RFL
Kigali

Kwibuka25: ADEPR Paroisse Gasave bibutse abazize Jenoside hanengwa uruhare rw'abanyamadini-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/04/2019 14:43
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/04/2019, abakristo ba ADEPR Gasave bibutse ku nshuro ya 25 abakristu bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mu butumwa bahawe, basabwe kwirinda ingengabitekerejo ya Jenoside.



Umushumba wa ADEPR Gasave yabwiye abari bitabire umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yavuze ko bakwiye kwibuka biyubaka kandi nk’itorero nabo uyu munsi ngo ni umunsi ngarukamwaka kuko 17 ari abakristu bazize Jenoside yakorewe abatutsi bari abakristu basengeraga muri Paroisse ya Gasave.  Yagize ati: “Twatadukanye tukibakunze kandi turacyabibuka kandi turabazirikana, tubibuka tubasubiza agaciro bambuwe bazira uko baremwe, tubazirikane twibuka kandi twiyubaka."


Butera Justin yatanze ubuhamya bw'ibyamubayeho muri Jenoside

Butera Justin yatanze ubuhamya avuga ko bari barashyizeho ibintu byose babakumira kubona amafaranga ku buryo ngo kubona amafaranga bikoreraga amatafari 5000 bagahembwa 500 ngo byagaragara ko Jenoside yateguwe cyera cyane, aho avuga ko banyuze mu nzira y'umusaraba ariko ubu arashima Imana n'ubuyobozi bwa leta y'Ubumwe bw’Abanyarwanda yabagaruriye ubuzima n'icyizere cyo kubaho kuburyo ubu uwikoreraga amatafari 5000 agahembwa 500 asigaye yikorera ubucuruzi.


Rutagarama Wenceslas

Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Gisozi Rutagarama Wenceslas yavuze ko bishimiye ubufatanye bwa ADEPR Paroisse Gasave kuko bagaragaza kwitanga n'ubufatanye bita ku nshike za Jenoside yakorewe abatutsi hamwe n'imfubyi . Yakomeje avuga ko ADEPR hari ubufasha yagiye ibaha harimo kubakira abatishoboye n'inshike za Jenoside yakorewe abatutsi. Yashimiye Leta ishyigikira amadini n’amatorero by'umwihariko ashimira ADEPR yubatse amazu 20 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati:"Mu izina rya Ibuka twebwe dushimishwa n’intambwe tumaze gutera rwari urugendo rukomeye inzira y'umusaraba uhereye mu 1994 abana basigaye ari imfubyi zirera, zikirera nyuma yo kubura ababyeyi ariko ubu turashima Imana ko bakuze bavamo abagabo n'abagore  ibi bikaba ari itsinzi ku barokotse Jenoside no ku gihugu muri rusange kandi tugashimira leta ijya ibaba hafi ikabafasha kwiga."


Pastor Buyinza Fred

Umuyobozi wavuze mu izina ry’uhagarariye amadini n'amatorero akorera mu murenge wa Gisozi, Pastor Buyinza Fred yavuze ko bagomba kwivugira amateka kuko batayavuze abandi bayavuga nabi kandi bakayagoreka Yagize ati: "Tugomba kwivugira amateka kuko tutayavuze abandi bayavuga nabi kandi bakayagoreka." Yakomeje avuga ko kwibuka ari inshingano z’itorero ndetse z'umukristu mwiza kandi ngo n'inshuro ya mbere bibutse bari hamwe nk'amadini n'amatorero.

Mu izina ry'amadini n'amatorero yashimiye ADEPR Paroisse Gasave kuba yarafashe iya mbere kwibuka nk'itorero abakristu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yavuze ko kwibuka ari nshingano z’itorero ndetse n’inshingano z'umukristu mwiza. Umunyamabanga Nshingwabikwa w'umurenge wa Gisozi Niragire Theophile yavuze ko yajya abaza umutima nama we kuko ari we mucamanza utabera. Yabibukije ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ayirebera mu nzego eshatu ; urwego rwa mbere ni Leta. Yavuze ko Jenoside itegurwa kuko ntawayikora leta itamushyigikiye.


Byari amarira n'agahinda ku bibukaga ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Niragire Theophile yavuze ko Urwego rw’amadini n'amatorero rwatsinzwe kuko iyo baza gushyira hamwe bakanga Jenoside ntabwo yari bube. Yavuze ko niba Yohana yarishe Petero, ni umukristu wishe undi. Yanavuze ko hari abahungiye mu nsengero babiciramo, asobanura hano naho ari umukristu wishe undi. Urwego rwa gatatu yavuze ko ari itangazamakuru ryifashishijwe mu gukwirakwiza amakuru y'ingengabitekerezo ikagera kure. Yagize ati: “Iyo abanyamadini banga Jenoside ntabwo iba yarabaye kuko yateguwe babizi, kandi umukristu yishe mugenzi, abahungiye mu matorero barahiciwe amadini n'amatorero mwaratsinzwe."


Niragire Theophile Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Gisozi


Hunamiwe abakristo 17 ba ADEPR Gasave bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND