ‘bamera nk'aho batakiri ku Isi’. Icyo gihe interahamwe zanzuye kugaruka ku mugoroba kubica. We n'abo mu muryango bagumye mu rusengero, umwe mu bagabo bari baziranye aje gusenga aramubona amubwira ko Se yishwe n’undi mugabo bari baturanye ndetse ko yanamushyinguye hafi n’umurima w’iwabo.

Undi munsi bari mu nzu yari ifite amazi benshi bifashishaga yumvise umugabo avuga ko ‘muri iyi nzu harimo abatutsi benshi’. Ati “Iyi nzu irimo abatutsi benshi aba nabo turaza kubatwara ni joro tujye kubica.” Mu gitondo agiye kuvoma yasanze abantu benshi bishwe. Yahuye n’umugabo wari ufite umugore wari wavuze ko azicisha abatutsi kugira ngo asigarane iyo nzu.’

Ageze mu rugo yasutse amarira asanganirwa n’umugabo witwa Eliya wamubajije icyo yabaye maze aramusengera. Ababazwa n’uko nyuma ya Jenoside atongeye kumubona ukundi. Eliya yabwiye Imana agira ati ‘Nubwo ababyeyi be bagiye ariko birashoboka ko we ashobora kubaho’. Eliya yahishaga abantu kugeza no mu gitanda cye. Interahamwe n’abasirikare binjiye mu nzu iwe basohora abantu bose bajya kubica.

Eliya yamenye ko byavuzwe ko ‘abasigaye bazagaruka kubica’. ahamagara umugabo w’inshuti ye amusaga guhisha abana bageraga ku munani yari yarahishe. Bagiye kuri uwo mugabo ariko nabwo interahamwe zimenya aho bahungiye bagaruka Matyazo. Interahamwe n’abasirikare bafashe umwanzuro wo kutongera kwica abana n’abagore bajyanye abana bose mu kigo cy’ababikira nyuma baza kubajyana i Burundi, hari ku itariki 10 Kamena 1994.

Ageze ku mupaka w’i Burundi n’u Rwanda yagize ati ‘Sinzakugarukamo’. Yumvaga ko atazagaruka mu Rwanda ashingiye ku byo yari amaze igihe yibonera. Tariki 10 Nyakanga 1994 hari umuntu wabasanze i Burundi ababwira ko mu Rwanda amahoro yagarutse ndetse ko Jenoside yahagaritswe. Mu mutwe we yumvaga ko bidashoboka ashingiye kubyo yaciyemo.

Ageze mu Rwanda yagiye kureba ku iwabo mu nzira agenda yahuye n’umugabo wishwe Se. Yamubonye bari mu nzira imwe, amugezeho aramusuhuza ati ‘Uraho sha’, nawe aramusubiza ati ‘uraho’, umugabo akomeza inzira undi nawe akomeza ajya kureba iwabo.

Bucyeye mu gitondo uyu mugabo yahise ahunga aza kugarurwa n’Inkotanyi. Ageze iwe mu rugo yarafunzwe, afungurwa n’imbabazi za Perezida.  Munyentwali kuva mu 1995 yahise yimukira i Kigali atangira ubuzima bushya nyuma. Mu 2003 yahamagajwe na Gacaca agezeyo ahura na wa mugabo wamwiciye Se. Kongera guhuza amaso byabereye ikibazo gikomeye uyu mugabo.

Yatanze ubuhamya bwe asubira i Kigali, uyu mugabo nawe yaratashye ageze mu rugo ariyahura yimanika muri parafo. Ikindi gihe yongeye guhamagarwa muri Gacaca agezeyo abaza amakuru ya wa mugabo bamubwira ko yiyahuye avuye muri Gacaca.

Herekanywe umukino "Quest to cure" bisobanuye inzira igana ku muti.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND