Mu gihe abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 1994 hibutswe abari abakozi ba MIJEUMA, Minisiteri yari iy’urubyiruko na siporo.
Kuri uyu wa Gatatu rero ni bwo Minisitero ya siporo n’umuco (MINISPOC) na Minisiteri y’urubyiruko (MINIYOUTH) bihuriye hamwe bibuka abari abakozi ba MIJEUMA, abakoraga n’abatezaga imbere siporo n’umuco bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Urumuri rw'icyizere rwacanwe muri uyu muhango, Nyirasafari Esperence Ministiri wa MINISPOC (Ibumoso) na Rosemary Mbabazi (Iburyo) Minisitiri wa MINIYOUTH
Hibutswe kandi abari abahanzi n'abanyabugeni mu byiciro bitandukanye nabyo byabarirwaga muri MIJEUMA. Mu ijambo ry’ikaze yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri wa siporo n’umuco, Nyirasafari Esperence yavuze ko abakozi ndetse n’abandi bakoraga umwuga wa siporo bazize Jenoside bari abantu bakinaga abantu bakishima ariko baza kwicwa bazira gusa kuba baravutse uko Imana yabishatse.
“MINISPOC na MiniYouth turabashimira ko mwaje kwifatanya na twe mu kwibuka abari abakozi ba MIJEUMA, abakinnyi, abahanzi n’abatezaga imbere siporo n’umuco. Tubahaye ikaze kugira ngo twifatanye n’imiryango y’abo twibuka. Ni abantu batumaga twishima tukanezerwa ariko Jenoside yarabadutwaye bazira gusa ko ari Abatutsi. Amazina yabo ntazazima duhari”. Min.Nyirasafari
Nyirasafari Esperence Minisitiri wa siporo n'umuco
Minisitiri Nyirasafari yibukije urubyiruko ko rugomba kumenya ko igihugu aribo bagifite mu maboko kuko imbaraga zagisenye muri Mata 1994 zari ziganjemo iz’urubyiruko rwigishijwe nabi bityo ubu akaba yizeye ko urubyiruko ruriho rwigishijwe neza rukaba rusabwa gusigasira no kubungabunga ibyagezweho.
“Urubyiruko ni mwe mugomba kugira uruhare kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho. Murasabwa gukoresha imbaraga zanyu mu gusigasira no gukomeza kurinda ibyagezweho. U Rwanda ruri mu maboko yanyu. Urumuri twacanye ntiruzigere ruzima kuko ruzakomeza kurabagirana ruri mu biganza byanyu. Muzarangwe n'ukuri mu buzima bwanyu, musigasire amahoro. Iyo ukurikiye uko Jenoside yakozwe usanga harakoreshejwe imbaraga z'urubyiruko mu gusenya igihugu. Abana bacu, urubyiruko rwacu mwigire kuri aya mateka duhitemo neza kuko mwatojwe neza". Min.Nyirasafari
Minisitiri Nyirasafari ageza urumuri ku bantu
Yunzemo ati “Ubuyobozi bw’uyu munsi bwahisemo gukoresha imbaraga z’urubyiruko mu kubaka igihugu. Urubyiruko ni rwo rugomba kugira uruhare runini mu kubaka igihugu, ndetse no guteza imbere siporo n’indangagaciro zayo. Nimwe dufite ho icyizere”.
MIJEUMA yashyizweho mu 1972. Muri 1994, MIJEUMA yari ifite amashami atatu ariyo; Ubuyobozi bukuru bushinzwe siporo n’imyidagaduro n'ubuyobozi bukuru bushinzwe amashyirahamwe, ubuyobozi bukuru bushinzwe urubyiruko.
Mu mpera za Werurwe 1994, MIJEUMA yari ifite abakozi 544. Muri aba bakozi, hari abakoreraga ku cyicaro cya minisiteri, abandi bagakorera kuri za Perefegitura, Superefegitura na Komini no mu bigo by’amahugurwa y’urubyiruko (CFJ) byari hirya no hino mu gihugu.
Muri aba bakozi, Abatutsi bari 49 bahwanye na 9% y’abakozi bose. Mu 1994, nta mututsi n’umwe wari ukibarizwa mu mwanya w’ubuyobozi kubera umwuka mubi wa politiki. Muri aba bakozi, 37 (75%) ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, 12 bararokoka.
