Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/04/2019, abakristo ba ADEPR Gasave bibutse ku nshuro ya 25 abakristu bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mu butumwa bahawe, basabwe kwirinda ingengabitekerejo ya Jenoside.
Umushumba wa ADEPR Gasave yabwiye abari bitabire umuhango wo
kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yavuze ko bakwiye
kwibuka biyubaka kandi nk’itorero nabo uyu munsi ngo ni umunsi ngarukamwaka
kuko 17 ari abakristu bazize Jenoside yakorewe abatutsi bari abakristu basengeraga
muri Paroisse ya Gasave. Yagize ati: “Twatadukanye
tukibakunze kandi turacyabibuka kandi turabazirikana, tubibuka tubasubiza agaciro
bambuwe bazira uko baremwe, tubazirikane twibuka kandi twiyubaka."
Butera Justin yatanze ubuhamya bw'ibyamubayeho muri Jenoside
Butera Justin yatanze ubuhamya avuga ko bari barashyizeho
ibintu byose babakumira kubona amafaranga ku buryo ngo kubona amafaranga bikoreraga
amatafari 5000 bagahembwa 500 ngo byagaragara ko Jenoside yateguwe cyera cyane,
aho avuga ko banyuze mu nzira y'umusaraba ariko ubu arashima Imana n'ubuyobozi
bwa leta y'Ubumwe bw’Abanyarwanda yabagaruriye ubuzima n'icyizere cyo kubaho
kuburyo ubu uwikoreraga amatafari 5000 agahembwa 500 asigaye yikorera
ubucuruzi.
Rutagarama Wenceslas
Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Gisozi Rutagarama Wenceslas yavuze ko bishimiye
ubufatanye bwa ADEPR Paroisse Gasave kuko bagaragaza kwitanga n'ubufatanye bita
ku nshike za Jenoside yakorewe abatutsi hamwe n'imfubyi . Yakomeje avuga ko
ADEPR hari ubufasha yagiye ibaha harimo kubakira abatishoboye n'inshike za
Jenoside yakorewe abatutsi. Yashimiye Leta ishyigikira amadini n’amatorero
by'umwihariko ashimira ADEPR yubatse amazu 20 y'abarokotse Jenoside yakorewe
Abatutsi.
Yagize ati:"Mu izina rya Ibuka twebwe dushimishwa n’intambwe
tumaze gutera rwari urugendo rukomeye inzira y'umusaraba uhereye mu 1994 abana
basigaye ari imfubyi zirera, zikirera nyuma yo kubura ababyeyi ariko ubu
turashima Imana ko bakuze bavamo abagabo n'abagore ibi bikaba ari itsinzi ku barokotse Jenoside no
ku gihugu muri rusange kandi tugashimira leta ijya ibaba hafi ikabafasha kwiga."
Pastor Buyinza Fred
Umuyobozi wavuze mu izina
ry’uhagarariye amadini n'amatorero akorera mu murenge wa Gisozi, Pastor Buyinza Fred yavuze ko
bagomba kwivugira amateka kuko batayavuze abandi bayavuga nabi kandi
bakayagoreka Yagize ati: "Tugomba kwivugira amateka kuko tutayavuze abandi
bayavuga nabi kandi bakayagoreka." Yakomeje avuga ko kwibuka ari
inshingano z’itorero ndetse z'umukristu mwiza kandi ngo n'inshuro ya mbere bibutse
bari hamwe nk'amadini n'amatorero.
Mu izina ry'amadini n'amatorero yashimiye ADEPR Paroisse Gasave
kuba yarafashe iya mbere kwibuka nk'itorero abakristu bazize Jenoside yakorewe
abatutsi mu 1994. Yavuze ko kwibuka ari nshingano z’itorero ndetse n’inshingano
z'umukristu mwiza. Umunyamabanga Nshingwabikwa w'umurenge wa Gisozi Niragire Theophile yavuze ko yajya
abaza umutima nama we kuko ari we mucamanza utabera. Yabibukije ko Jenoside
yakorewe abatutsi mu 1994 ayirebera mu nzego eshatu ; urwego rwa mbere ni Leta.
Yavuze ko Jenoside itegurwa kuko ntawayikora leta itamushyigikiye.
Byari amarira n'agahinda ku bibukaga ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Niragire Theophile yavuze ko Urwego rw’amadini n'amatorero rwatsinzwe kuko iyo baza gushyira hamwe bakanga Jenoside ntabwo yari bube. Yavuze ko niba Yohana yarishe Petero, ni umukristu wishe undi. Yanavuze ko hari abahungiye mu nsengero babiciramo, asobanura hano naho ari umukristu wishe undi. Urwego rwa gatatu yavuze ko ari itangazamakuru ryifashishijwe mu gukwirakwiza amakuru y'ingengabitekerezo ikagera kure. Yagize ati: “Iyo abanyamadini banga Jenoside ntabwo iba yarabaye kuko yateguwe babizi, kandi umukristu yishe mugenzi, abahungiye mu matorero barahiciwe amadini n'amatorero mwaratsinzwe."
Niragire Theophile Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Gisozi
Hunamiwe abakristo 17 ba ADEPR Gasave bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
TANGA IGITECYEREZO