RFL
Kigali

Kwibuka25: Alfredus de l'Epiphanie yasohoye indirimbo zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi-ZUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/04/2019 12:38
1


Alfredus de l'Epiphanie uzwi mu ndirimbo 'La technologie à notre époque' wari umaze igihe atumvikana mu muziki, agarutse mu ndirimbo zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Twamubajije impamvu y'uguceceka kwe, atubwira ko yari ahugiye mu gutegura amajwi n'amashusho y'izo ndirimbo yamaze gushyira hanze.



Aganira na Inyarwanda.com, Alfredus de l'Epiphanie yagize ati: "Urabizi ko gukora indirimbo mu majwi n'amashusho bigomba umwanya n'amafaranga; ikindi, kubera ko iriya yitwa "Je te promets ma part" yagombaga kugira "aspect documentaire", yansabaga umwanya uhagije, ku ruhande rwa "research" na "production" nk'uko no muri vidéo hari agace kabyerekana". 

UMVA HANO INDIRIMBO 'HUMURA UBYIRUYE INTWARI'

Indirimbo rero yashyize hanze zikaba ari ebyiri iyitwa "Je te promets ma part", yavuzwe yaruguru n'indi yitwa "Humura ubyiruye intwari". Izi ndirimbo zombi zije zisanga "La technologie à notre époque"; "Tu ne mourras pas Afrique"; n'indi yitwa "Umunsi w'inzozi zanjye". Alfredus yatubwiye ko hari n'izindi ndirimbo zirimo ziratunganywa, zikaba zizasohoka mu kwezi kwa gatandatu. 


Alfredus de l'Epiphanie

Twamubajije umuhanzi afatiraho urugero, atubwira Alpha Blondy. Tumubajije icyo akora kugira ngo yumvikanishe ijwi no hanze y'u Rwanda yadusubije muri aya magambo: "Ndirimba mu ndimi zishobora kumvwa n'abantu benshi, ikindi ni uko ngerageza kwandika ubutumwa bureba n'abatari abanyarwanda, urugero nko muri "Tu ne mourras pas Afrique" na "La technologie à notre époque". 

UMVA HANO INDIRIMBO 'JE TE PROMETS MA PART'

Uyu muhanzi avuga ko atajya anjywa inzoga ahubwo ngo akunda kunywa icyayi. Tumubajije impamvu adakunda agasembuye yadusubije muri aya magambo :"Inzoga kimwe n'ibindi birangaza, bikumvisha ko wageze iyo ujya, bigatuma udashobora kureba imbere ngo umenye urugendo usigaje, kandi utazi urugendo rumutegereje, ntashobora no kurutangira, utarutangiye ntiyanarurangiza.

UMVA HANO INDIRIMBO 'HUMURA UBYIRUYE INTWARI'


UMVA HANO INDIRIMBO 'JE TE PROMETS MA PART'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Ni byiza gutanga ubutumwa nkubu Genocide never again





Inyarwanda BACKGROUND