RFL
Kigali

D’Amour Selemani yatuganirije uko yatorotse iwabo akajya mu gisirikare cya FPR ku myaka 16, n’urugendo rwe mu gisirikare-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/04/2019 15:12
6


D’Amour Selemani ni izina rikomeye muri filime nyarwanda. Ni umwe mu bakinnyi bakomeye hano mu Rwanda. Mu minsi ishize yari arwaye impyiko ku buryo bukomeye icyakora magingo aya nk'uko nawe abyitangariza ngo yamaze koroherwa. Uyu mugabo yaduhishuriye uko yatorotse iwabo akajya mu gisirikare cya FPR ku myaka 16.



Ubwo D’Amour Selemani yitabiraga umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 abari abakozi ba MIJEUMA bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 niho twahuriye tugirana ikiganiro kirambuye aduhishurira ibijyanye n’urugendo rwe yinjira mu gisirikare atorotse iwabo ku myaka 16 akinjira mu gisirikare afite imyaka 17 nyuma akaza kuba umusirikare wa FPR.

D’Amour Selemani wasezeye igisirikare ari umwe mu basirikare bo muri Miltary Police afite ipeti rya Corporal yabwiye umunyamakuru ko yinjiye mu gisirikare mu 1993 yinjiriye i Burundi aba umwe mu basirikare babohoye u Rwanda banahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma uyu mugabo yabaye umusirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF) aho yavuye mu gisirikare mu mwaka wa 2005 kugira ngo yite ku muryango we wari usigaye.

D'AMOUR SELEMANI

D'Amour Selemani yari yitabiriye umuhango wo Kwibuka abahoze ari abakozi ba MIJEUMA, Abahanzi n'abakinnyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Impamvu nyiri izina yatumye D’Amour Selemani ajya mu gisirikare yavuze ko ari ukwanga akarengane. Ikintu cyamukorogoshoye bigatuma yinjira mu gisirikare ni ukuntu yiboneye n’amaso abantu bica umucuruzi ku Muhima bakanamusahura. Avuga ko yasize ababyeyi be atabasezeye icyakora nyuma yo kugenda ababyeyi be baje gutabaruka mbere ya Jenoside bishwe n’uburwayi ariko yaragiye gutabara igihugu.

D'Amour Selemani kuva avuye mu gisirikare cy'u Rwanda mu mwaka wa 2015 yamenyekanye nk’umukinnyi wa Filime ukomeye. Mu minsi ishize yahuye n’uburwayi bw'impyiko bwamukomeranye kuri ubu akaba ari gukurikiranwa n'ibitaro bya Kanombe mu gihe uburwayi bwe bukomeje byamusaba kujya kwivuza mu gihugu cy'u Buhinde n’ubwo nawe yiyemerera ko kugeza magingo aya yamaze koroherwa ndetse Imana imubaye hafi yakira neza atiriwe ajyayo.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA D’AMOUR SELEMANI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • EPR I S M B5 years ago
    MWIHANGANISHEDAMOUR
  • sibo~sadjon5 years ago
    mwarakoxe
  • Dick5 years ago
    Wabona arikubeshya again. Escrot
  • Rehema5 years ago
    Reka nagende uyu muswa, kwatabivuze se tutaravumburako ari umutekamutwe. None abonye avumbuwe, ngo yahagaritse genocide? Ntibimugira umwere na gato...
  • coco5 years ago
    yiciye abandi barwayi amahirwe nagende numutekamutwe
  • huuu5 years ago
    bigaragara ko yatangiye neza ndetse yabaye intwali ariko ashoje nabi pe!ibyo ubu arigukora biratesha agaciro ibyiza yakoze.nukwisubiraho d'Amour we!uzange guhemuka kandi uzange umugayo.





Inyarwanda BACKGROUND