Minisiteri wa MINISPOC, Nyirasafari Esperence avuga ko MIJEUMA yagize uruhare mu ngengabitekerezo ya Jenoside kuko banateye inkunga abashakaga kwica Abatutsi babafasha muri byose ndetse banifashishije ubuhanzi. Yavuze ko Jenoside yari yarateguwe kuko utakumva ukuntu mu minsi 100 abantu barenga miliyoni bari bamaze kwicwa.
Abakinnyi bari boherejwe n'ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA)
Abakinyi bari bavuye muri RCA, ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda
Asoza ijamo ry’umunsi, Minisitiri Nyirasafari yongeye kubwira urubyiruko ati “U Rwanda ruzakomeza rurabagirane ruri mu biganza byanyu. Bavuga ko umuntu atanga icyo afite. Mufite urumuri mu ntoki zanyu, namwe muzatange icyiza. Nsoje nkomeza ababuze ababo twibuka uyu munsi. Imana yirirwa ikanarara mu Rwanda ibakomeze”.
Abamisitiri bayoboye MIJEUMA (1972-1994):
1.Cpt.Andre Bizimana (1972-1973)
2.Major Jean Nepomuscene Munyandekwe ( 05-31 Nyakanga 1973)
3.Commandant Pierre Celestin Rwagafirita (1973-1975)
4.Simeon Nteziryayo (1975-1979)
5. Colonel Aloys Nsekalije (1979-1981)
6.Félicien Gatabazi (1981-1982)
7. Colonel BEM Augustin Ndindiriyimana (1982-1989)
8. Callixte Nzabonimana (1989-1994)
Abayoboraga MIJEUMA bafataga Abatutsi bate?:
Abatutsi bavutswaga uburenganzira bwabo (Abemerewe kujya kwiga barangiza ntibasubizwe mu mirimo yabo; Urugero: Oscar Ruzagiriza; Nehemie Mureramanzi).
Iyimurwa mu kazi ryakorerwaga Abatutsi hatitawe ku mategeko agenga umurimo. Ivangura ry’amoko ryari ryarimakajwe mu gihugu ryagaragaraga muri MIJEUMA, Mu bakozi ba MIJEUMA bo mu bwoko bw’Abatutsi batanageraga ku 9% y’abakozi bose, kandi bakoraga imirimo yo hasi (Ubwanditsi, Gutwara imodoka cyangwa ubukangurambaga).
Mu gice cyo gutanga ubuhamya n’impanuro, Maitre Sinzi Tharcisse, wahigwaga mu gihe cya cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoresheje umukino we wa Karate arwanya interahamwe n’abasirikari ba EXFAR, abasha kurokora abantu 118 mu bari bahungiye muri ISAR –SONGA mu cyahoze ari Butare.
Sinzi wemeza ko ubumenyi mu mukino njyarugamba wa Karate bwamufashije kurokoka Jenoside n'abo bari kumwe, yasoje ubuhamya bwe asaba urubyiruko gukunda imikino kuko ibafungura ubwenge ikanabatinyura guhangana mu gihe bari mu bibazo.
Sinzi Tharcisse warokoye abantu yifashishije Karate
SINZI Tharcisse ni umwe mu bakinnyi ba Karate warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yatanze ubuhamya bw'inzira yanyuzemo n'uko yarokotse.
Rosemary Mbabazi Minisitiri w’urubyiruko nawe wari muri iki gikorwa cyabereye muri sitade nto ya Remera, yafatanyije na Nyirasafari Esperence uyobora MINISPOC gucana urumuri rw’icyizere ku banyarwanda muri rusange.
Min.Rosemary Mbabazi uyobora MINIYOUTH yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga zabo mu kubaka igihugu
Mariya Yohani umuhanzikazi w'icyitegererezo mu Rwanda yitabiriye iki gikorwa anaririmba indirimbo zihumuriza abanyarwanda muri rusange
Ubwo ibiganiro byari byinikije
Bamwe mu bakinnyi ba Filimi Nyarwanda bari bahari
Umunota umwe wo kwibuka
Abakira abantu babashyira mu myanya yabo (Protocol)
Ikinamico igaragaza uko ababyeyi babana n'abana babo ku bijyanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside
Intore Masamba mu ndirimbo yo kwibuka
MU MASHUSHO REBA UKO UYU MUHANGO WAGENZE
AMAFOTO: CYIZA Emmanuel (Inyarwanda.com)
VIDEO: Emmy Nsengiyumva (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO