RFL
Kigali

USA: Gracious Gra3ce yasohoye indirimbo ‘Niduhumure’ itanga ihumure ku bantu-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/04/2019 12:02
0


Umuhanzikazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marie Grace Imanariyo ukoresha izina rya Gracious Gra3ce mu muziki, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Niduhumure’ yanditse kugira ngo ihumurize abantu igihe icyo ari cyo cyose.



U Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Gracious Gra3ce yabwiye INYARWANDA ko yakoze iyi ndirimbo kugira ngo cyane cyane ihumurize abibuka ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yisunze ijambo ryo muri Bibiliya riboneka muri Yesaya 40:1.

Yagize ati "Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize. Ijambo ry'Imana naryo ridushishikariza guhumuriza abantu bayo. Ni muri urwo rwego nayisohoye ngo mpumurize abantu bayo." Yakomeje avuga ko yayikoze kugira ngo isubize ibyiringiro mu mitima y’abantu kandi ko ari indirimbo yakoreshwa igihe cyose. 

Ati "Nifuje kuyisohora muri Mata kuko ari ukwezi imitima ya benshi iba ikeneye ihumure mu gihugu cyacu. Nabonye uburyo bwo guhumuriza abantu ari ugukoresha impano Imana yampaye yo kwandika indirimbo nkayigeza ku bantu bayo ngo bumve bahumurijwe."

Gracious Gra3ce yatangiye urugendo rwo kuririmba ari muri korali y’abana mu rusengero. Yabaye igihe kini mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana. Yatangiye kuririmba ku giti cye muri Nyakanga 2018 ari nabwo yashyize hanze indirimbo yitwa ‘wa musozi’.

Yagiye yandikira kenshi indirimbo z’amatsinda atandukanye, ize akazigumisha mu ikayi. Avuga ko yaje kumva ahamagariwe kuzisangiza abandi, atangira urugendo rw’umuziki uko.

Uyu muhanzikazi usanzwe ari n’umunyeshuri muri Leta ya Pennsylvanie afite intego yo gukomeza gukora umuziki kuko afite indirimbo zigera kuri 40 yanditse ashaka gusohora.

Mu byifuzo bye harimo no gukorana na bamwe mu bahanzi b'abanyarwanda basanzwe bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bo mu Rwanda n'abo hanze y’igihugu.

Gracious Gra3ce washyize ahagaragara indirimbo 'Niduhumure'.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NIDUHUMURE' YA GRACIOUS GRA3CE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND