RFL
Kigali

Rubavu: Hibutswe abari abakozi ba Bralirwa bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/04/2019 14:21
0


Bralirwa ni rumwe mu nganda zubatse mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba. Mu 1994 uru ruganda rwenga inzoga narwo rwarasagarariwe biviramo bamwe mu bari abakozi barwo kubura ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri uyu wa 9 Mata 2019, hibutswe abari abakozi b'uru ruganda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.



Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Murenzi Janvier ari kumwe n'inzego z'umutekano, Perezida wa Ibuka mu karere ka Rubavu; Kabanda Innocent ndetse n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafitanye isano n'abari abakozi ba Bralirwa muri icyo gihe.

Mbere habanje igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Bralirwa. Nyuma hatanzwe ibiganiro n'ubuhamya benshi bafata ijambo bagaruka ku murava warangaga abakozi bishwe hanengwa bagenzi babo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi buri wese asabwa kudaha icyuho uwo ari we wese washaka guhembera amacakubiri no gushaka gusubiza Abanyarwanda muri Jenoside.


Bunamiye abari abakozi ba Bralirwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rubavu yihanganishije imiryango y'abishwe ashima umusanzu wa Bralirwa mu kwita ku bacitse ku icumu by'umwihariko abakomoka ku bari abakozi bayo. Yagize ati"Ni ngombwa ko twese twibuka kandi twiyubaka nk'uko intego y'uyu mwaka imeze ariko ntitwabura kwihanganisha imiryango y'abishwe muri kiriya gihe kuko ibyabaye birenze ubwenge bw'abantu."

Yakomeje agira ati: "N'ubwo byagenze gutyo Bralirwa ntabwo yigeze yirengagiza abavandimwe ndetse n'imiryango y'abazize Jenoside by'umwihariko abafitanye isano n'abishwe muri kiriya gihe. Bralirwa yakoze ibyo yagombaga gukora turayishimira". Muri uyu muhango hashimiwe impande zombi haba ku ruhande rw'Akarere ndetse n'urwa Bralirwa ndetse bizeza abacitse ku icumu gukomeza kubaba hafi.


Murenzi Janvier Visi Mayor ushinzwe ubukungu mu karere ka Rubavu


INKURU YA KWIZERA JEAN DE DIEU-INYARWANDA.COM (RUBAVU)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND