RFL
Kigali

Kwibuka25: “Tugomba kubaka igihugu nk’inzu yacu twifuza ko izaramba.”-Minisitiri Shyaka abwira abanyamakuru

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/04/2019 11:22
0


Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasabye abanyamakuru n’abafite aho bakurira n'itangazamakuru kubaka Igihugu cy’u Rwanda nk’inzu bifuza ko izaramba ingoma ibihumbi n’ibihumbi.



Ibi Min.Shyaka yabitangaje mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 09 Mata 2019 hibukwa abanyamakuru 60 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ku nshuro ya 25 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuya 07 Mata 2019 ni bwo hatangijwe ibikorwa byo #kwibuka25

Min.Shyaka yavuze ko kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside ari ukubera ko baharaniye gukora itangazamakuru ry’umwuga rikorera bose n’ubwo ryakoreraga muri Leta itarabyumvaga kimwe na bo.

Yagize ati “Tubiribuka aba banyamakuru kubera ko baharaniye kugira itangazamakuru ry’umwuga rikorera abanyarwanda muri Leta itarashakaga gukorera abanyarwanda. Kubera ko bazize ubwoko bwabo kimwe n’abandi batutsi kubera ko barahagarutse barahagarara bemera barwanya ikibi batagendeye kuko cyaba kivuga na bo basa cyangwa bafite ibyo basangiye,..”

Yihanganishije imiryango y’abanyamakuru bishwe muri Jenoside ashima ko aba banyamakuru no ‘mu bihe bikomeye ibyo bari bafite babihaye igihugu cyabo’. Ati “Bari bafite ‘mikoro barayikoresha. Abashoboraga kwandika baranditse. Bari bafite no kujijinganya ntibabikoze barahagaze baremera bahagarara ku kuri bahamagarira ku buntu baba abanyarwanda, baba abanyarwanda bazima.”

Minisitiri Prof Shyaka yasabye itangazamakuru kubaka u Rwanda nk'inzu bifuza ko izaramba.

Yakomeje avuga ko n’ubwo hibukwa abanyamakuru bishwe muri Jenoside, hananengwa uruhare rw’itangazamakuru mu guhembera no gukwirakwiza inzagano, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu banyarwanda. Yashimangiye ko abateguye umugambi wa Jenoside banahuje na bamwe mu banyamakuru bitiza umurindi ukomeye Jenoside yakorewe abatutsi. Yabigereranyije n’ubukwe aho abateguye Jenoside bashyingiranwe n’abajenosideri bari mu itangazamakuru.

Ati “Iyo ubwo bumwe butaba n’iyo jenoside iza kuba ntiyari kugenda kuriya kuko abanyamakuru bafashije abanyepolitike kwigisha abaturage umushinga n’umugambi wa politiki. Iyo itangazamakuru ritajyamo ngo ryigishe amacakubiri mu bitangazamakuru yari kuba Jenoside y’abanyepolitiki, umuvuduko yafashe wo kuba Jenoside ya rubanda n’uko abanyamakuru bayigiyemo.”

Kwibuka ku nshuro ya 25 abanyamakuru bishwe muri Jenoside byabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangirijwe muri “car free zone’ hafi n'aho Radio RTLM yakoreraga.  Abakoze uru rugendo ‘Walk to remember’ bavuye ‘car free zone’ bagana muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali ari na ho habereye uyu muhango.  

Ni urugendo rwitabiriwe n’abagera kuri 300 barimo abayobozi b’Ibitangazamakuru, abanyamakuru bo mu Rwanda n'abo mu mahanga, abakoresha imbuga nkoranyambaga, abayobozi mu nzego z’Igihugu n’abandi.

Abatanze ikiganiro ku ruhare rw'itangazamakuru mu kubaka u Rwanda rushya.

Umunyamakuru Sandrine Isheja wa Kiss Fm ni we wari uyoboye uyu muhango.

Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye.

Hasomwe amazina 60 y'abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzikazi wanabayeho umunyamakuru Clarisse Karasira yaririmbye muri uyu muhango

AMAFOTO: Regis Byiringiro-INYARWANDA.COM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND