RFL
Kigali

TOTAL CAFCL: Simba SC ikinamo Meddie Kagere na Haruna Niyonzima yasezerewe na TP Mazembe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/04/2019 9:59
0


Simba SC ikipe y’ikirangirire muri Tanzania yasezerewe mu mikino Nyafurika ihuza amakipe (Clubs) yabaye aya mbere iwayo nyuma yo gutsindwa na TP Mazembe ibitego 4-1 mu mukino wo kwishyura.



Ni umukino wa ¼ cy’irangiza waberaga i Lubumbashi kuri sitade ya Kamarondo, TP Mazembe igera muri ½ cy’irangiza itsinze ibitego 4-1 mu mukino wo kwishyura kuko umukino ubanza wabereye i Dar-Es-Slam amakipe yombi yaguye miswi anganya 0-0.


TP Mazembe yageze muri 1/2 itsinze Simba SC

Muri uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Haruna Niyonzima umunyarwanda ukina muri Simba SC yari yabanje mu kibuga mu gihe rutahizamu Meddie Kagere yari yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Simba SC yarwanaga no kureba uko yakora amateka ikaba  yagera muri ½ kuko ¼ nacyo cyayibereye andi mateka kuko itigeze ihagera kuva yashingwa mu 1936, yatangiye ifungura amazamu ku munota wa 2’ ku gitego cyatsinzwe na Emmanuel Okwi. Nyuma ni bwo TP Mazembe yari mu rugo yatangiye gutsinda ku munota wa 23’ ku bw’igitego cya Kabaso Chongo, Elia Meshack yunzemo ikindi ku munota wa 38’.

Rurangiranwa Mputu Tresir Mabi yatsinze igitego ku munota wa 62’ mbere y'uko Jackson Muleka umukinnyi ukiri muto atsinda agashinguracumu ku munota wa 75’ w’umukino. TP Mazembe yageze muri ½ cy’irangiza aho izacakirana na Esperence de Tunis mu mikino ibiri. Esperence de Tunis yakuyemo CS Constantine (Algeria) ku giteranyo cy’ibitego 6-3.

Umukino ubanza uzaberaa muri Tunisia hagati ya tariki ya 26-27 Mata 2019 mu gihe umukino wo kwishyura uzabere i Lubumbashi hagati ya tariki ya 3-4 Gicurasi 2019.

Indi kipe yageze muri ½ cy’irangiza ni Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo kuko yatsinzwe na Al Ahly igitego 1-0 ariko iyi Mamelodi ikaba umukino ubanza yaratsinze ibitego 5-0 mu rugo iwayo bityo ikomeza ku kinyuranyo cy’ibitego 5-1. Mamelodi Sundowns izahura na Wydad Cassablanca mu mikino ya ½ cy’irangiza.


Urugendo rwa Simba SC rwarangiriye muri 1/4 cy'irangiza

Wydad Cassablanca (Maroc) yakuyemo Horoya FC (Guinea Conakry) ku giteranyo cy’ibitego 5-0. Umukino ubanza uzahuza Wydad Cassablanca na Mamelodi Sundowns uzakinwa hagati ya tariki 26-27 Mata 2019 mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa hagati ya tariki ya 3-4 Gicurasi 2019.

Amakipe azaba yageze ku mukino wa nyuma (Final) azabanza akine umukino ubanza tariki ya 24 Gicurasi 2019 mbere yo gukina uwo kwishyura tariki 31 Gicurasi 2019.

Dore uko amakipe azahura muri ½ :

1.Wydad Casablanca (Maroc) vs Mamelodi Sundowns (South Africa)

2.Esperence de Tunis (Tunisia) vs TP Mazembe (DR Congo)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND